settings icon
share icon
Ikibazo

Igaburo ryera rifite ubuhe buremere?

Igisubizo


Kwiga ibirebana n'igaburo ryera ni ingenzi cyane kubera uburemere iryo gaburo rifite. Araye ari bubambwe, umugoroba ubusanzwe wari uwo gusangira igaburo rya Pasika, Yesu yashyizeho irindi gaburo/isangira itorero ricyubahiriza na n'ubu. Ni umwanya ukomeye mu materaniro y'abakristo. Bidufasha kwibuka urupfu no kuzuka kwa Yesu kandi ko azagaruka mu minsi iri mbere.

Pasika yari umunsi mukuru udasanzwe kandi usumba iyindi yose mu migenzo y'Abayuda. Yibutsaga icyago cya nyuma cyagwiririye inzu ya Egiputa, ubwo buri mfura yo muri buri muryango yapfuye, ariko iz'Abisirayeli zikarokoka kubera amaraso y'umwana w'intama yabaga yatonyangirijwe ku nkingi y'umuryango wa buri nzu y'Abisirayeli. Uwo mwana w'intama nyuma yaho yarotswaga, hanyuma akarishwa umutsima udafunguye. Imana yari yarategetse ko ibyo bizakomeza kwizihizwa imyaka yose izakurikiraho. Iyo nkuru tuyisoma mu gitabo cyo Kuva 12.

Ubwo bari bagiye gusangira ibya Pasika rero, Yesu yafashe umugati, ashima Imana. Nyuma yaho arawumanyura awuha abigishwa be, agira ati: 'Uyu ni umubiri wanjye ubatangiwe. Mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke. N'igikombe akigenza atyo bamaze kurya ati 'Iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye ava ku bwanyu'.' (Luka 22:19-21). Nyuma yaho bararirimbye (Matayo 26:30), bahita basohoka bajya ku musozi wa Elayono. Aho niho Yesu yagambaniwe, nk'uko yari yabihanuye, na Yuda. Bukeye bwaho nibwo yabambwe ku musaraba.

Inkuru y'igaburo ryera tuyisanga mu mavanjili uko ari 4 (Matayo 26:26-29; Mariko 14:17-25; Luka 22:7-22; na Yohana 13:21-30). Intumwa Pawulo yaryanditseho mu 1 Abakorinto 11:23-29. Ariko aho Pawulo ahatanga umwanzuro tudasanga mu mavanjili: 'umuntu wese uzarya umutsima w'Umwami wacu, cyangwa uzanywera ku gikombe cye uko bidakwiriye, azagibwaho n'urubanza rwo gucumura ku mubiri n'amaraso by'Umwami. Nuko umuntu yinire yisuzume abone kurya kuri uwo mutsima no kunywera kuri icyo gikombe, kuko upfa kurya, akanywa atitaye ku mubiri w'Umwami, aba arīriye kandi aba anywereye kwishyiraho gucirwa ho iteka' (1 Abakorinto 11:27-29). Dushobora kwibaza icyo aha yashakaga kuvuga ubwo yakomozaga ku 'buryo budakwiriye'. Ashobora kuba yarashakaga kuvuga kwirengagiza ishusho nyakuri y'umutsima n'igikombe, wiyibagiza igiciro kidasanzwe Umukiza yatanze ngo aducungure. Cyangwa ni ukubikora nk'umuhango utagifite icyo utubwiye, cyangwa gufata iryo gaburo duhishe icyaha tutarihana. Dukurikije amabwiriza ya Pawulo, twari dukwiye kwisuzuma mbere yo kurya ku mutsima no kunywera ku gikombe cyera.

Ikindi kintu Pawulo avuga kitari mu mavanjili ni 'uko muzajya murya uwo mutsima mukanywera kuri icyo gikombe, muzaba mwerekana urupfu rw'Umwami Yesu kugeza aho azazira' (1 Abakorinto 11:26). Ibi byerekana ko hari ubwo iki gikorwa kizarangira ' ubwo Umwami Yesu azagaruka. Izo nkuru zose zitwereka ukuntu Yesu yakoresheje ibintu bisanzwe nk'ishusho y'umubiri n'amaraso ye, bigomba guhora byibukwa kandi byubahwa nyuma yo gupfa no kuzuka kwe. Ntabwo ryari ishusho ryacuzwe mu ibuye, ahubwo ni umutsima na wino!

Yavuze ko uwo mutsima usobanuye umubiri we ugiye kumanyurwa. Nubwo nta magufa ye yamanyuwe, umubiri we wishwe urubozo bikabije (Zaburi 22:12-17, Yesaya 53:4-7). Wino yerekana amaraso ye, yamenwe ubwo yicwaga ababajwe cyane. Nk'Umwana w'Imana utagira inenge, yujuje ubuhanuzi bwinshi bwo mu isezerano rya kera, bwasezeranyaga umucunguzi (Itangiriro 3:15, Zaburi 22, Yesaya 53). Ubwo yavugaga ati:'ibi mujye mubikora mu rwibutso rwanjye', yatangaga amabwiriza ko bigomba guhora bikorwa. Bikanatwibutsa kandi ko Pasika, yasabaga igitambo cy'umwana w'intama bishushanya intama y'Imana izatwara ibyaha by'abantu, yasohoreye muri icyo gihe Yesu yasangiraga n'intumwa ze. Isezerano Rishya ryasimbuye ira Kera ubwo Kristo, intama ya Pasika (1 Abakorinto 5:7), yatambwaga (Abaheburayo 8:8-13). Ibitambo ntabwo bigikenewe (Abaheburayo 9:25-28). Igaburo ryera ni ukwibuka ibyo Yesu yadukoreye kandi tunizihiza ibyo duheshwa n'igitambo cye.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Igaburo ryera rifite ubuhe buremere?
© Copyright Got Questions Ministries