settings icon
share icon
Ikibazo

Yesu Kristo ni nde?

Igisubizo


Ikibazo: Yesu Kristo ni nde?

Igisubizo:
Twanakwibaza ku bundi buryo tuti "Mbese Imana ibaho?" abantu bake cyane nibo bajya bibaza niba Yesu Kristo yarabayeho. Muri rusange usanga abantu bemera ko rwose Yesu Kristo yabayeho muri Isiraheli hakaba hashize imyaka 2000. Impaka zivuka iyo batangiye gushaka kumenya umwirondoro we wuzuye. Hafi buri torero ryose rikomeye usanga ryigisha ko Yesu yari umuhanuzi cyangwa umwigisha mwiza cyangwa umuntu witangiye Imana. Ikibazo rero ni uko Bibiliya itubwira ko Yesu yari arenze kure kuba umuhanuzi, akarenga kuba umwigisha mwiza akanarengakuba n'umuntu witangiye Imana.

C.S Lewis mu gitabo cye Mere Christianity yandika ibi bikurikira: "Aha ndimo ndagerageza kubuza uwo ari we wese ibinyabasazi abantu bakunze kuvuga kuri Yesu Kristo: 'Niteguye kwemera Yesu nk'umwigisha ku byerekeye imyitwarire y'abantu, ariko sinemera ibyo yavuze ko ari Imana. 'Icyo ni ikintu kimwe tutagomba kuvuga. Umugabo wari umuntu usanzwe kandi akavuga bimwe mu byo Yesu yavuze ntabwo yaba ari umwigisha w'umuhanga mu bijyanye n'imyitwarire. Yaba ari umuntu utagira ubwenge -ku rugero rw'umuntu wakwiyita igi ritogosheje-cyangwa se akaba yagereranywa na shetani yo mu muriro. Ugomba guhitamo. Niba se uyu muntu yari,na n'ubu akaba akiri Umwana w'Imana, bitaba ibyo akaba umusazi cyangwa ikindi kirenze umusazi. Wamucecekesha umwita umusazi, ushobora kumucira amacandwe cyangwa ukamwica nk'umudayimoni;c yangwa se ukamupfukamira ukamwita Nyagasani Imana. Ariko reka tureke kumupfobya yari koko umwigisha w'umuhanga. Ntiyigeze Abitwemerera. Nta n'ibyo agamije kutwemerera."

None se, Yesu yavugaga ko ari nde? Bibiliya itubwira ko ari nde? Reka bwa mbere turebe amagambo Yesu yavuze muri Yohani 10:30, "Jye na Data turi umwe." Ubisomye rimwe ntiwahita ubyumva asa nk'aho atavuze ko ari Imana. Nyamara urebe uko Abayahudi babyakiriye, "Si igikorwa cyiza gituma tugutera amabuye; turakuziza igitutsi ututse Imana, kuko uri umuntu maze ukigira Imana'" (Yohani 10:33). Abayahudi bumvise ko amagambo Yesu avuze yiyise Imana. Mu bika bikurikiyeho, Yesu ntiyakosoye ngo yisobanure ati, "Sinigeze mvuga ko ndi Imana." Ibyo birerekana ku mugaragaro ko Yesu yavuze ko ari Imana igihe yagiraga ati "Jye na Data turi umwe" (Yohani 10:30). Yohani 8:58 aduha urundi rugero aho Yesu asubiza ati: '"Ndababwira ukuri koko:Abrahamu atarabaho nari ndiho '"na none, aho kumusubiza abayahudi batora amabuye ngo bamutere (Yohani 8:59) Amagambo ya Yesu yivuga ubwe ati "Ndi" twayasanisha ku buryo bwa hafi n'ayo mu Isezerano rya Kera aho baba bavuga izina ry'Imana (Iyimuka misiri 3:14). Kuki Abayahudi bari gushaka kongera kumutera amabuye niba nta kintu yari avuze bafata nk'igitutsi, tubivuze uko biteye, gutangaza ko ari Imana?

Yohani 1:1 agira ati "Jambo yari Imana." Yohani 1:14 arongera ati "Jambo yigize umuntu" Ibi biratwereka ku buryo bugaragara ko Yesu ari Imana yigize umuntu. Tomasi intumwa ya Yesu yaravuze ati, "Nyagasani Mana Yanjye" (Yohani 20:28). Yesu ntamukosora Paulo intumwa avuga Yesu ati, "...We Mana yacu y'Igihangange akaba n'Umukiza wacu" Petero intumwa na we yavuze ibisa na byo, "...Imana yacu n'Umukiza wacu Yesu Kristo" (2 Petero 1:1). Imana Data na yo ni yo muhamya w'inkomoko ya Yesu yuzuye,"Naho umwana wayo iramubwira iti, 'Mana, intebe yawe y'ubwami ihoraho iteka umuryango wawe uwuyoborana ubutabera. Mu Isezerano rya kera bahanura ko Yesu ari Imana, "Kuko umwana yatuvukiye, twahawe umuhungu, ubutegetsi bumuri ku bitugu, ahawe izina: "Umujyanama w'agatangaza, Imana idahangarwa, umubyeyi iteka, Umwami w'amahoro" (Izayi 9:5).

None rero, nk'uko C.S Lewis abihamya, Kwemera Yesu ko ari umwigisha mwiza ntabwo ari ibyo guhitamo. Yesu ku buryo bugaragara kandi ntawabihakana yavuze ko ari Imana. Niba atari Imana, ubwo rero yaba ari umushukanyi, na mbere hose ntabe umuhanuzi, ntabe umwigisha mwiza, ntabe n'umuntu wihebeye Imana. Mu kugerageza gusobanura amagambo ya Yesu, "abahanga" bo mu bihe tugezemo bavuga "amateka y'ukuri ya Yesu" Ntacyo bavuga ku byo Bibiliya imuvugaho. Twumva se turi bande byatuma dutinyuka kujya impaka n'Imana ku byerekeye ibyo Yesu yavuze n'ibyo atavuze? Ni gute uwo "muhanga "hagati ye na Yesu hakaba hari imyaka ibihumbi bibiri yamenya neza ibyo Yesu yavuze n'ibyo atavuze kurusha ababanye na we, bamuyobotse kandi Yesu ubwe yiyigishirije' (Yohani 14:26)?

Ni kuki ikibazo cy'inkomoko nyakuri ya Yesu ari ingenzi? Kuki ari ngombwa kumenya niba Yesu yari Imana cyangwa niba atari yo. Impamvu y'ingenzi iruta izindi yemeza ko Yesu ari Imana nuko iyo ataba Imana urupfu rwe ntirwari kuba ruhagije rwonyine ngo rube ikiguzi cy'ibyaha by'isi nzima (1 Yohani 2:2). Imana yonyine niyo ifite ubushobozi bwo kwishyura kiriya cyaha gihoraho (Abanyaroma 5:8; 2 abanyakorinti 5:21) Yesu iyo ataza kuba Imana ntiyari kutwishyurira umwenda. Yesu yagombaga kuba umuntu kugira ngo abashe gupfa. Agakiza kaboneka gusa mu kwemera Yesu kristo. Yesu kuba Imana ni byo bituma ari we nzira yonyine itugeza ku gakiza. Yesu kuba ari Imana ni yo mpamvu atubwira ati, "Ni jye Nzira, n'Ukuri, n'Ubugingo. Nta we ugera kuri Data atanyuzeho" (Yohani 14:6).

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Yesu Kristo ni nde?
© Copyright Got Questions Ministries