settings icon
share icon
Ikibazo

Ese ijwi ry'Imana riracyumvikana?

Igisubizo


Bibiliya itubwira inkuru z'abantu Imana yavugishije, bakayumvisha amatwi yabo n'ijwi ryayo (Kuva 3:14; Yosuwa 1:1; Abacamanza 6:18; 1 Samweli 3:11; 2 Samweli 2:1; Yobu 40:1; Yesaya 7:3; Yeremiya 1:7; Ibyakozwe 8:26; 9:15'izo ariko ni ingero nkeya cyane). No muri iyi myaka yacu, nta kintu cyabuza Imana kuvugisha umuntu akayumvisha amatwi ye. Ariko twibuke ko nubwo Bibiliya itubwira inshuro amagana ijwi ry'Imana ryumvikanye, byabaye mu myaka irenze 4,000 yose. Ni ukuvuga ko kuba Imana yavugisha abantu mu ijwi riranguruye biba ari ibintu bidasanwe, atari ibyo gufata nk'akamenyero. Ndetse n'iyo Bibiliya itubwira ko kanaka yumvise ijwi ry'Imana, akenshi biragoye kwemeza ko ryari ijwi ryumvikaniye mu matwi, ijwi ryumvikaniye mu mutima, cyangwa gusa ko bumvise basunikiwe gukora ikintu runaka.

Twerure, Imana iracyavugisha abantu ubungubu. Icya mbere, Imana ituvugisha inyuze mu Ijambo ryayo (2 Timoteyo 3:16-17). Yesaya 55:11 haravuga ngo: 'ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.' Bibiliya ni Ijambo ry'Imana, ritubwira ibyo dukeneye kumenya, rituyobora mu gucungurwa no kubaho ubuzima bwa Gikristo. 2 Petero 1:3 haravuga ngo: 'kuko imbaraga z'ubumana bwayo zatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kūbaha Imana, tubuheshejwe no kumenya neza uwaduhamagarishije ubwiza bwe n'ingeso ze nziza.'

Imana ishobora no kutuvugisha inyuze mu bikorwa ' ni ukuvuga ko ishobora kutuyobora binyuze mu ruhererekane rw'ibiba. Imana kandi idufasha kurondora hagati y'ikiza n'ikibi binyuze mu mitimanama yacu (1 Timoteyo 1:5, 1 Petero 3:16). Imana nanone ihora itunganya ibitekerezo byacu ngo bihure n'ibyayo (Abaroma 12:2). Imana yemera ko hari bimwe bitubaho ngo iduhindure, kandi inadufashe gukura mu Mwuka (Yakobo 1:2-5, Abaheburayo 12:5-11). 1 Petero 1:6-7 hatubwira ko 'Ni cyo gituma mwishima, nubwo ahari mukwiriye kumara igihe gito mubabazwa n'ibibagerageza byinshi, kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko kurusha izahabu igiciro cyinshi (kandi izahabu nubwo ishira igeragereshwa umuriro), kandi kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko ari uk'ukuri, amaherezo kuzabahesha ishimwe n'ubwiza n'icyubahiro ubwo Yesu Kristo azahishurwa.'

Ijwi ry'Imana ndetse hari nubwo ryumvikana rinyuze mu bantu. Bishobora ariko kuba bitaba kenshi cyane nkuko benshi bashobora kubyemeza. Tubyibuke, no muri Bibiliya, kuba Ijwi ry'Imana ryakumvikana, si ibisanzwe, ahubwo ni imbonekarimwe. Nuko rero, uzavuga ko yumvise ijwi ry'Imana, uzagenzure ibyo akeka ko byavuzwe ukoresheje Bibiliya. Imana iramutse ivuze uyu munsi, ntabwo yavuguruza cyangwa ngo inyuranye n'Ijambo ryayo (2 Timoteyo 3:16-17). Imana si umuntu ngo yivuguruze.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ese ijwi ry'Imana riracyumvikana?
© Copyright Got Questions Ministries