settings icon
share icon
Ikibazo

Ni hehe Yesu yamaze iminsi itatu akimara gupfa kugeza ubwo yazutse?

Igisubizo


Muri 1 Petero 3:18-19 haravuga ngo: "Kuko na Kristo yababarijwe ibyaha by'abantu inshuro imwe, we w'umukiranutsi ababarizwa abakiranirwa kugira ngo atujyane ku Mana, yarishwe mu buryo bw'umubiri, ariko yahinduwe muzima mu buryo bw'umwuka. Ni muri uwo Mwuka yabwirije imyuka yo mu nzu y'imbohe."

Ijambo, "mu buryo bw'umwuka," riri mu murongo wa 18 ryanditswe kimwe neza neza nkuko bimeze mu ijambo rivuga ngo: "mu buryo bw'umubiri." Ni ngombwa rero guhuza ijambo "Umwuka" n'ijambo "umubiri." Umubiri n'Umwuka ni Umubiri wa Kristo n'Umwuka We. Amagambo avuga ngo: "yahinduwe muzima n'umwuka" yerekana ko ukuntu Kristo yikoreye icyaha n'urupfu Rwe, byatumye habaho gutandukana kwa kamere muntu Ye na Se (Matayo 27:46). Itandukaniro riri hagati y'umubiri n'Umwuka, nkuko bimeze muri Matayo 27:46 no mu Abaroma 1:3-4, ariko ntabwo riri hagati y'umubiri wa Kristo n'Umwuka Wera. Kristo, akirangiza igihano cy'ibyaha byacu, Umwuka We washoboye gusana ubusabane bwari bwarahagaze.

Muri Petero 3:18-22 hagaragaza isano y'ingenzi iri kw'isonga hagati yo kubabazwa kwa Kristo (umurongo wa 18) no kwambikwa ubwiza n'Imana (umurongo wa 22). Petero wenyine ni we utanga amakuru nyayo ku byabaye hagati y'ibi bikorwa byombi. Ijambo "kubwirizwa" mu murongo wa 19 ntabwo ari ijambo risanzwe rikoreshwa mu Isezerano Rishya, risobanura kuvuga ubutumwa bwiza. Ibi icyo bisobanura ijambo kw'ijambo n'ugutangaza ubutumwa bwiza. Yesu yababarijwe kandi apfira ku Musaraba, umubiri We warishwe, n'Umwuka we wapfuye akimara kugirwa icyaha. Ariko Umwuka We wongera kugirwa muzima kandi awugarura kuri Data wa twese. Dushingiye ku bivugwa na Petero, hagati y'urupfu Rwe no kuzuka Kwe, Yesu yatangarije "imyuka yo mu nzu y'imbohe" ikintu kidasanzwe.

Mbere na mbere, Petero yitaga abantu "ubugingo", ntabwo yabitaga "imyuka" (3:20). Mu Isezerano Rishya, ijambo "umwuka" rikoreshwa mu kuvuga abamarayika cyangwa abadayimoni, ntabwo arikoresha ku biremwa muntu, kandi umurongo wa 22 urasa n'aho ushimangira ibi bisobanuro. Ikindi, n'uko nta na hamwe muri Bibiliya havuga ko Yesu yigeze gusura Gehenomu. Mu Byakozwe n'Intumwa 2:31 havuga ko yagiye "Ikuzimu" (Bibiliya Nshya y'Abanyamerika y'Icyitegererezo), ariko "Ikuzimu" ntabwo ari muri Gehenomu. Ijambo "Ikuzimu" rivuga mu bwami bw'abapfuye, ahantu h'agateganyo abapfuye bategerereza kuzuka. Ibyahishuwe 20:11-15 muri Bibiliya Nshya y'Abanyamerika y'Icyitegererezo cyangwa se muri Bibiliya Nshya Mpuzamahanga, ni ho herekana itandukaniro riri hagati y'izo Bibiliya zombi. Gehenomu ni ahantu hahoraho kandi ha nyuma, aho intama zazimiye zicirwaho iteka. Mu gihe Ikuzimu ari ahantu h'agateganyo.

Umwami wacu yagaruye Umwuka We kuri Data wa twese, arapfa kandi yigeze rimwe, hagati y'urupfu no kuzuka Kwe, gusura ubwami bw'abapfuye, aho yatanze ubutumwa ku biremwa by'umwuka (bishoboka ko byaba ari abamarayika batatakaje ubutware bwabo (reba Yuda 1: 6), bahujwe mu buryo butandukanye n'igihe kibanziriza umwuzure wo mu gihe cya Nowa. Umurongo wa 20 ubisobanura neza. Petero ntiyigeze na rimwe atubwira icyo Yesu yatangarije iyo myuka yaboshywe, ariko bishoboka ko ubwo butumwa butari ubwo gucungurwa, kubera ko abamarayika badashobora gukizwa (Abaheburayo 2:16). Bishoboka kandi ko bwaba bwari ubutumwa bwo gutsinda Satani n'abambari be (1 Petero 3:22; Abakolosayi 2:15). Mu Abefeso 4:8-10 naho, hasa n'ahagaragaza ko Kristo yagiye muri 'paradizo' (Luka 16:20; 23:43) kandi ko yajyanye mu ijuru abamwizeye bose mbere y'urupfu Rwe. Iki gice ntigitanga rero ibisobanuro bihagije ku byabaye, ariko nyinshi mu nzobere za Bibiliya zemera ko ibi ari byo bisobanurwa no 'kubohora imfungwa mu nzu y'imbohe.'

Kubera izo mpamvu rero, kugira ngo dushobore kuvuga byose, Bibiliya ntabwo isobanura neza ibintu nyakuri Kristo yakoze, muri ya minsi itatu yamaze hagati y'urupfu no kuzuka Kwe. Ahubwo, birasa n'aho yigishaga kunesha abamarayika batakaje ubutware bwabo n'abantu batizera. Icyo tuzi neza, n'uko Yesu atarimo guha abantu, amahirwe ya kabiri yo guhabwa agakiza. Bibiliya itubwira ko tugomba kwitegura urubanza nyuma y'urupfu rwacu (Abaheburayo 9:27), ntabwo rero iduha amahirwe ya kabiri. Nta n'ubwo ari igisubizo gifatika cya burundu ku byo Yesu yakoze mu gihe kiri hagati y'urupfu no kuzuka Kwe. Ahubwo, birashoboka ko ibi byaba ari rimwe mu mayobera, dushobora kuzasobanukirwa igihe tuzambikwa ikamba ry'ubwiza bw'Imana.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ni hehe Yesu yamaze iminsi itatu akimara gupfa kugeza ubwo yazutse?
© Copyright Got Questions Ministries