settings icon
share icon
Ikibazo

Mbese gukina umukino w'amafaranga n'icyaha? Bibiliya ivuga iki ku byerekeye umukino w'amafaranga?

Igisubizo


Bibiliya ntabwo icira urubanza ku buryo bw'umwihariko umukino w'amafaranga, gukina umukino wo gutega, cyangwa gukina umukino wa tombola. Ariko, itugira inama yo kwirinda irari ry'amafaranga (1 Timoteyo 6:10; Abaheburayo 13:5). Ibyanditswe Byera nabyo bidushishikariza kwirinda ibishuko byo gushaka 'gukira vuba' (Imigani 13:11; 23:5; Umubwiriza 5:10). Umukino w'amafaranga byanze bikunze uganisha ku rukundo rw'amafaranga kandi ugashukisha abantu ku buryo budasubirwaho icyizere cyo gukira vuba kandi batavunitse.

Ni iki kidatunganye mu mukino w'amafaranga? Gukina umukino w'amafaranga ni ikibazo gikomeye, kuko kuwukina gake kandi rimwe na rimwe, ni ugupfusha amafaranga ubusa, ariko ntibivuze ko ari bibi byanze bikunze. Abantu bakunze gupfusha amafaranga ubusa mu bikorwa bitandukanye. Gukina umukino w'amafaranga ntabwo ari ugupfusha ubusa amafaranga ku buryo bukabije cyane cyangwa buri mu nsi yo kujya kureba sinema (nkuko bikunze kugaragara kenshi), kujya kurya ibiryo bihenze cyane muri hoteli kandi atari ngombwa, cyangwa kugura ibintu bidafite umumaro. Icyo gihe, gutanga amafaranga ku bindi bintu, ntibivuze ko ari umukino w'amafaranga. Amafaranga ntagomba gusesagurwa. Kandi asigara nyuma yo guhaha ibikenewe, agomba kubikirwa ibintu bizakenerwa mu gihe kiri imbere cyangwa agakoreshwa mu murimo w'Imana, aho gusesagurwa mu mikino.

Mu gihe Bibiliya itavuga ku mugaragaro ibyerekeye umukino w'amafaranga, ivuga gusa ku bikorwa byerekeye 'Amahirwe' cyangwa 'ubufindo.' Urugero, ubufindo bwarakoreshejwe mu Abalewi, kugira ngo bahitemo hagati y'ihene y'igitambo n'ihene ihagarariye icyaha. Yosuwa yakoresheje ubufindo, kugira ngo amenye uko atanga gakondo ku miryango itandukanye. Nehemiya yakoresheje ubufindo, kugira ngo amenye abazatura imbere mu nkike z'i Yerusalemu. Intumwa zakoresheje ubufindo, kugira ngo zimenye uzasimbura Yuda. Mu Imigani 16:33 havuga hatya: 'Abantu batera inzuzi, ariko uko bigenda kose bitegekwa n'Uwiteka.'

Bibiliya ivuga iki ku byerekeye imikino ya 'casino' na 'tombola'? Imikino ya casino ikoresha uburyo butandukanye bwo kwamamaza, kugira ngo bareshye abakinnyi baze kwaya umubare munini ushoboka w'amafaranga. Ndetse bajya banabaha ibisindisha ku mafaranga make cyangwa se ku buntu, bigatuma basinda, maze bikagabanya ubushobozi bwabo bwo gufata ibyemezo bitunganye. Buri kintu cyose muri casino kiba giteguriwe kubyara amafaranga menshi ashoboka kandi bo ntibagire icyo bagenera abakinnyi, uretse kubaha umunezero w'akanya gato kandi udafite akamaro. Tombola zigerageza kwigaragaza nk'uburyo bwo kubona amafaranga y'ishuri cyangwa yo gukora ibikorwa by'imibereho myiza. Nyamara, inyigo zakozwe zerekana ko abakina tombola, ari bo buri gihe, bashobora gake cyane kubona amafaranga yo kugura amatike yo gukina tombola. Irari ryo 'gukira vuba' ni ikigeragezo gikomeye cyane kigomba gutsindwa, ku bantu bamaze kwiheba. Amahirwe yo gutsinda aba ari make cyane, ku buryo bigira ingaruka ku buzima bw'abantu benshi baba basigaye iheru heru.

Mbese umusaruro uva mu mikino ya tombola ushimisha Imana? Abantu benshi bavuga ko bakina umukino wa tombola cyangwa umukino w'amafaranga, kugira ngo bashobore gutanga ayo mafaranga mu Rusengero, cyangwa ku yindi mirimo myiza. N'ubwo ibi bishobora kuba impamvu nziza, ukuri n'uko bake muri bo ari bo bakoresha ibyo bungutse mu mukino w'amafaranga mu nyungu z'Imana. Inyigo zakozwe zerekanye ko abenshi mu batsinda umukino wa tombola, usanga ari bo bafite ibibazo bikabije by'ubukene bw'amafranga, nyuma y'igihe gito batsindiye igihembo cya mbere, kurusha uko bari bameze mbere y'icyo gihembo. Bake, cyangwa se habe n'umwe, usanga mu by'ukuri ari bo batanga ayo mafaranga mu mirimo myiza. Nyamara, Imana ntikeneye amafaranga yacu mu gutera inkunga umurimo Wayo ku isi. Mu Imigani 13:11 haravuga ngo: 'Ubutunzi bw'amahugu buzagabanuka, ariko urundarunda ibintu avunika azunguka.' Imana irihagije ndetse izaha Itorero ryayo ibyo rikeneye byose, kandi biciye mu nzira nziza. Mbese Imana yashimishwa no guhabwa amaturo y'amafaranga avuye mu biyobyabwenge cyangwa amafaranga yibwe muri banki? Oya ntibishoboka. Nta n'ubwo Imana ikeneye cyangwa yifuza amafaranga 'yibwe' umukene, kubera irari ryo gukira vuba.

Muri 1 Timoteyo 6:10 hatwigisha ibi: 'Kuko gukunda impiya ari umuzi w'ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi.' Mu Abaheburayo 13:5 ho haravuga ngo: 'Ntimukagire ingeso zo gukunda impiya ahubwo mujye munyurwa n'ibyo mufite, kuko ubwayo yavuze iti: 'Sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhana na hato.' 'Muri Matayo 6:24 ho haratangaza ko: 'Nta wucyeza abami babiri. Kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimushobora gukorera Imana n'ubutunzi.'

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Mbese gukina umukino w'amafaranga n'icyaha? Bibiliya ivuga iki ku byerekeye umukino w'amafaranga?
© Copyright Got Questions Ministries