settings icon
share icon
Ikibazo

Idini ryanjye nyakuri ni irihe?

Igisubizo


Za resitora zihutisha serivisi ziradukurura, zitworohereza kwaka ifunguro mu buryo butunogeye turyifuzamo. Bamwe mu bateka icyayi, baduhitishamo ubwoko burenga ijana butandukanye bw'uburyohe n'amoko atandukanye y'ikawa. Ndetse n'iyo tugiye kugura amazu cyangwa amamodoka, dushobora kureba mo imwe ifite imideli n'imikorere yose twifuza. Ubu ntitukiri muri ya si ya shokora, vaniye, n'inkeri. Guhitamo ni ubwami! Ushobora kubona ikintu cyose wifuza, ukurikije ibyo ukunda n'ibyo ukeneye.

None uravuga iki ku byerekeye idini, wumva ko rikunyuze? Uravuga iki ku byerekeye idini ritagira icyo rinengwa, ritagira ibyo ribaza, kandi ryuzuyemo ibisabwa gukorwa n'ibitemewe gukorwa bibuza abantu kwisanzura? Ni aho nk'uko maze kubigaragaza. Ariko idini ni ikintu cyo guhitamo nk'uko bimeze, ku byerekeye uburyohe twifuzwa kuri ''ice-cream'' urukoko bakonjesheje?

Hari amajwi menshi ahatanira kumvikana, none kuki Yesu ashyirwa hejuru, ibyo biravugwa na Muhammad cyangwa Confucius, Buddha, cyangwa Charles Taze Russell, cyangwa Joseph Smith? Usibye n'ibyo byose, inzira zose ntizijya mu ijuru? Muri rusange amadini yose ntameze kimwe? Ukuri ni uko amadini yose atajyana abayoboke bayo mu Ijuru, nkuko imihanda yose itajyana abagenzi muri Indiana.

Yesu ni we wenyine uvugana ubutware bw'Imana, kuko ari we wenyine wanesheje urupfu. Muhammad, Confucius, n'abandi, baracyaborera mu bituro byabo kugeza n'uyu munsi. Ariko Yesu, ku bw'ububasha Bwe, yasohotse mu gituro, iminsi itatu nyuma yo gupfa urw'agashinyaguro ku musaraba w'Abaroma. Umuntu wese ufite ububasha ku rupfu, tugomba kumwitaho. Umuntu wese ufite ububasha ku rupfu, tugomba kumutega amatwi.

Ibimenyetso bihamya kuzuka kwa Yesu ni simusiga. Mbere na mbere, hari abatangabuhamya barenga magana atanu, babonesheje amaso yabo kuzuka kwa Kristo! Abo ni abatangabuhamya benshi cyane Amajwi magana atanu ntashobora gucecekwa. Hari kandi ikibazo cy'igituro kirimo ubusa. Abanzi ba Yesu bagombye kuba barafunze abantu bose bavugaga kuzuka kwe, berekana umurambo We, umubiri waboze, ariko uwo murambo ntibari bawufite ngo bawerekane. Igituro cyarimo ubusa! Abigishwa be, baba baribye umurambo we se? Biragoye kwirengagiza igikorwa nka kiriya cyari gitunguranye, igituro cya Yesu cyari kirinzwe ku buryo bukomeye cyane n'abasirikare bafite intwaro. Dukurikije uko abigishwa be ba bugufi bari barahunze, kubera ubwoba bari bafite akimara gufatwa no kubambwa, ntabwo byumvikana ko ako gatsiko k'abarobyi b'abanyabwoba, baba barashoboye kujya guhangana n'abasirikare b'umwuga batojwe. Nta n'ubwo baba barashoboye kwemera gutanga ubuzima bwabo ho ibitambo no guhorwa Yesu'nk'uko abenshi babikoze'mu buryo bwa forode. Gihamya yoroheje ni uko ntawe ushobora guhakana kuzuka kwa Yesu!

Ikindi ni uko umuntu wese ufite ubushobozi bwo kunesha urupfu, ari ngombwa ko dutega amatwi icyo avuga. Yesu yerekanye ububasha bwe ku rupfu; niyo mpamvu, dukeneye kumva ibyo Avuga. Yesu yemeza ko ari We nzira yonyine ibonerwamo agakiza (Yohana 14:6). Ntabwo ari uburyo; Nta n'ubwo ari bumwe mu buryo bwinshi, ahubwo Yesu ni We nzira.

Na none uyu Yesu aravuga ati: "Mwese abarushye n'abaremerewe nimuze munsange ndabaruhura" (Matayo 11:28). Iyi si iraruhije n'ubuzima buragoye. Abenshi muri twe turavirirana amaraso, twarakomerekejwe, ndetse dufite n'inkovu z'intambara. Murabyemera se? Murashaka iki rero? Gusubizwamo intege cyangwa murishakira idini ryonyine? Murashaka Umucunguzi muzima cyangwa umwe mu "bahanuzi" benshi bapfuye? Murashaka Ubusabane bufite intego cyangwa imihango y'idini idafite akamaro? Yesu si amaburakindi'ahubwo Ni we ugomba kuza ku isonga!

Yesu ni "idini" ry'ukuri, niba wifuza kubabarirwa ibyaha byawe (Ibyakozwe n'Intumwa 10:43). Yesu ni "idini" ry'ukuri, niba ushaka ubusabane n'Imana bufite intego (Yohana 10:10). Yesu ni "idini" ry'ukuri, niba ushaka ubuturo buhoraho mu Ijuru (Yohana 3:16). Izere gusa Yesu Kristo nk'Umucunguzi wawe; ntabwo uzabyicuza na rimwe! Izere gusa urebe ko utababarirwa ibyaha byawe; ntabwo uzakorwa n'isoni na rimwe.

Niba ukeneye "ubusabane nyakuri" n'Imana, dore isengesho ry'icyitegererezo. Ibuka ko kuvuga iri sengesho cyangwa irindi iryo ari ryo ryose, atari ryo rizaguhesha agakiza. Kwizera Yesu Kristo, ni byo byonyine bishobora kuguhesha imbabazi z'ibyaha byawe. Iri sengesho ni uburyo bworoshye bwo kugaragariza Imana ko uyizera kandi ko uyishimira kuba yarakugiriye imbabazi. "Mana, nzi neza ko nagucumuyeho none nkwiriye kwirengera igihano. Ariko Yesu Kristo yemeye guhabwa igihano nari nkwiriye, kugira ngo nimwizera nshobore kubabarirwa. Ndakwizeye umpe agakiza. Urakoze k'ubw'Ubuntu n'imbabazi zawe bitangaje - impano y'ubugingo buhoraho iteka ryose! Amina!''

Mbese wafashe icyemezo cyo kwiyegurira Kristo ubikuye ku byo umaze kwisomera hano? Niba ari uko, nyaboneka kanda ahakurikira handitse ngo "None nemeye Kristo"

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Idini ryanjye nyakuri ni irihe?
© Copyright Got Questions Ministries