settings icon
share icon
Ikibazo

Bibiliya ivuga iki ku butinganyi? Mbese ubutinanyi ni icyaha?

Igisubizo


Bibiliya ihora itubwira ko igikorwa cy'umutinganyi ari icyaha (Itangiriro 19:1-13; Abalewi 18:22; Abaroma 1:26-27; 1 Abakorinto 6:9). Ku bw'umwihariko, mu Abaroma 1:26-27 hatwigisha ko ubutinganyi ari ingaruka yo guhakana no kutubaha Imana. Iyo abantu bakomeje gutsimbarara mu cyaha no kutizera, Imana 'ishobora no kubateganyiriza' icyaha kirushijeho kuba kibi kandi kibatesha agaciro, kugira ngo ibereke ko ubuzima bwabo butarimo Imana, ari ubuzima butagira intego n'icyo bumaze. Mu 1 Abakorinto 6:9 hatumenyesha ko abatinganyi 'abakiranirwa' batazaragwa ubwami bw'Imana.

Imana ntiremana umuntu irari ry'ubutinganyi. Bibiliya itubwira ko abantu bahinduka abatinganyi kubera icyaha (Abaroma 1:24-27) no kubera guhitamo nabi kwabo. Umuntu ashobora kuvukana inenge y'ubutinganyi, nkuko hari abantu bamwe bavukana muri kamere yabo guhohotera bagenzi babo n'ibindi byaha. Ibi ntibigomba kuba urwitwazo kugira ngo umuntu akore ibyaha, yishora mu binezeza umubiri bimucumuza. Niba umuntu yaravukanye kamere y'uburakari cyangwa umujinya w'umuranduranzuzi, ibyo se byaba ari byiza kugira ngo yishore mu ngeso zimucumuza? Ntabwo ari byo nagato! Ntiyagombye kwishora mu cyaha cy'ubutinganyi.

Ariko, Bibiliya ntisobanura neza ko ubutinganyi ari icyaha 'gikabije' kuruta ibindi. Icyaha icyo ari cyo cyose kibabaza Imana. Ubutinganyi ni kimwe mu bintu byinshi biri ku rutonde mu 1 Abakorinto 6:9-10 bibuza umuntu kwinjira mu bwami bw'Imana. Dukurikije ibivugwa muri Bibiliya, Imbabazi z'Imana zishobora kugera no ku mutinganyi nkuko zihabwa umusambanyi, usenga ibigirwamana, umwicanyi, umujura, n'izindi nkozi z'ibibi. Imana yasezeranye ko izatanga imbaraga zo kunesha ibyaha, harimo n'icyaha cy'ubutinganyi, ku bantu bose bizera Yesu Kristo bifuza kurokoka (1 Abakorinto 6:11; 2 Abakorinto 5:17; Abafilipi 4:13).

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Bibiliya ivuga iki ku butinganyi? Mbese ubutinanyi ni icyaha?
© Copyright Got Questions Ministries