settings icon
share icon
Ikibazo

Bibiliya yaba irimo amakosa, kwivuguruza cyangwa guhuzagurika?

Igisubizo


Dusomye Bibiliya nk'uko yanditse, tutazindukiye kuyihanduramo amakosa, twasanga ari umuzingo w'ibitabo byuzuzanya, bitavuguruzanya, bitibeshya kandi byoroshye kumvwa. Yego, ntitwahakana ko hari ibyanditswe bigoye kumvwa no gusobanura. Nanone, ni ukuri ko hari ibyanditswe byinshi bisa nkaho bivuguruzanya hagati yabyo. Tugomba ariko kwibuka ko Bibiliya yanditswe n'abanditsi 40 mu gihe cy'imyaka irenga 1500. Buri mwanditsi yandikaga mu nganzo ye, yandikira abantu bihariye kandi ku mpamvu zihariye. Kubw'iyo mpamvu rero ntitwatungurwa no kubona ibisa no gutandukana. Ariko nanone, gutandukana ntabwo ari kimwe no kwivuguruza. Biba ari ikosa cyangwa kwivuguruza iyo nta kuntu ibyanditswe runaka byahuzwa. Ariko nanone, kuba tutabonera igisubizo ku ihurizo runaka aka kanya, ntibivuze yuko igisubizo kitazaboneka. Hari benshi bagiye bemeza ko basomye muri Bibiliya aho ibeshya ku byabaye mu mateka, kera kabaye abahanga bakavumbura gihamya zinyuze mu bisigarira bitabye (archeologie) byerekana ko Bibiliya yabivuze ukuri, ko ahubwo abahanga ari bo bibeshyaga ku mateka.

Kenshi dukunda kwandikirwa bene ibi bibazo ngo 'ngaho namwe musobanure ukuntu ibi byanditswe runaka bitavuguruzanya' cyangwa 'reba aha rwose Bibiliya iribeshya ku mugaragaro'. Ntitwahakana rwose ko byinshi muri ibyo bibazo natwe biba bitugoye kubonera ibisobanuro. Ariko nanone, twe tuzi yuko hari igisobanuro kinyuze kandi cyuzuye kuri buri ngirwa-kwivuguruza iboneka muri Bibiliya. Hari ibitabo n'imbuga (websites) byinshi byandikirwa gusonabura bene izo ngirwa-kwivuguruza. Ikibabaje cyane ariko dukunze kubona, nuko abantu benshi cyane barwanya Bibiliya bayirega amafuti n'amakosa baba batanashaka ibisobanuro byatangwa kuri izo ngingo buririraho. Yewe, benshi muri abo baba bazi neza ibyo bisobanuro, ariko bakabyirengangiza kugira ngo bakomeze gusenya Bibiliya.

Nuko rero, tubigenza dute iyo twandikiwe dusabwa gusobanura ingirwa-kwivuguruza yo muri Bibiliya? 1) Dusoma Bibiliya twitonze, tukareba niba nta gisobanuro cyoroshye kubona. 2) Nyuma yibyo, dukora ubushakashatsi tugasoma bamwe mu bahanga muri Bibiliya banditse kuri bene izo ngingo. 3) Tukabaza abashumba/abapasiteri bacu, bazubereye muri Bibiliya, tukareba niba hari icyo baturusha. 4) Iyo nta gisubizo twari twabona nyuma yo gukora ibyo byose, twizera Imana ko ijambo ryayo ari ukuri, ko rero hari igisobanuro kigihishe kitarajya ahagaragara (2 Timoteyo 2:15, 3:16-17).

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Bibiliya yaba irimo amakosa, kwivuguruza cyangwa guhuzagurika?
© Copyright Got Questions Ministries