settings icon
share icon
Ikibazo

Itotezwa ni iki? Kubera iki bavuga ko hari itotezwa rizamara imyaka irindwi?

Igisubizo


Itotezwa ni igihe cy'imyaka irindwi kizabaho, ubwo Imana izanzura guhana Isirayeli, ari nako icira urubanza abatizera bose. Itorero, rigizwe n'abizeye Yesu Kristo nk'umucunguzi wabo, ntabwo rizaba rikiri kw'isi muri icyo gihe. Itorero rizakurwa ku isi rizamurwe gusanga Yesu (1 Abatesalonika 4:13:18, 1 Abakorinto 15:51-53). Itorero rizarindwa umujinya w'Imana ugiye kuza (1 Abatesalonika 5:9). Muri Bibiliya tuhasoma amazina menshi ahabwa icyo gihe cy'itoteza: umunsi w'uburakari bw'Uwiteka (Yesaya 2:12, 13:6-9, Yoweli 1:15, 2:1-31, 3:14, 1 Abatesalonika 5:2); ibyago (Gutegeka kwa Kabiri 4:30), umubabaro mwinshi, uzaba mu gice cya 2 cy'iyo myaka irindwi (Matayo 24:21), igihe cy'amakuba (Daniyeli 12:1, Zefaniya 1:15), igihe cy'umubabaro wa Yakobo (Yereiya 30:7).

Ni ngombwa kubanza kumva neza Daniyeli 9:24-27 kugira ngo tubona gusobanukirwa impamvu icyo gihe kizabaho, n'igihe kizabera. Iki cyanditswe kivuga igihe cy'ibyumweru 70 byategekwe ubwoko 'bwawe'. Ubwoko bwa Daniyeli bwari Abayahudi, cyangwa igihugu cya Isirayeli; Daniyeli 9:24 havuga igihe Imana yategetse 'kugira ngo ibicumuro bicibwe n'ibyaha bishire, no gukiranirwa gutangirwe impongano haze gukiranuka kw'iteka, ibyerekanywe n'ibyahanuwe bifatanishwe ikimenyetso, ahera cyane hasigwe amavuta'. Imana yivugira ko ibyo byumweru 70 bizasohoza umugambi wayo. Iyi ni imyaka 7 (icyumweru) inshuro 70, cyangwa imyaka 490. Mu mirongo ikurikiraho, 25 na 26, Daniyeli abwirwa ko nihashira 'ibyumweru 7, n'ibindi 62' (69 byose hamwe), Mesiya azakurwaho, uhereye igihe hazategekwa kubaka Yerusalemu. Mu yandi magambo, ibyumweru 69 by'imyaka (imyaka 483) nyuma y'itegeko ryo gusana Yerusalemu, Mesiya 'azakurwaho'. Abanyamateka rwose bemeza ko Yesu yabambwe hashize imyaka 483 Yerusalemu yongeye gusanwa. Abahanga benshi, nubwo baba batizera ibindi, bemera rwose ku ubu buhanuzi bwa Daniyeli bwavuze ukuri.

Nuko rero, nyuma y'iyo imyaka 483 iri hagati y'igihe cy'itegeko ryo gusana Yerusalemu no kubambwa ('gukurwaho') kwa Mesiya, hasigaye ikindi gihe cy'imyaka irindwi itaruzura nkuko Daniyeli 9:24 habivuga: 'kugira ngo ibicumuro bicibwe n'ibyaha bishire, no gukiranirwa gutangirwe impongano haze gukiranuka kw'iteka, ibyerekanywe n'ibyahanuwe bifatanishwe ikimenyetso, ahera cyane hasigwe amavuta'. Iyo myaka irindwi isigaye niyo yitwa imyaka y'itotezwa cyangwa y'umubabaro ' nicyo gihe Imana izarangiza guhana Isirayeli kubw'ibyaha byayo.

Daniyeli 9:27 hatunyuriramo ibizaba muri iyo myaka irindwi: 'azasezerana na benshi isezerano rikomeye, rimare icyumweru kimwe. Nikigera hagati azabuzanya ibitambo n'amaturo, umurimbuzi azaza ku ibaba ry'ibizira, maze kugeza ku mperuka yategetswe uburakari buzasandazwa kuri uwo murimbuzi'. Uwo murimbuzi uvugwa niwe Yesu yise 'ikizira kirimbura' (Matayo 24:15), ahandi akitwa 'ya nyamaswa', nko mu Byahishuwe 13. Daniyeli 9:27 hatubwira ko iyo nyamaswa izakora isezerano rikomeye, ariko yageza hagati y'icyo cyumweru (hashize imyaka 3 n'igice itotezwa ritangiye), igaasesa iryo sezerano, igahagarika amaturo n'ibitambo. Ibyahishuwe 13 havuga ko iyo nyamaswa izategeka isi yose kuyiramya. Ku murongo wa gatanu (Ibyahishuwe 13) havuga ko ibyo bizamara amezi 42, tuzi ko ahwanye n'imyaka 3 n'igice.

Twibukiranye: Daniyeli yavuze ko bi bizatangira mu cyumweru hagati (ku mwaka wa 3 n'igice), Ibyahishuwe 13:5 hakatubwira ko bizamara amezi 42 (indi myaka 3 n'igice), twateranya tukabona ko byose hamwe byuzuye amezi 84 cyangwa imyaka 7. Daniyeli 7:25 havuga ku mu 'igihe, ibihe n'igice cy'ibihe' (igihe = umwaka 1; ibihe = imyaka 2; igice cy'igihe = igice cy'umwaka, byose hamwe bibyara imyaka 3 n'igice), hazabaho iryo 'renganywa cyangwa itoteza', bikazaba ari muri icyo gice cya nyuma cy'iyo myaka 3 n'igice iyo nyamaswa izaba ikomeye.

Ibindi byinshi kuri icyo gihe cy'itotezwa wabisoma mu Ibyahishuwe 11:2-3, ho havuga iminsi 1260 n'amezi 42, no muri Daniyeli 12:11-12 havuga iminsi 1290 n'indi minsi 1335. Iyi minsi yose itangirira hagati muri ya myaka irindwi. Iminsi yongerwaho muri Daniyeli 12 ishobora kuba ibariramo n'igihe kizakurikiraho cy'urubanza (Matayo 25:31-46) n'ubwami bw'ikinyagihumbi bwa Kristo (Ibyahishuwe 20:4-6).

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Itotezwa ni iki? Kubera iki bavuga ko hari itotezwa rizamara imyaka irindwi?
© Copyright Got Questions Ministries