settings icon
share icon
Ikibazo

Nshobora kunesha nte icyaha mu buzima bwanjye bwa Gikristo?

Igisubizo


Bibiliya yerekana inzira zitandukanye zo kudufasha mu muhati wacu wo kunesha icyaha. Muri ubwo buzima, ntituzigera na rimwe tunesha icyaha burundu (1 Yohana 1:8), ariko iyo ntambara yagombye gukomeza kuba intego yacu. Dufashijwe n'Imana, kandi tuyobowe n'amahame y'Ijambo Ryayo, dushobora buhoro buhoro kunesha icyaha no guhinduka nka Kristo buri munsi.

Inzira ya mbere itangwa na Bibiliya mu ntambara turwana zo kunesha icyaha, ni Umwuka Wera. Imana yaduhaye Umwuka Wera, kugira ngo dushobore kunesha icyaha mu buzima bwa Gikristo. Imana igaragaza itandukaniro hagati y'imirimo y'umubiri n'imbuto z'Umwuka mu Abagalatiya 5:16-25. Muri icyo gice, duhamagarirwa kugendana n'Umwuka. Abizera bose bamaze guhabwa Umwuka Wera, ariko iki gice kitubwira ko dukeneye kugendana n'Umwuka, tukareka Akatuyobora. Ibi bisobanuye ko tugomba guhitamo gukurikira nta gucika intege ibyo Umwuka Wera adutegeka gukora mu buzima bwacu, aho gukurikira irari ry'umubiri.

Itandukaniro Umwuka Wera ashobora gukora, rigaragara mu buzima bwa Petero. Mbere y'uko yuzuzwa Umwuka Wera, Petero yihakanye Yesu inshuro eshatu'kandi ibi byabaye nyuma y'uko yari amaze guhamya ko azakurikira Kristo ndetse no mu rupfu. Ku munsi wa Pantekote, amaze kwuzuzwa Umwuka Wera, yatinyutse kugira icyo abwira Abayuda ku mugaragaro kandi ari mu mbaraga zitangaje.

Tugendana n'Umwuka Wera kuko dukurikiza uko Umwuka atuyobora (nkuko bivugwa mu 1 Abatesalonike 5:19). Nuko rero mugire ubushake bwo kwuzuzwa Umwuka Wera (Abefeso 5:18-21). Mbese umuntu ashobora ate kuzuzwa Umwuka Wera? Mbere ya byose, Imana ni yo yihitiramo nkuko yabikoze mu Isezerano rya Kera. Yihitiragamo abantu ishaka gukoresha maze ikabuzuza Umwuka Wayo (Itangiriro 41:38; Kuva 31:3; Kubara 24:2; 1 Samweli 10:10). Hari ibimenyetso mu Abefeso 5:18-21 no mu Abakolosayi 3:16 byerekana ko Imana ihitamo kwuzuza Umwuka abamaze gucengerwamo n'Ijambo ry'Imana. Ibi rero biratuganisha mu nzira ya kabiri.

Bibiliya, Ijambo ry'Imana, ivuga ko Imana yaduhaye Ijambo Ryayo, kugira ngo tubone ibikoresho bidufasha gukora imirimo myiza (2 Timoteyo 3:16-17). Itwigisha kandi uko tugomba kwitwara mu buzima bwacu n'ibyo tugomba kwizera, irigaragaza iyo twahisemo inzira mbi, idufasha kugaruka mu nzira nziza, kandi ikadufasha no kuguma muri iyo nzira. Mu Abaheburayo 4:12 hatubwira ko Ijambo ry'Imana ari rizima kandi ko rifite imbaraga, rishobora kwijira mu mitima yacu kugira ngo rirandure kandi rineshe ibyaha n'imyitwarire mibi byacu. Umwanditsi wa Zaburi we avuga ko imbaraga zaryo zihindura ubuzima ku buryo bwimbitse cyane (Zaburi 119). Yosuwa yabwiwe ko urufunguzo rwo gushobora kunesha abanzi be, ari ukutirengangiza iyi nzira, ahubwo ko agomba kuryubaha mu mwanya wo kuritekerezaho gusa amanywa n'ijoro. Yarabikoze, n'ubwo ibyo Imana yari yamutegetse, yumvaga bidafite icyo bivuze ku bireba ibikorwa bya gisirikare, nyamara byamubereye inzira y'intsinzi mu ntambara nyinshi yarwanye zo kugera mu Gihugu cy'Amasezerano.

Akenshi Bibiliya ni inzira tudaha agaciro ifite. Tuyikoresha akazi ko kwiyerurutsa kuko tujyana Bibiliya zacu mu Rusengero gusa, cyangwa tugasoma imirongo baduha buri munsi, cyangwa igice cya buri munsi, kandi ikibabaje n'uko tudashobora kwibuka ibyo twasomye, ngo tubitekerezeho, cyangwa ngo dukoreshe ibyo twasomye mu buzima bwacu, ntitujya dushobora kwihana ibyaha iduhishurira cyangwa ngo dushimire Imana Impano ihora iduhishurira. Ku byerekeye gusoma Bibiliya, usanga nabyo nta nyota tubifitiye cyangwa se tumeze nk'abantu baguye ivutu. Dufatamo ducye two gutuma tubaho mu mwuka, kandi ari byo biryo byo mu Ijambo (ikindi ntabwo tumira ibihagije kugira ngo tube Abakristo bafite ubugingo, bagamije gutera imbere), cyangwa se tukihutira kurya inshuro nyinshi, ariko ntidutekereze na rimwe igihe kinini gihagije cyo kubona ibiryo by'umwuka birimo.

