settings icon
share icon
Ikibazo

Iyo wakiriye agakiza uba ukijijwe burundu?

Igisubizo


Iyo umuntu yakiriye agakiza aba akijijwe burundu? Iyo abantu bakiriye Kristo nk'Umucunguzi wabo, bagirana ubusabane n'Imana, butuma bagira umutekano w'agakiza kabo ubuziraherezo. Imirongo myinshi y'Ibyanditswe Byera ivuga ibi:

(a) Mu Abaroma 8:30 haravuga ngo: "Abo yatoranije kera, yarabahamagaye; kandi abo yahamagaye, yarabatsindishirije, kandi n'abo yatsindishirije yabahaye ubwiza." Uyu murongo utubwira ko iyo Imana yadutoranije, ni nk'aho tuba twarambaye ubwiza mu ijuru imbere y'Imana. Nta kintu na kimwe gishobora na rimwe kubuza uwizera kwambikwa ubwiza bw'Imana, kuko Imana iba yararangije kubifataho umwanzuro mu ijuru. Iyo umuntu yatsindishirijwe, agakiza ke kaba gafite umutekano ' aba atekanye kandi yamaze no kwambikwa ubwiza mu ijuru.

(b) Pawulo arabaza ibibazo bibiri by'ingenzi mu Abaroma 8:33-34 "Ni nde uzarega intore z'Imana? Ni Imana kandi ni yo izazitsindishiriza. Ni nde uzaziciraho iteka? Ni Kristo Yesu, kandi ni we wazipfiriye, ndetse akaba yarazutse ' ari iburyo bw'Imana adusabira." Ni nde washinja icyaha uwo Imana yatoranije? Nta n'umwe, kuko Kristo atubera umuvugizi. Ni nde uzaduciraho iteka? Nta n'umwe, kuko Kristo, ari we wenyine wadupfiriye, ni na we wenyine ushobora kuduciraho iteka. Dufite umuvugizi n'umucamanza ari na we Mucunguzi wacu.

(c) Abizera ni abavutse ubwa kabiri (ibyaremwe bishya),kandi bafite kwizera (Yohana 3:3; Tito 3:5). Kugira ngo umukristo atakaze agakiza ke, n'uko aba atarahinduka icyaremwe gishya. Ariko Bibiliya nta kimenyetso itanga gihamya y'uko umuntu ashobora kwamburwa agakiza ke.

(d) Umwuka Wera atura mu bizera (Yohana 14:17; Abaroma 8:9) kandi akabatiza abizera bose mu Mubiri wa Kristo (1 Abakorinto 12:13). Kugira ngo uwizera atakaze agakiza ke, n'uko aba "atagituwemo n'Umwuka Wera" kandi akaba yaratandukanye n'Umubiri wa Kristo.

(e) Muri Yohana 3:15 bavuga ko umuntu uwo ari we wese wizera Yesu Kristo "azabona ubugingo buhoraho." Niba uyu munsi wizeye Kristo ukaba ufite n'ubugingo buhoraho, ariko ejo ukabutakaza, n'uko ubwo bugingo buba butarigeze na rimwe buba ubw'iteka ryose". Kubera izo mpmvu rero, iyo utakaje agakiza kawe, amasezerano y'ubugingo buhoraho ari muri Bibiliya aba ari ukubeshya.

(f) Ku byerekeye ingingo y'ingenzi yo gusoza, ndacyeka ko Ibyanditswe Byera bivuga ko ari byiza ubwabyo, "Kuko menye neza y'uko n'aho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamalayika cyangwa abadayimoni, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw'igihagararo cyangwa uburebure bw'ibujyakuzimu cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n'urukundo rw'Imana, ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu" (Abaroma 8:38-39). Ujye wibuka ko Imana yaguhaye agakiza, ari nayo Mana izakurinda. Iyo twakiriye agakiza tuba dukijijwe burundu. Agakiza kacu kaba kabonye umutekano wa burundu ubuziraherezo.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Iyo wakiriye agakiza uba ukijijwe burundu?
© Copyright Got Questions Ministries