settings icon
share icon
Ikibazo

Mbese Imana ibaho? Ni gute nshobora kumenya ko Imana ibaho koko?

Igisubizo


Tuzi ko Imana ibaho kuko yatwiyeretse mu buryo butatu: mu kuremwa kw'isi, mu Ijambo Ryayo, no mu Mwana Wayo, Yesu Kristo.

Ikimenyetso cy'ibanze gihamya ko Imana ibaho n'ibyo Yaremye. 'Kuko ibitaboneka byayo ari byo bubasha bwayo buhoraho n'ubumana bwayo, bigaragara neza uhereye ku kuremwa kw'isi, bigaragazwa n'ibyo yaremye kugira ngo batagira icyo kwireguza' (Abaroma 1:20). 'Ijuru rivuga icyubahiro cy'imana; isanzure ryerekana imirimo y'intoki zayo'.(Zaburi 19:1).

Ndamutse mbonye isaha yo ku kuboko mu murima hagati, ntabwo nshobora gutekereza ko 'ntaho' yavuye cyangwa ngo mvuge ko yabayeho kuva kera kugeza n'ubu. Nshingiye rero ku buhanga iyo saha yakoranywe, mpamya ko ifite uwayikoze. Nuko rero, hari ubuhanga n'ubuziranenge bihebuje muri iyi si dutuyeho. Niyo mpamvu, igipimo cy'igihe kidashingiye ku masaha twambara, ahubwo gishingiye ku mirimo y'Imana'ku buryo isi yihindukiza (no ku ngufu z'imiterere y'ubutare bukorwamo amasaha bwitwa ''cesium-133''). Isi n'ijuru n'inyanja n'ibirimo byose byerekana ikoranabuhanga rihambaye ndetse ibi nibyo biburanira Umukozi w'umuhanga wabiremye.

Ndamutse mbonye ubutumwa budashobora gusomwa kubera imibare y'ibanga, icyo nakora n'ukujya gushaka inzobere muri iyo mibare, kugira ngo amfashe gufungura ubwo butumwa. Icyo gihe nshobora guhamya ko uwohereje ubwo butumwa ari umuhanga cyane, kuko yahimbye imibare y'ibanga. Mbega ukuntu "umubare w'ibanga" ADN dufite mu turemangingo two mu mibiri yacu turuhije cyane kumenyekana? Iryo banga rikomeye n'akamaro ka ADN si gihamya ku buhanga bw'Umuhanzi w'iyo mibare y'ibanga?

Ntabwo Imana yaremye gusa iyi si turebesha amaso yacu, ikoranye ibanga n'ubuhanga, kandi yashyize ibitekerezo by'igihe cy'iteka mu mitima yabo (Umubwiriza 3:11). Abantu bavukanye imyumvire ibemeza ko hari ubugingo buruta kure ibyo amaso abona, kandi ko hari ubundi buzima burenze kure ubwo tubamo buri munsi kuri iyi si. Ibitekerezo byacu by'igihe cy'iteka bigaragazwa n'ibintu bibiri nibura: gushyiraho amategeko no guhimbaza.

Mu mateka, buri terambere ryagiye risuzuma amategeko amwe n'amwe, yerekeye ubunyangamugayo buteye kimwe ku buryo butangaje mu mico itandukanye. Urugero, intego y'urukundo ihabwa agaciro ku isi yose, mu gihe igikorwa cyo kubeshya cyamaganwa ku isi yose. Ubu bunyangamugayo abantu bahuriyeho'iyi myumvire rusange y'icyiza n'ikibi'ingingo z'Imana isumba byose yaduhaye izo ntege nke.

Mu buryo busa, abantu bo ku isi yose, batitaye ku mico yabo, bagiye bishyiriraho buri gihe uburyo bwabo bwo guhimbaza Imana. Intego zo guhimbaza zishobora kuba zitandukanye, ariko igitekerezo cy' 'umutware utwara abandi' ni igice kitagibwaho impaka cy'ikiremwa muntu. Icyifuzo cyacu cyo kuramya,gihuje no kuremwa kwacu 'mu ishusho y' Imana' (Itangiriro 1:27).

Imana yaratwiyeretse biciye mu Ijambo Ryayo, muri Bibiliya. Mu Byanditswe Byera, kandi kuba Imana iriho bifatwa nk'igikorwa cyivugira ubwacyo (Itangiriro 1:1; Kuva 3:14). Mu gihe Benjamin Franklin yandikaga igitabo ku mibereho ye, ntabwo yigeze atakaza umwanya we, agerageza gutanga ibimenyetso bihamya ko ariho. Ni nako, n'Imana itigera ita igihe cyayo itanga mu Gitabo Cyayo ibimenyetso bihamya ko iriho. Imibereho'Ihinduka ry'imiterere ya Bibiliya, ubutungane bwayo, n'ibitangaza byaherekeje iyandikwa ryayo, bishobora kuba bihagije mu gusobanura impamvu y'igenzurwa ryayo ryimbitse.

Inzira ya gatatu Imana yiyerekanyemo, ni Umwana Wayo, Yesu Kristo (Yohana 14: 6-11). 'Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n'Imana, kandi Jambo yari Imana. Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe. Tubona ubwiza bwe busa n'ubw'Umwana w'Ikinege wavuye kuri Se, yuzuye Ubuntu n'ukuri' (Abakolosayi 2:9).

Mu mibereho itangaje ya Yesu, yagiye yubahiriza uko bikwiriye amategeko yose yo mu Isezerano rya Kera kandi asohoza n'ibyahanuwe kuri Mesiya (Matthew 5:17). Yakoze imirimo myinshi y'ubugwaneza n'ibitangaza ku mugaragaro, kugira ngo ashimangire ubutumwa Bwe kandi atange n'ubuhamya ku bumana Bwe (Yohana 21:24-25). Iminsi itatu nyuma yo kubambwa ku musaraba, yazutse mu bapfuye, icyo gikorwa cyahamijwe n'abagabo amagana bakibonye n'amaso yabo (1 Abakorinto 15:6). Inyandiko z'amateka nazo zuzuyemo 'ibimenyetso' byerekana uwo Yesu ari we. Nkuko byavuzwe n'Intumwa Pawulo, ibi bintu 'ntibyakozwe rwihishwa' (Ibyakozwe n'Intumwa 26:26).

Ni yo mpamvu dusanga abantu basanzwe bashidikanya kubera ibindi bitekerezo bafite ku Mana, bagomba rero kuzajya basoma ibi bimenyetso bakurikije ibyo bakeneye kumenya. Ariko, bamwe muri bo ntibazemera ukuri kw'ibyo bimenyetso (Zaburi 14:1). Kandi byose biganisha ku kwizera (Abaheburayo 11:6).

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Mbese Imana ibaho? Ni gute nshobora kumenya ko Imana ibaho koko?
© Copyright Got Questions Ministries