settings icon
share icon
Ikibazo

Abashumba b'abagore / Abavugabutumwa? Bibiliya ivuga iki ku byerekeye abagore bari mirimo y'Imana?

Igisubizo


Muri iki gihe, ndakeka ko mu Itorero, nta kibazo cyagiweho impaka nyinshi kurusha ikibazo cy'abagore bakora umurimo w'ubushumba cyangwa w'ivugabutumwa. Kubera izo mpamvu rero, ntitugomba kureba iki kibazo nk'aho abagabo bashyamiranye n'abagore. Hari abagore biyumvisha ko nta mugore ugomba gukora umurimo w'ubushumba ndetse ko na Bibiliya ikumira abagore mu murimo w'Imana, ariko na none hari n'abagabo bemera ko abagore bashobora gukora umurimo w'ivugabutumwa kandi ko nta nzitizi zishobora kubabuza gukora umurimo w'Imana. Ibi ntabwo ari ikibazo cyo kwikunda cyane kw'abagabo cyangwa se ikibazo cyo kuvangura ibitsina. Ni ikibazo cyo gusobanukirwa Bibiliya.

Ijambo ry'Imana ritubwira ngo: 'Umugore yigane ituze kandi aganduke rwose. Kuko nanga ko umugore yigisha cyangwa ngo ategeke umugabo; ahubwo agire ituze' (1 Timoteyo 2:11-12). Mu Rusengero, Imana itangamo imirimo itandukanye ku bagabo no ku bagore. Ni ingaruka z'ukuntu abantu baremwe n'ukuntu icyaha cyinjiye mu isi (1 Timoteyo 2:13-14). Imana, ibinyujije mu ntumwa Pawulo, ibuza abagore gukora imirimo yo kwigisha cyangwa guhabwa ubutware mu mwuka bwo kuyobora abagabo. Bisobanuye ko abagore babujijwe gukora umurimo w'ubushumba, ugizwe no kuvuga ubutumwa, kwigisha no guhabwa ubutware mu mwuka bwo kuyobora abagabo

Hari 'impamvu nyinshi zo kutavuga rumwe' ku gitekerezo cy'abagore cyerekeye gukora umurimo w'Imana. Impamvu imwe ya rusange, n'uko Pawulo abuza abagore kwigisha kuko mu kinyejana cya mbere, abagore barangwaga no kutigaga. Ariko, muri 1 Timoteyo 2:11-14 ntabwo hasobanura uko kwiga byakorwaga. N'ubwo kwiga byateguraga abantu gukora umurimo w'Imana, nyamara abenshi mu bigishwa ba Yesu ntabwo bari barize. Impamvu ya kabiri rusange, n'uko ari abagore bo muri Efeso bonyine Pawulo yabujije kwigisha (Urwandiko rwa mbere rwa Timoteyo rwandikiwe Timoteyo, wari umushumba w'Itorero rya Efeso). Umujyi wa Efeso wari waramamaye cyane kubera urusengero rwaho rwa Arutemi, ikigirwamana cy'igitsina gore cy'Abagereki n'Abaroma. Abagore nibo bayoboraga imihango yo kuramya Arutemi. Ariko, mu gitabo cya mbere cya Timoteyo nta na hamwe bavuga Arutemi, ndestse na Pawulo ntaho avuga muri 1 Timoteyo 2:11-12 ko guhimbaza Arutemi byaba ari impamvu yo gukumira abagore mu murimo w'ubushumba.

Impamvu ya gatatu rusange n'uko ari abatware b'ingo n'abafasha babo bonyine Pawulo avuga, ntabwo avuga abagabo n'abagore muri rusange. Amagambo y'Ikigereki muri icyo gice ashobora kuba yaravugaga abagabo n'abagore; ariko, icyo ayo magambo asobanuye mbere y'ibindi n'abagabo n'abagore. Ikindi n'uko amagambo asa n'ayo y'Ikigereki yakoreshejwe no mu mirongo ya 8-10. Mbese ni abagabo bonyine bafite abafasha bagomba kurambura ibiganza byera bagasenga, badafite umujinya cyangwa batajya impaka (umurongo wa 8)? Mbese ni abagore bonyine bagomba kwambara imyambaro ikwiye, gukora imirimo myiza, no guhimbaza Imana (imirongo ya 9-10)? Oya si cyo bivuze. Imirongo ya 8-10 ivuga mu buryo bwumvikana neza ko ari abagabo n'abagore bose muri rusange, ntabwo ivuga gusa abagabo n'abagore bashyingiranwe. Rero nta kintu na kimwe mu mirongo ya 11-14, cyerekana ko bavugaga abagabo n'abagore bashyingiranwe bonyine.

