settings icon
share icon
Ikibazo

Nshobora kumenya nte ubushake bw'Imana ku buzima bwanjye? Bibiliya ivuga iki ku byerekeye kumenya ubushake bw'Imana?

Igisubizo


Hari imfunguzo ebyiri zo kumenya ubushake bw'Imana ku kibazo runaka: 1) banza umenye impamvu usaba cyangwa vumva wakora ikintu kitari icyo Bibiliya ibuza. 2) banza umenye impamvu usaba cyangwa vumva wakora ikintu gihesha Imana icyubahiro kandi cyagufasha gukura mu mwuka. Niba ibi bintu bibiri ari ukuri kandi Imana ikaba itarimo gusubiza amasengesho yawe, bishoboka rero ko ubushake bw'Imana kuri wowe, bwo kubona ibyo urimo gusengera. Nyamara, wasanga ukeneye gusa gutegereza icyo kintu nta kurambirwa. Kumenya ubushake bw'Imana rimwe na rimwe birakomeye. Usanga abantu bishakira ko Imana ibabwira mu buryo burambuye ibyo bagomba gukora'aho bagomba gukora, aho bagomba gutura, uwo bagomba gushyingirwa, n'ibindi. Ni gacye rero Imana ibimenyesha abantu mu buryo butaziguye kandi bwumvikana. Imana rero itwemerera kwihitiramo muri ibyo bintu.

Mu Abaroma 12:2 hatubwira ngo: 'Kandi ntimwishushanye n'ab'iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka' ari byo byiza, bishimwa kandi bitunganye rwose.' Icyemezo kimwe Imana idashaka ko dufata, ni icyemezo cyo gukora ibyaha cyangwa kutumvira Ubushake Bwayo. Imana ishaka ko duhitamo ibiri mu bushake Bwayo. None se, wamenya ute ubushake bw'Imana bukureba? Ni wegera Uwiteka cyane kandi ukaba ukeneye by'ukuri ubushake Bwe ku buzima bwawe, Imana izashyira ibyifuzo Byayo mu mutima wawe. Urufunguzo n'ugutegereza ubushake bw'Imana, apana ubwawe. 'Kandi wishimire Uwiteka, nawe azaguha ibyo umutima wawe usaba' (Zaburi 37:4). Niba Bibiliya itavuguruza ibi kandi bikaba bishobora kukugirira umumaro mu buryo bw'umwuka, icyo gihe Bibiliya iba iguhaye 'uruhushya' rwo gufata imyanzuro no gukurikiza ibyo umutima wawe ugutegeka. Niba mu by'ukuri wifuza ubushake bw'Imana, n'umutima uciye bugufi kandi ufunguriye Imana, Izaguhishurira ubushake Bwayo kuri wowe.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Nshobora kumenya nte ubushake bw'Imana ku buzima bwanjye? Bibiliya ivuga iki ku byerekeye kumenya ubushake bw'Imana?
© Copyright Got Questions Ministries