settings icon
share icon
Ikibazo

Kwikinisha ' byaba ari icyaha dukurikije ibivugwa muri Bibiliya?

Igisubizo


Bibiliya ntabwo ivuga neza ku kwikinisha cyangwa ngo igaragaze niba kwikinisha ari icyaha cyangwa atari icyaha. Ibyanditswe Byera bigaragaza inshuro nyinshi ko kwikinisha ari inkuru ya Onani mu Itangiriro 38:9-10. Bamwe bavuga ko iyi mirongo ishaka kuvuga ko 'kurangiriza' hasi ari icyaha. Ariko mu by'ukuri siko iyi mirongo ishaka kuvuga. Imana ntiyahannye Onani kubera 'yarangirije hasi', ahubwo n'uko Onani yanze gukora igikorwa cyo gucikura mwene se. Ntabwo iyi mirongo ivuga ibyerekeye kwikinisha, ahubwo ivuga ku byerekeye kutarangiza inshimgano z'umuryango. Indi mirongo ikoreshwa rimwe na rimwe, nk'ikimenyetso simusiga cyerekana ko kwikinisha ari icyaha, ni muri Matayo 5:27-30. Yesu avuga ku bitekerezo byerekeye irari ry'umubiri yaravuze ati: 'Ikiganza cyawe cy'iburyo nikikugusha, ugice ugite kure'. N'ubwo hari ibintu bijya gusa hagati y'iyi mirongo no kwikinisha, ntabwo twahamya ko kwikinisha ari byo Yesu yashakaga kuvuga.

Mu gihe Bibiliya ntaho ihamya neza ko kwikinisha ari icyaha, si ngombwa kumenya niba ibikorwa biganisha ku kwikinisha ari ibyaha. Kwikinisha hafi ya buri gihe ni ingaruka z'ibitekerezo byo kugira irari ry'umubiri, gushotora ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, no kureba amashusho y'urukozasoni. Nibyo bibazo bikeneye kubonerwa umuti. Niba ibyaha byo kugira irari ry'umubiri, ibitekerezo by'urukozasoni, no kureba amashusho y'urukozasoni umuntu ashoboye kubyivanamo cyangwa kubinesha, kwikinisha ntibiba bikiri ikibazo. Abantu benshi barwana intambara yo kumva bariho urubanza rwerekeye kwikinisha, mu gihe mu by'ukuri, ibintu byatumye icyo gikorwa kiba, ari byo bikeneye cyane gusabirwa imbabazi.

Amwe mu mahame ya Bibiliya ashobora kwiyambazwa kuri icyo kibazo cyo kwikinisha. Mu Abefeso 5:3 haravuga ngo: 'Muri mwe ntihakagire n'uwo bakekaho gusambana, cyangwa ibyonona byose.' Biragoye rero kubona ukuntu kwikinisha bishobora gutsinda icyo kizame cy'umwihariko. Bibiliya itwigisha ibi: 'Namwe iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana' (1 Abakorinto 10:31). Niba mudashobora guha Imana icyubahiro kubera ikintu runaka, ntimwagombye gukora gutyo. Niba umuntu atizeye n'umutima we wose ko igikorwa cye kiri bushimishe Imana, ibyo rero aba ari icyaha: 'Igikorwa cyose kidakoranywe kwizera aba ari icyaha' (Abaroma 14:23). Ikirenzeho, dukeneye kwibuka ko imibiri yacu yacunguwe kandi ikaba ari iminyago y'Imana. 'Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge; kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana' (1 Abakorinto 6:19-20). Uku kuri gutangaje kwagombye kugira impinduka igaragara ku byo dukoresha imibiri yacu. Nuko rero dukurikije ibikubiye muri aya mahame, umwanzuro n'uko kwikinisha ari icyaha kigaragara muri Bibiliya. By'umwihariko, kwikinisha ntabwo bihesha Imana icyubahiro; kandi nta n'ubwo bituma ubushake bwo gukora icyaha buhagarara, cyangwa ngo ubwo butsinde ikizame cyerekeye uburenganzira Imana ifite ku mibiri yacu.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Kwikinisha ' byaba ari icyaha dukurikije ibivugwa muri Bibiliya?
© Copyright Got Questions Ministries