Nyamara indi mpamvu yo kutavuga rumwe, ikunze kugaragara inshuro nyinshi kuri aya magambo avugwa ku bagore bari mu murimo w'Imana, ni byerekeye abagore bari bafite imyanya y'ubuyobozi bavugwa muri Bibiliya, cyane cyane Miriyamu, Debora, na Hulida bavugwa mu Isezerano rya Kera. Uku kutavuga rumwe ntikwashoboye kugaragaza ingingo zifatika zimwe na zimwe bishingikiriza. Icya mbere Debora ni we wenyine wari umucamanza w'igitsina gore mu bacamanza b'abagabo 13. Hulida ni we wari umuhanuzi w'igitsina gore mu bahanuzi b'abagabo barenga 12 bavugwa muri Bibiliya. Icyatumye Miriyamu ajya mu buyobozi n'uko yari mushiki wa Mosi na Aroni. Abagore babiri b'ibyamamare cyane mu gihe cy'Abami, ni Ataliya na Yezebeli'ingero ziruhije z'abayobozi b'ingare b'igitsina gore. Ikirenzeho, n'uko ubutware bw'abagore mu Isezerano rya Kera budafite aho buhuriye n'iki kibazo. Igitabo cya mbere cya Timoteyo n'izindi Nyandiko zandikiwe abashumba, zirereka Itorero'umubiri wa Kristo icyitegererezo gishya'kandi uru rugero rurerekana uko ubuyobozi bwari buteye mu Itorero, ntabwo rushaka kwerekana uko ubuyobozi bw'igihugu cya Isirayeli bwari buteye cyangwa se ubw'irindi shyirahamwe rivugwa mu Isezerano rya Kera.

izindi ngingo zisa n'izimaze kuvugwa, zigizwe n'ukuntu Purisikila na Foyibe bakoreshejwe mu Isezerano Rishya. Mu Ibyakozwe n'Intumwa 18, Purisikila na Akwila baragaragazwa nk'abakozi ba Kristo bari barizewe. Izina rya Purisikila ni ryo ryavuzwe mbere, kugira ngo wenda berekane ko 'yari icyamamare' cyane mu murimo w'Imana kurusha umugabo we. Ariko, ntaho bagaragaza ko Purisikila yigeze kugira uruhare mu murimo w'Imana waba warunyuranye n'ibivugwa muri 1 Timoteyo 2:11-14. Purisikila na Akwila bajyanye Apolo mu rugo iwabo, bombi bamugira umwigishwa wabo, bamusobanurira Ijambo ry'Imana kugira ngo arusheho kurimenya neza (Ibyakozwe n'Intumwa 18:26).

Mu Abaroma 16:1, n'ubwo Foyibe yafatwaga 'nk'umudiyakoni' mu cyimbo 'cy'umukozi ugabura ijambo ry'Imana,' ibi ntibivuze ko Foyibe yajyaga yigisha mu Rusengero. 'Ushobora kwigisha' ni izina ryahabwaga abakuru b'Itorero, ntabwo ryahabwaga abadiyakoni (1 Timoteyo 3:1-13; Tito 1:6-9). Abakuru b'Itorero, abepisikopi n'abadiyakoni bagaragazwa 'nk'abagabo bafite umugore umwe,' 'abagabo bafite abana bizera,' 'n'abagabo batariho umugayo'. Ikigaragara cyane rero n'uko aya mazina yose ari ay'abagabo. Ikindi n'uko muri 1 Timoteyo 3:1-13 no muri Tito 1:6-9, amazina ya kigabo ni yo yonyine akoreshwa iyo bashaka kuvuga abakuru b'Itorero, abepisikopi n'abadiyakoni.