Ni byiza ko utangira kwiga Ijambo ry'Imana buri munsi no kurifata mu mutwe, niba utaragira akamenyero ko.kubikora. Abantu bamwe basanga ari byiza gutangira kwandika ibyo twiga buri munsi. Mugire rero akamenyero ko gusohoka mu nyigisho y'Ijambo ry'Imana, mumaze kwandika ikintu mwungutsemo. Wari uzi ko hari n'abandikira Imana amasengesho, bayisaba kubafasha guhindura ibyo yabaganirijeho. Bibiliya ni igikoresho Umwuka akoresha mu buzima (Abefeso 6:17), ni igice cya cy'ingirakamaro kandi cy'ingenzi mu ntwaro Imana iduha zo kurwana intambara z'umwuka (Abefeso 6:12-18).

Inzira ya gatatu y'agaciro kanini cyane, mu ntambara turwana yo kunesha icyaha ni isengesho. Na none, ni inzira inshuro nyinshi Abakristo bakunze kuvugisha umunwa gusa, ndetse n'ibyo bavuze bigashyirwa mu bikorwa nabi. Tujya tugira amateraniro yo gusenga, ibihe byiza byo gusenga, n'ibindi, ariko ntitujya dukoresha isengesho mu buryo bumwe nkuko byagendaga mu Itorero rya mbere (Ibyakozwe n'Intumwa 3:1; 4:31; 6:4; 13:1-3). Pawulo avuga inshuro nyinshi ukuntu yajyaga asengera abo yayoboraga. Imana.yaduhaye amasezerano atangaje yerekeye isengesho (Matayo 7:7-11; Luka 18:1-8; Yohana 6:23-27; 1 Yohana 5:14-15), ni yo mpamvu Pawulo aha agaciro kanini isengesho, ku byerekeye gutegura Intambara y'umwuka (Abefeso 6:18).

Ni uruhe ruhare rw'isengesho mu ntambara yo kunesha icyaha mu buzima bwacu? Twumvise amagambo Kristo yabwiye Petero mu Ishyamba ry'i Getsemani, mbere gato y'uko Petero amwihakana. Mu gihe Yesu yasengaga, Petero we yari yisinziriye. Yesu aramukangura aramubwira ati: 'Mube maso, musenge mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke' (Matayo 26:41). Natwe, nka Petero, turifuza gukora ibyo gukiranuka, ariko ntitubona imbaraga. Dukeneye gukurikiza inama z'Imana, kugira ngo dukomeze gushaka, gukomanga, gusobanuza'kandi Izaduha imbaraga dukeneye (Matayo 7:7). Isengesho si imbaraga zidasanzwe z'abakonikoni. Isengesho n'ukumenya gusa ubushobozi bucye bwacu n'imbaraga zidacogora z'Imana ndetse no kuyihindukirira kugira ngo izo mbaraga zikoreshwe ibyo Imana ishaka ko dukora, ntabwo rero ari ibyo twebwe twifuza gukora (1 Yohana 5:14-15).

Inzira ya kane mu ntambara turwana zo kunesha icyaha ni Urusengero, no guterana n'abandi bizera. Igihe Yesu yoherezaga abigishwa Be mu ivugabutumwa, yagiye yohereza babiri babiri (Matayo 10:1). Intumwa zivugwa mu Byakozwe n'Intumwa ntabwo muri icyo gihe zigeze zigenda umwe umwe, ahubwo zagendaga mu matsinda y'abantu babiri cyangwa barenze uwo mubare. Yesu adutegeka rero kutibagirwa guterana, ariko tugakoresha icyo gihe dushyigikirana mu rukundo no mu gukora imirimo myiza (Abaheburayo 10:24). Adusaba kandi kwaturirana ibyaha byacu (Yakobo 5:16). Mu nyandiko z'abanyabwenge zo mu Isezerano rya Kera, batubwira ko icyuma gityaza ikindi, kubera izo mpamvu rero n'umuntu atyaza undi (Imigani 27:17). Hari imbaraga mu mibare (Umubwiriza 4:11-12).

Abakristo benshi basanga kugira umuntu bafatanya inshingano, bishobora kuzana inyunyu nyinshi zo kunesha ibyaha byananiranye. Kugira undi muntu ushobora kuvugana nawe, gusengana nawe, kugutera imbaraga, ndetse no kugucyaha, ari iby'igiciro. Ibigeragezo bitugeraho twese (1 Abakorinto 10:13). Kugira umuntu cyangwa itsinda ry'abantu mufatanya inshingano, bishobora rero kuduha umuti wanyuma wo kubona imbaraga n'ubushake dukeneye kugira ngo dushobore kunesha ibyaha, byananiranye cyane kurusha ibindi.

Hari igihe rimwe na rimwe kunesha icyaha biza byihuta vuba vuba. Ubundi, intsinzi ikaza igenda gahoro cyane. Imana yadusezeranije rero ko nidukoresha inzira Zayo, Izatuzanira mu buryo budahagarara impinduka mu buzima bwacu. Tugomba rero kudacika intege dukoresha imbaraga dufite zo kunesha icyaha, kuko tuzi neza ko Imana yacu ari iyo kwizerwa mu masezerano iduha.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Nshobora kunesha nte icyaha mu buzima bwanjye bwa Gikristo?
© Copyright Got Questions Ministries