Ikibazo
Bibiliya ivuga iki ku byerekeye imanzi z'ibishushanyo no kwikeba ku mubiri?
Igisubizo
Itegeko ryo mu Isezerano rya Kera ritegeka Abisirayeli gutya: 'Ntimukiraburishe kwikeba ku mubiri, ntimukicishe imanzi z'ibishushanyo ku mubiri. Ndi Uwiteka' (Abalewi 19:28). Nyamara, n'ubwo abizera batagengwa muri iki gihe n'Itegeko ryo mu Isezerano rya Kera (Abaroma 10:4; Abagalatiya 3:23-25; Abefeso 2:15), kuba harabayeho itegeko ribuza kwicisha imanzi z'ibishushanyo, byagombaga kubyutsa ibibazo bimwe na bimwe. Isezerano Rishya nta kintu rivuga ku kibazo cy'uko umwizera agomba cyangwa atagombye kwicisha imanzi z'ibishushanyo.
Ku byerekeye imanzi z'ibishushanyo no kwikeba ku mubiri, ikizame cyiza n'ukumenya niba dushobora nta buryarya, kandi n'umutima nama, gusaba Imana guha umugisha no gukoresha icyo gikorwa cy'umwihariko mu ntego nziza Zayo. 'Namwe iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu, mujye mukorera byose guhimbaza Imana' (1 Abakorinto 10:31). Isezerano Rishya nta tegeko ritanga ribuza kwicisha imanzi z'ibishushanyo cyangwa kwikeba ku mubiri, ariko nta n'ubwo ritubwira impamvu zo kwizera ko Imana ishobora kutwemerera kwicisha izo manzi cyangwa kwikeba ku mubiri.
Ihame rikomeye ryo mu Byanditswe Byera, ku bibazo Bibiliya idakemura ku buryo bw'umwihariko, kandi hakaba hari impamvu yo gushidikanya ko ibyo bintu bidashimisha Imana, si byiza rero kwishora mu gikorwa nk'icyo. Mu Abaroma 14:23 hatwibutsa ko ikintu cyose kidaturutse mu kwizera kiba ari icyaha. Tugomba rero kwibuka ko imibiri yacu, kimwe n'ubugingo bwacu, byacunguwe kandi bikaba ari umutungo w'Imana. Nubwo ibyanditswe mu 1 Abakorinto 6:19-20 bitavuga byeruye ku byerekeye imanzi z'ibishushanyo cyangwa kwikeba ku mubiri, bitwigisha iri hame: 'Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera, uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge; kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.'Uku kuri gutangaje kwagombye kuzana impinduka zigaragara mu byo dukora n'aho tujyana imibiri yacu. Niba imibiri yacu ari umutungo w'Imana, tugomba kubanza kumenya ko twahawe nta gushidikanya 'uruhushya' rw'Imana, mbere yo 'kwicisha' imanzi z'ibishushanyo cyangwa kwikeba ku mubiri.
English
Bibiliya ivuga iki ku byerekeye imanzi z'ibishushanyo no kwikeba ku mubiri?