settings icon
share icon
Ikibazo

Hari ibyo abashakanye batagombye gutinyuka mu mibonano yabo?

Igisubizo


Bibiliya idusaba ngo 'kurongorana kubahwe na bose, kandi kuryamana kw'abarongoranye kwe kugira ikikwanduza, kuko abahehesi n'abasambanyi Imana izabacira ho iteka' (Abaheburayo 13:4). Ntabwo Bibiliya ivuga ibyo abashakanye bemerewe cyangwa batemerewe gukorana mu mibonano yabo. Abashakanye ariko babwirwa 'ntimukimane keretse ahari musezeranye igihe' (1 Abakorinto 7:5). Iki cyanditswe wenda cyafatirwaho ku birebana n'imibonano y'abashakanye. Ni ukuvuga yuko ibyakorwa byose mu mibonano bigomba kuba byumvikanyweho. Ntawe ukwiye guhatwa gukora icyo atabohokeye cyangwa yumva bidahwitse. Niba umugabo n'umugore (bashakanye) bemeranyije kugerageza ubundi buryo bw'imibonano yabo, nta kintu twabona muri Bibiliya cyabibabuza.

Hari ibintu ariko bizira mu mibonano y'abashakanye. Nka bimwe byadutse byo 'guhinduranya' cyangwa 'kongeramo uwa gatatu mu gitanda' byo ni ubusambanyi nk'ubundi bwose (Abagalatiya 5:19, Abefeso 5:3, Abanyakolosi 3:5, 1 Abatesalonika 4:3). Gusambana ni icyaha, yewe, n'iyo rwose uwo mwashakanye abizi, yabikwemereye, cyangwa nawe yabigizemo uruhare. Ikindi ni za filimi z'urukozasoni (pornographie), kuko burya zuzuye 'irari ry'umubiri n'irari ry'amaso' (1 Yohana 2:16), nuko rero zikaba zidahesha Imana icyubahiro.

Uretse ibyo bintu uko ari bibiri, nta kintu Bibiliya ibuza abashakanye kugerageza mu mibonano yabo, bapfa kuba babyumvikanyeho.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Hari ibyo abashakanye batagombye gutinyuka mu mibonano yabo?
© Copyright Got Questions Ministries