settings icon
share icon
Ikibazo

Satani ninde?

Igisubizo


Satani akunzwe gufatwa mu buryo butandukanye; hari abamufata nk'umugani, abandi bakamufata nk'akantu gafite amahembe kirirwa kongorera abantu ngo bacumure. Bibiliya itubwira neza Satani uwo ariwe, itubwira n'aho ahuriye n'ubuzima bwacu. Muri make, Bibiliya ivuga ko Satani ari umumalayika wirukanwe mw'ijuru kubera ibyaha bye, ubu akaba ari umwanzi w'Imana, akora iyo bwabaga ngo ahagarike buri kintu cyose Imana ikoze.

Satani ubundi yaremwe nk'umumalayika. Yesaya 14:12 havuga ko atarirukanwa mu ijuru, Satani yitwaga Lusifero. Ezekiyeli 28:12-14 ho hatubwira ko yaremewe kuba umukerubi, kandi ko ashobora kuba ariwe wari Malayika urusha abandi bose ubwiza. Yageze aho rero yuzura ubwibone kubera ubwiza n'icyubahiro yari afite mu bandi bamalayika, ashaka kwizamura ngo yicare hejuru y'Imana (Yesaya 14:13-14, Ezekiyeli 28:15, 1 Timoteyo 3:6). Ubwibone bwa Satani nibwo bwamwirukanishije mu Ijuru. Yesaya 14:12-15 hasubiramo amagambo Satani yaba yaravuze yivumbura, aho yivuga cyane ('nza'). Kubera kwigira ishyano, Imana yahise imuca mu ijuru.

Satani ubwo yahise ajugunywa ku isi, ahageze yihindura umutware wayo, umwami utegeka ikirere (Yohana 12:31, 2 Abakorinto 4:4, Abefeso 2:2). Yirirwa arega abakristo (Ibyahishuwe 12:10), aboshya (Matayo 4:3, 1 Abatesalonika 3:5) kandi abashuka (Itangiriro 3; 2 Abakorinto 4:4; Ibyahishuwe 20:3). Izina yahawe amaze gucibwa mu ijuru, Shitani, rivuga 'umwanzi' cyangwa 'ikigomeke'. Ubundi rero Bibiliya ikanamwita 'sekibi'.

Nubwo ariko abizi ko yaciwe mu ijuru, nanubu akomeza kugerageza kwishyira hejuru y'Imana. Yigana ibyo Imana ikoze byose, ashaka ko isi imuramya nk'uwabikoze, ari nako arema uruguma ku migambi y'Imana. Satani niwe nyirabayazana w'ubuyobe bwose bwo mu mwuka. Akora iyo bwabaga ngo asenye cyangwa aburizemo imigambi y'Imana, abangamire abayikunda. Ariko rero, urwe rwarangije gucibwa, kuko hari umunsi azajugunywa mu nyanja itazima (Ibyahishuwe 20:10).

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Satani ninde?
© Copyright Got Questions Ministries