settings icon
share icon
Ikibazo

Ibimenyetso bizateguza imperuka ni ibihe?

Igisubizo


Matayo 24:5-8 haduha ibimenyetso by'ingenzi byadufasha kumenya ko imperuka yegereje: 'kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati 'Ni jye Kristo', bazayobya benshi. Muzumva iby'intambara n'impuha z'intambara, mwirinde mudahagarika imitima kuko bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza. Ishyanga rizatera irindi shyanga, n'ubwami buzatera ubundi bwami, hazabaho inzara n'ibishyitsi hamwe na hamwe. Ariko ibyo byose bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa'. Kwiyongera kw'abaziyita ba Mesiya, intambara zikajije umurego, inzara n'amapfa, ibizazane ' ibyo byose ni ibiteguza imperuka. Muri iki cyanditswe ariko dusabwa kwitonda: ntitugomba kwitiranya ibi bintu, kuko ari nk'ibise: imperuka izaba itaragera.

Hari benshi babona buri mutingito w'isi, buri shyamirana mu buyobozi, buri ntambara ishojwe kuri Isirayeli, nk'ibimenyetso simusiga byerekana ko imperuka iri kugenda ijya bugufi. Yego, nubwo ibyo bintu byakwibutsa ko imperuka iri hafi, ntabwo rwose byerekana ko yageze. Intumwa Pawulo atwibutsa ko iminsi ya nyuma izazana n'ukwiyongera kw'inyigisho z'ubuyobe. 'Ariko Umwuka avuga yeruye ati 'Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bīte ku myuka iyobya n'inyigisho z'abadayimoni' (1 Timoteyo 4:1). Iminsi y'imperuka ivugwa ko izaba ari iy'imibabaro, kubera urwango n'ikibi kizakwira mu bantu, bazinangira imitima ngo batumva ukuri (2 Timoteyo 2:1-9, 2 Abatesalonika 2:3).

Ibindi bimenyetso twavuga ni iyubakwa ry'ingoro yindi y'Imana i Yerusalemu, kwiyongera k'urwango kuri Isirayeli, n'iterambere riganisha ku buyobozi bumwe ku isi. Ikimenyetso nyamukuru ariko ni igihugu cya Isirayeli. Muri 1948, Isirayeli yongeye kwemerwa nk'igihugu kigenga, bwa mbere mu mateka kuba Yerusalemu yasenywa mu mwaka wa 70. Imana yasezeranyije Aburahamu ko urubyari rwe ruzahabwa Kanani nka gakondo y'iteka ryose (Itangiriro 17:8); Ezekiyeli we yahanuye kuzuka kwa Isirayeli mu mubiri no mu Mwuka (Ezekiyeli 37). Kuba Isirayeli ari igihugu kiri mu butaka gakondo bwayo ni ngombwa cyane kugira ngo ubuhanuzi bw'imperuka busohore, kuko imperuka izaba irebana na Isirayeli cyane (Daniyeli 10:14, 11:41, Ibyahishuwe 11:8).

Ibi bimenyetso twavuze haruguru byari bikwiye kutwigisha ubwenge n'ubushishozi ku birebana n'imperuka. Ariko nanone, ntitwari dukwiye gufata buri kintu kibaye nk'ikimenyetso cya nyuma cyari gisagaye cyerekana ko imperuka noneho igiye kuba. Icyo Imana yaduhaye ni ibimenyetso bihagije ngo twitegure, ni aho twari dukwiye kugarukira rero.


Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ibimenyetso bizateguza imperuka ni ibihe?
© Copyright Got Questions Ministries