Ikibazo
Amategeko ane y'umwuka ni ayahe?
Igisubizo
Amategeko ane y'umwuka ni inzira yo gusangira inkuru nziza y'agakiza, itangwa no kwizera Yesu Kristo. Ni inzira yoroshye yo gutegura amakuru y'ingenzi ku ivugabutumwa mu ngingo enye.
Irya mbere muri ayo mategeko ane y'umwuka ni: "Imana iragukunda kandi ifite imigambi myiza ku bugingo bwawe." Muri Yohana 3:16 haratubwira ngo: "Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w'ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho." Muri Yohana 10:10 haratanga impamvu yo kuza kw'isi kwa Yesu, "Ariko njyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi". Ni iki rero kitubuza urukundo rw'Imana? Ni iki kitubuza guhabwa ubugingo bwinshi?
Irya kabiri muri ayo mategeko ane y'umwuka ni: "Abantu bose bakoze ibyaha none byabatandukanije n'Imana. Kubera izo mpamvu, ntidushobora kumenya imigambi myiza Imana ifite ku bugingo bwacu." Mu Abaroma 3:23 harashimangira iyi nkuru: "Kuko bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw'Imana". Mu Abaroma 6:23 haratwereka ingaruka z'icyaha, "Ibihembo by'icyaha ni urupfu". Imana yaturemeye kugirana nayo ubusabane. Ariko kandi, abantu nibo bazanye icyaha mu isi, none niyo mpamvu batandukanye nayo. Ni twe twishe ubusabane Imana yifuzaga ko tugirana nayo. Umuti rero n'uwuhe?
Irya gatatu muri ayo mategeko ane y'umwuka ni: "Yesu Kristo niwe gisubizo cyonyine cy'Imana ku byerekeye ibyaha byacu. Muri Yesu Kristo, niho tubababarirwa ibyaha byacu kandi ni naho twongera kubonera ubusabane nyabwo n'Imana."Mu Abaroma 5:8 hatumenyesha ibi: "Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha". Mu Abakorinto ba mbere 15:3-4 haratumenyesha ibyo tugomba kumenya no kwizera kugira ngo duhabwe agakiza, "'...yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk'uko byari byaranditswe, agahambwa akazuka ku munsi wa gatatu nk'uko byari byaranditswe...Muri Yohana 14:6, Yesu avuga ko "ari We nzira yonyine agakiza kabonerwamo. Ni jye nzira n'ukuri n'ubugingo. Ntawe ujya kwa Data ntamujyanye". None nshobora kubona nte iyi mpano itangaje y'agakiza?
Irya kane muri ayo mategeko ane y'umwuka ni: "Tugomba kwizera ko Yesu Kristo ari Umukiza kugira ngo dushobore kubona impano y'agakiza no kumenya imigambi itangaje Imana ifite ku bugingo bwacu". Muri Yohana 1:12 hadusobanurira ibi: "Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana". Mu Byakozwe n'intumwa 16:31 niho habisobanura neza cyane: "Izere Umwami Yesu, uzakizwa". Kandi dushobora gukizwa n'ubuntu bwonyine, ku bwo kwizera Yesu Kristo wenyine (Abefeso 2:8-9).
Niba ushaka kwakira Yesu Kristo nk'Umukiza wawe, bwira Imana amagambo akurikira: kandi kuvuga aya magambo byonyine ntibizaguhesha agakiza, ariko iyo wizeye Kristo birashoboka! Iri sengesho rero ni uburyo bworoshye bwo kumenyesha Imana ko uyizera kandi ko uyishimira ko yaguhaye agakiza. "Mana, nzi ko nagucumuyeho kandi ko nkwiriye guhanirwa ibyo nakoze. Ariko kubera ko Yesu Kristo ari we wahawe igihano nari nkwiriye guhabwa, niyo mpamvu mwizeye kugira ngo nshobore kubabarirwa ibyaha byanjye. Ndakwinginze umpe agakiza. Urakoze k'ubw'ubuntu n'imbabazi zawe- impano y'ubugingo buhoraho iteka ryose! "Amina!"
Mbese wafashe icyemezo cyo kwiyegurira Kristo ubikuye ku byo umaze kwisomera hano? Niba ari uko, nyaboneka kanda ahakurikira handitse ngo "None nemeye Kristo"
English
Amategeko ane y'umwuka ni ayahe?