settings icon
share icon
Ikibazo

Bibiliya ivuga iki ku byerekeye icya cumi cy'Umukristo?

Igisubizo


Abakristo benshi barwana n'ikibazo cyo gutanga icya cumi. Mu Matorero amwe n'amwe, basaba ibintu birenze urugero. Maze Abakristo benshi bakanga kubahiriza ibyo Bibiliya ibasaba gukora, byerekeye guha Uwiteka amaturo. Kandi gutanga icya cumi n'amaturo byagombye kuba igikorwa cyo kwishimira n'umugisha. Ariko ikibabaje, n'uko atari uko bimeze mw'Itorero ry'iki gihe.

Gutanga icya cumi ni inyigisho iri mu Isezerano rya Kera. Icya cumi cyari inshingano ku Bisirayeli bose kuko Itegeko ryabategeka gutanga mu rusengero icumi ku ijana ry'ibyo bejeje n'icumi ku ijana ku matungo boroye, (Abalewi 27:30; Kubara 18:26; Gutegekwa kwa Kabiri 14:24; 2 Ingoma 31:5). Mu by'ukuri, Itegeko ryo mu Isezerano rya Kera ryasabaga ibya cumi bitandukanye'icya cumi cy'Abalewi, icya cumi cyo gukoresha mu rusengero no mu minsi mikuru, n'icya cumi cyo gufasha abakene bo mu gihugu'byatumye rero umubare uzamuka ugera kuri 23.3 ku ijana. Bamwe basanga icya cumi cyo mu Isezerano rya Kera, cyari uburyo bwo gusoresha kugira ngo babonere abatambyi n'Abalewi ibyo bakenera byose mu muhango wo gutamba ibitambo.

Isezerano Rishya ryo ntaho ritegeka cyangwa ngo risabe Abakristo gushishikarira igikorwa cyo gutanga icya cumi gitegetswe mu Isezerano rya Kera. Isezerano Rishya nta na hamwe rivuga ko hari ijanisha ry'ibyo umuntu atunze, agomba gushyira iruhande, ahubwo rivuga gusa ko impano zigomba kuba 'zifitanye isano n'ibyo umuntu atunze' (1 Abakorinto 16:2). Bamwe mu bayobozi b'Itorero rya Gikristo bavanye ijanisha ry'icumi ku ijana mu cya cumi kivugwa mw'Isezerano rya Kera, maze iryo janisha barihindura 'igipimo ntarengwa cyo hasi', biyemeje gusaba Abakristo gutanga.

Isezerano Rishya rigaragaza gusa akamaro n'inyungu zo gutanga. Tugomba rero gutanga nk'uko dushoboye. Rimwe na rimwe, ibyo bisobanuye ko dushobora gutanga ibirenze icumi ku ijana; cyangwa se gutanga ibiri mu nsi y'icumi kw'ijana. Byose bigomba guturuka ku bushobozi bwa buri Mukristo cyangwa se bigaterwa n'ibyo Itorero rikeneye. N'uko rero, buri Mukristo agomba gusenga nta gucogora no gusaba Imana ubwenge bwo kumushoboza kugira uruhare mu gutanga icya cumi no kumenya icyo agomba gutanga uko kingana (Yakobo 1:5). Ariko ikiruta byose, n'uko ibya cumi byose n'amaturo bigomba gutanganwa umutima ukunze no guharanira guhimbaza Imana ndetse n'umugambi wo gukorera umubiri wa Kristo. 'Umuntu wese atange nk'uko agambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa, kuko Imana ikunda utanga anezerewe' (2 Abakorinto 9:7).

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Bibiliya ivuga iki ku byerekeye icya cumi cy'Umukristo?
© Copyright Got Questions Ministries