Imbonerahamwe y'iki gice cya 1 Timoteyo 2:11-14 ni yo 'itanga impamvu' nyayo kandi yumvikana. Umurongo wa 13 utangira ugira uti: 'kubera' kandi ugatanga 'impamvu' y'ibyo Pawulo ahamya mu mirongo 11-12. Kuki abagore batagombaga kwigisha cyangwa ngo bahabwe ubutware bwo kuyobora abagabo? Kubera ko 'Adamu yaremwe mbere, Eva agakurikiraho. Kandi ntabwo Adamu ari we wa mbere washutswe; umugore ni we washutswe.' Imana yabanje kurema Adamu, nyuma irema Eva ngo abe 'umufasha' wa Adamu. Iyi gahunda yo kuremwa ikoreshwa ku isi yose no ku muryango (Abefeso 5:22-33) no ku Itorero. Kuba Eva yarashutswe, ni indi mpamvu ituma abagore batemererwa gukora umurimo w'ubushumba cyangwa guhabwa ubutware mu mwuka bwo kuyobora abagabo. Ibi bikaba bituma bamwe bemera ko abagore batagomba kwigisha, kubera ko bashukika ku buryo bworoshye cyane. Iyo myumvire ni iyo kugibwaho impaka, none se niba abagore bashukika ku buryo bworoshye cyane, kuki bemererwa kwigisha abana (kandi nabo bashukika ku buryo bworoshye cyane) n'abandi bagore (nabo bacyekwaho gushukika cyane)? Ibi sibyo inyandiko ishaka kuvuga. Abagore ntibagomba kwigisha abagabo cyangwa kugira ubutware mu mwuka bwo kuyobora abagabo kubera ko Eva yashutswe. Icyo ni cyo cyatumye Imana iha abagabo mbere y'ibindi ubutware bwo kwigisha mu Rusengero.

Abagore benshu ni indashyikirwa mu mpano zo kwakira abashyitsi, kugira ubuntu, kwigisha, no gufasha abandi. Umurimo munini w'Imana mu Itorero ry'ahantu aho ari ho hose, ukorwa n'abagore. Mu Itorero, abagore ntibabujijwe gusenga cyangwa guhanura mu ruhame (1 Abakorinto 11:5), ikibujijwe n'uguhabwa ubutware mu mwuka bwo kwigisha abagabo. Bibiliya ntabwo ibuza abagore gukoresha impano z'Umwuka Wera (1 Abakorinto 12). Abagore, kimwe n'abagabo, basabwa kuyobora abandi, kugaragaza imbuto z'Umwuka (Abagalatiya 5:22-23), kandi bagomba kubwira ubutumwa bwiza intama zazimiye (Matayo 28:18-20; Ibyakozwe n'Intumwa 1:8; 1 Petero 3:15).

Imana yatanze itegeko ko abagabo bonyine ari bo bagomba gukora umurimo w' ubutware bwo kwigisha iby'umwuka mu Itorero. Ibi, si ukubera ko abagabo ari bo bonyine bazobereye cyane mu byerekeye kwigisha, cyangwa kubera ko abagore basuzuguritse cyangwa bakaba ari abanyabwenge buke (kandi atari ko bimeze). Ahubwo niko Imana yagennye imikorere y'Itorero. Abagabo nibo bagomba gutanga urugero, ku byerekeye ubuyobozi mu by'umwuka'mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse no mu magambo bavuga. Abagore nabo, bagomba kugira uruhare ruciriritse mu buyobozi. Kandi barashishikarizwa kwigisha abandi bagore (Tito 2:3-5). Na none, ntabwo Bibiliya ibuza abagore kwigisha abana. Igikorwa cyonyine abagore babujijwe n'ukwigisha abagabo cyangwa guhabwa ubutware bw'umwuka kuri bo. Ibi rero bizabuza, ku buryo bwumvikana, abagore gukora umurimo w'ubushumba n'uw'ivugabutumwa. Ibi ntibigomba gutesha abagore agaciro kabo, mu buryo ubwo ari bwo bwose, ahubwo bigomba kubaha icyerekezo cyo gukora umurimo w'Imana kurushaho, hubahirijwe gahunda zose z'Imana n'impano Yabagabiye.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Abashumba b'abagore / Abavugabutumwa? Bibiliya ivuga iki ku byerekeye abagore bari mirimo y'Imana?
© Copyright Got Questions Ministries