settings icon
share icon
Ikibazo

Kuvuga ko umuntu yaremwe mu ishusho y'Imana cyangwa ko asa nayo bivuga iki (Intangiriro 1:26-27)?

Igisubizo


Umunsi wa nyuma wo kurema, Imana yaravuze iti 'tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe' (Intangiriro 1:26). Ni uko yarangije kurema kwayo. Imana yaremye umuntu mu mukungungu, imuha ubuzima binyuze mu mwuka wayo (Intangiriro 2:7). Ni ukuvuga ko umuntu ari ikiremwa kitameze nk'ibindi, kuko afite umubiri, akagira n'ubugingo/umwuka.

Kugira 'ishusho' cyangwa 'gusa' n'Imana muri make bivuga ko twaremanywe gusa n'Imana. Gusa n'Imana kwa Adamu ntibyari kubera ko yari afite umubiri n'amaraso. Bibiliya yerura ko 'Imana ari Umwuka' (Yohana 4:24), bivuga ko ubwo itagira umubiri. Ariko nanone, umubiri Adamu yaremanywe washushanyaga ubumana, kuko atari kurwara cyangwa ngo apfe, iyo ataza gucumura.

Ishusho y'Imana ni igice cy'imbere cya Muntu, kitagaragara. Icyo nicyo umuntu adahuje n'inyamaswa, kikamuha ubutware ku bindi biremwa byose (Intangiriro 1:28), kandi kikamwerera gusabana n'Umuremyi we. Ni ishusho yo mu Mwuka. Iyo shusho igaragarira mu bwenge, mu myifatire, ndetse n'imibanire n'abandi.

Umuntu yaremanywe ubwenge bumwemerera gushyira mu gaciro ndetse akanagira imigambi. Mu yandi magambo, umuntu ashobora gutekereza, kandi akaba yatoranyamo. Ibi ni ishusho y'ubwenge n'umudendezo by'Imana. Igihe cyose umuntu ahanze imashini, yanditse igitabo, ashushanyije ubugeni, aryohewe n'umuziki, akoze imibare cyangwa se ahaye itungo rye izina, aba muri make yerekana kandi agaragaza ko yaremwe mu ishusho y'Imana.

Umuntu yaremanywe kandi umuco w'ubudakemwa n'ubukiranutsi, bikaba ishusho y'ukwera kw'Imana. Imana yitegereje ibyo yaremye byose (n'abantu barimo) isanga ari 'byiza' (Intangiriro 1:31). Umutimana wacu, utuburira ikiza n'ikibi, ni igisigazwa cy'ubwo budakemwa Adamu yaremanywe. Igihe cyose umuntu yubahirije itegeko, azibukiriye ikibi, ashimye imico myiza cyangwa agize kwicuza icyaha, aba agaragaza kuremwa mu ishusho y'Imana.

Mu mibanire n'abandi, umuntu yaremewe gusabana. Ibi byibutsa ubutatu bw'Imana, ndetse n'urukundo rwayo. Mu busitani bwa Edeni, Adamu yasabanaga cyane n'Imana (Intangiriro 3:8); Imana yaje kumuremera umugore kubera ko yasanze 'atari byiza ko umuntu aba wenyine' (Intangiriro 2:18). Igihe cyose umuntu ashatse, yungutse inshuti, akinishije umwana, cyangwa agiye gusenga mu kiliziya, aba yerekana ko yaremanywe gusa n'Imana.

Kuremwa mu ishusho y'Imana byemereraga Adamu umudendezo wo gufata ibyemezo ashatse. Nubwo yaremanywe kamere y'ubukiranutsi, Adamu yaje gutoranyamo gucumura maze yigomora ku Muremyi we. Adamu yatobye ishusho y'Imana yari imurimo, anayiraga abamukomotseho bose (Abaroma 5:12). Nanubu, turacyafite iyo shusho y'Imana muri twe (Yakobo 3:9), icyangujwe n'icyaha. Ubwenge, imyifatire, imibanire ndetse n'ibikorwa byacu byose byerekana ibimenyetso by'urwo rubori rw'icyaha rwatwaritsemo.

Inkuru nziza ariko nuko iyo umuntu akijijwe, Imana itangira gusukura ya shusho yayo yaremanywe, akaba 'umuntu mushya waremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n'ukuri nk'uko Imana yabishatse' (Abefeso 4:24). Uko gucungurwa kuboneka mu buntu bw'Imana, binyuze mu kwizera ko Yesu Kristo ariwe ukuraho ibyaha byadutandukanyaga n'Imana (Abefeso 2:8-9). Binyuze muri Kristo, tugirwa ibyaremwe bishya bisa n'Imana (2 Abakorinto 5:17).

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Kuvuga ko umuntu yaremwe mu ishusho y'Imana cyangwa ko asa nayo bivuga iki (Intangiriro 1:26-27)?
© Copyright Got Questions Ministries