settings icon
share icon
Ikibazo

Ni uwuhe mugambi uteganyijwe w'agakiza?

Igisubizo


Ikibazo: Ni uwuhe mugambi uteganyijwe w'agakiza?

Igisubizo:
Mbese urashonje? Uretse inzara y'ibiryo, mbese waba ufitiye inzara ikindi kintu mu buzima? Haba hari ikintu muri wowe usonzeye ku buryo wumva utanyuzwe? Niba ari uko umeze, Yesu ni we nzira! Yesu aragira ati" Ni jye mugati utanga ubugingo. Unsanga wese nazasonza bibaho n'unyemera ntazagira inyota" (Yohani 6:35).

Waba utumva neza aho ibintu bigana? Ushobora kuba utabona inzira cyangwa aho ubuzima bukuganisha? Mbese byaba bimeze nk'aho waba uri imbere mu nzu bakakuzimiriza ho itara ukayoberwa aho ryakirizwa? Niba ari uko biteye, Yesu ni we nzira! Yesu yaravuze ati "Ndi urumuri rw'isi, unkurikira ntazagenda mu mwijima, ahubwo azatunga urumuri rw'ubugingo" (Yohani 8:12).

Mbese ujya wumva umeze nk'uri hanze wananiwe gufungura umuryango w'ubuzima? Waba waragerageje imiryango myinshi ugasanga nta kindi kiyiri imbere nta n'ikintu cy'ingirakamaro gihari? Urimo urashakisha ubwinjiriro bugana mu buzima bwuzuye? Niba ari uko biteyeYesu ni we nzira! Yesu yaravuze ati, "Ni jye rembo; uzanyura ho yinjira azakizwa. Azishyira yizane kandi abone urwuri" (Yohani 10:9).

Mbese abantu baragutererana? Mbese waba ubona umubano wawe abandi nta gaciro bawuha usa n'igihwahwari? Mbese waba ubona buri wese ashaka kugira icyo agukura ho gusa? Niba ari uko biteye, Yesu ni we nzira! Yesu yaravuze ati, "Nijye mushumba mwiza. Umushumba mwiza yigurana intama ze. Nijye mushumba mwiza; nzi intama zanjye, na zo zikamenya" (Yohani 10:11,14).

Mbese ujya wibaza ikiri inyuma y'ubu buzima? Mbese urambiwe kubaho ubu buzima aho ubona ibintu bibora ibindi bikagwa ingese? Mbese rimwe na rimwe ujya wibaza ku buzima niba hari igisobanura wabuha? Wifuza kuba wabaho ubuzima bundi nyuma y'urupfu? Niba ari uko biteye, Yesu ni we nzira! Yesu yaravuze ati, "Ni jye zuka n'ubugingo. Unyemera n'aho yaba yarapfuye, azabaho; byongeye umuntu wese uriho kandi akanyemera ntateze gupfa" (Yohani 11:25-26).

Inzira ni iki? Ukuri ni iki? Ubuzima ni iki? Yesu arasubiza, "Ni Jye nzira, n'Ukuri, n'Ubugingo. Ntawe ugera kuri Data atanyuzeho" (Yohani 14:6).

Inzara wumva ni iy'umwuka, uwayihaza ni Yesu wenyine. Yesu niwe wenyine ubasha kwirukana umwijima. Yesu ni we bwinjiriro bugeza ku buzima bwuzuye. Yesu ni we nshuti n'umushumba ushakisha. Yesu ni we buzima-muri iyi si no mu buzima buzakurikira ubu. Yesu ni we nzira y'agakiza.

Impamvu wumva ushonje, impamvu wumva wayobeye mu mwijima, impamvu utabonera igisobanuro ubuzima, ni uko utari kumwe n'Imana. Bibiliya itubwira ko twese twacumuye, tukaba twese twaratandukanye n'Imana (Umubwiriza 7:20; Abanyaroma 3:23). Impamvu wumva umutima wawe urimo ubusa ni Imana ubura mu buzima bwawe. Twaremewe kubana n'Imana. Ariko kubera ibyaha byacu, ducana umubano. Bihumira ku mirari ibyaha byacu bidutandukanya n'Imana burundu,muri ubu buzima n'ubuzakurikira (Abanyaroma 6:23; Yohani 3:36).

Iki kibazo rero cyabonerwa umuti gite? Yesu ni we nzira! Yesu ubwe yikoreye umutwaro w'ibyaha byacu (2 Abanyakorinti 5:21). Yesu yaradupfiriye (Abanyaroma 6:4-5), ahabwa igihano twari twagenewe.Ku munsi wa gatatu, Yesu azuka mu bapfuye, yerekana ko atsinze icyaha n'urupfu (Abanyaroma 6:4-5). Yabikoreye iki? Yesu bwe yisubiriza icyo kibazo: "Nta wagira urukundo ruruta urw'umuntu uhara amagara ye kubera inshuti ye" (Yohani 15:13). Yesu yarapfuye kugira ngo tubeho. Niba tumwemeye, tukagira icyizere ko urupfu rwe ari icyiru cy'ibyaha byacu, ibyaha byacu byose birababariwe kandi birahanaguwe. Inzara twumvaga y'umwuka hehe na yo. Urumuri ruzaka. Tuzagera ku buzima bwuzuye. Tuzamenya inshuti nyanshuti n'umushumba mwiza. Tuzamenya neza ko nyuma y'ubu buzima hari ubundi budutegereje-ubuzima buzazuka tukibanira na Yesu mu ijuru ubuzira herezo.

"Kuko Imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga Umwana wayo w'ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa ahubwo agire ubugingo bw'iteka."

Mbese wafashe icyemezo cyo kwiyegurira Kristo ubikuye ku byo umaze kwisomera hano? Niba ari uko, nyaboneka kanda ahakurikira handitse ngo "None nemeye Kristo"

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ni uwuhe mugambi uteganyijwe w'agakiza?
© Copyright Got Questions Ministries