settings icon
share icon
Ikibazo

Bibiliya itwigisha iki ku byerekeye Ubutatu Bwera?

Igisubizo


Ikintu gikomeye cyane kurusha ibindi, ku byerekeye imyumvire ya Gikristo y'Ubutatu Bwera, n'uko nta buryo buhari bufatika bwo kubusobanura. Ubutatu Bwera ni ihame ikiremwa muntu kidashobora gusobanukirwa ijana ku ijana, tutavuze no gusobanura iryo jambo. Imana itagira akagero ntishobora kugereraywa natwe; niyo mpamvu tudashobora kwibwira ko dushobora kuyisobanukirwa ijana ku ijana. Bibiliya itwigisha ko Data ari Imana, ko Yesu ari Imana, ko n'Umwuka Wera ari Imana. Bibiliya yigisha kandi ko hariho Imana imwe. N'ubwo dushobora gusobanukirwa zimwe mu mpamvu zerekeye isano iri hagati y'abo Bantu bagize Ubutatu Bwera, bityo rero, ntibisobanutse ku bwenge bwa muntu. Ariko, ibi ntibishaka kuvuga ko Ubutatu Bwera butabaho cyangwa ko budashingiye ku nyigisho za Bibiliya.

Ubutatu Bwera ni Imana imwe igizwe n'Abantu batatu. Byumvikane ko ibi bidashaka kuvuga mu buryo ubwo ari bwo bwose ko hariho Imana eshatu. Mwibuke ko iyo mwiga iki kibazo, ijambo 'Ubutatu Bwera' ntaho rivugwa mu Byanditswe Byera. Iri ni ijambo rikoreshwa iyo bagerageza gusobanura Imana imwe' iriho mu butatu, n'Abantu bahoraho iteka ryose bagize Imana. Ikintu cy'ukuri n'uko igitekerezo gihagarariwe n'ijambo 'Ubutatu Bwera' ntaho kiboneka mu Byanditswe Byera. Dore ibyo ijambo ry'Imana rivuga ku Butatu Bwera:

1) Hariho Imana imwe (Gutegekwa kwa Kabiri 6:4; 1 Abakorinto 8:4; Abagalatiya 3:20; 1 Timoteyo 2:5).

2) Ubutatu Bwera bugizwe n'Abantu batatu (Itangiriro 1:1, 26; 3:22; 11:7; Yesaya 6:8, 48:16, 61:1; Matayo 3:16-17, 28:19; 2 Abakorinto 13:14). Mu Itangiriro 1:1, izina ''Elohim '' riri mu bwinshi mu Giheburayo ni ryo rikoreshwa iyo bavuga Imana. Mu Itangiriro 1:26, 3:22, 11:7 no muri Yesaya 6:8, indangazina mu bwinshi 'Tu' ni yo ikoreshwamo. Amagambo ''Elohim'' n'indangazina 'Tu' ari mu bwinshi, asobanura mu rurimi rw'Igiheburayo, nta gushidikanya, ibintu birenze bibiri. Ariko ibi ntabwo ari ingingo ifatika itangwa mu gusobanura Ubutatu Bwera, ahubwo ni uburyo bwo kugaragaza ubwinshi mu Mana. Ijambo ry'Igiheburayo ''Elohim '' rivuga Imana, rikoreshwa no ku Ubutatu Bwera nta mpungenge.

Muri Yesaya 48:16 na 61:1, Umwana ni we uvuga kandi yishingikirije kuri Data n'Umwuka Wera. N'ugereranya rero Yesaya 61:1 na Luka 4:14-19, urasanga ari uwo Mwana urimo kuvuga. Muri Matayo 3:16-17 haratwereka igikorwa cy'umubatizo wa Yesu. Muri iyi mirongo, Imana Umwuka Wera ni yo yamanukiye ku Mana Umwana, mu gihe Imana Data yo yatangarizaga mu ijuru ko yishimiye Umwana. Matayo 28:19 na 2 Abakorinto 13:14 ni ingero zerekana Abantu batatu batandukanye mu Ubutatu Bwera.

3) Abagize Ubutatu Bwera baratandukanye cyane nkuko bivugwa mu bice bitandukanye byo muri Bibiliya. Mu Isezerano rya Kera, 'Uwiteka' atandukanye n' 'Uwiteka' uvugwa mu (Itangiriro 19:24; Hoseya 1:4). Uwiteka afite Umwana (Zaburi 2:7, 12; Imigani 30:2-4). Umwuka Wera atandukanye n''Uwiteka' uvugwa mu (Kubara 27:18) n''Imana' (Zaburi 51:10-12). Imana Umwana itandukanye n'Imana Data (Zaburi 45:6-7; Abaheburayo 1:8-9). Mu Isezerano Rishya, Yesu arasaba Data kohereza Umufasha, ari we Mwuka Wera (Yohana 14:16-17). Ibi birerekana ko Yesu atiyita Data cyangwa Umwuka Wera. Kandi mutekereze no mu bindi bihe byose byo mu Ubutumwa Bwiza, aho yavugishaga Data. Ubwo se yabaga yivugisha? Oya da. Yabaga abwira undi Muntu mu Butatu Bwera'ari we Data.

4) Buri Muntu mu Butatu Bwera ni Imana. Data ni Imana (Yohana 6:27; Abaroma 1:7; 1 Petero 1:2). Umwana ni Imana (Yohana 1:1, 14; Abaroma 9:5; Abakolosayi 2:9; Abaheburayo 1:8; 1 Yohana 5:20). Umwuka Wera ni Imana (Ibyakozwe n'Intumwa 5:3-4; 1 Abakorinto 3:16).

5) No mu Butatu Bwera bagira umuco wo kubaha abakuru. Ibyanditswe Byera byerekana ko Umwuka Wera yubaha Data na Mwana, kandi Umwana nawe akubaha Data. Iyi ni isano iri mu Butatu Bwera kandi ntabwo ihakana ubumana bwa buri Muntu mu Butatu Bwera. Ikindi kigaragara mu buryo bworoshye n'uko ubwenge bwacu, bufite aho bugarukira, kandi ntibushobora gusobanukirwa ibyerekeye ubugari butagira akagero bw'Imana. Ku byerekeye Umwana, soma Luka 22:42, Yohana 5:36, Yohana 20:21, na 1 Yohana 4:14. Naho ku byerekeye Umwuka Wera, soma Yohana 14:16, 14:26, 15:26, 16:7, cyane cyane muri Yohana 16:13-14.

6) Abagize Ubutatu Bwera bafite imirimo itandukanye bakora. Data niwe ukomokwaho cyangwa umuremyi wa byose (1 Abakorinto 8:6; Ibyahishuwe 4:11); Ibyahishuwe n'Imana (Ibyahishuwe 1:1); agakiza (Yohana 3:16-17); n'imirimo ya Yesu ku isi (Yohana 5:17, 14:10). Data ni we watangiye ibi bintu byose.

Umwana ni we mukozi Data akoresha imirimo ikurikira: kurema no kwita ku byaremwe byose (1 Abakorinto 8:6; Yohana 1:3; Abakolosayi 1:16-17); Ibyahishuwe n'Imana (Yohana 1:1, 16:12-15; Matayo 11:27; Ibyahishuwe 1:1); n'agakiza (2 Abakorinto 5:19; Matayo 1:21; Yohana 4:42). Data akora ibi byose aciye mu Mwana, ukora nk'imukozi We.

Umwuka Wera ni we gikoresho Data akoresha imirimo ikurikira: kurema no kwita ku byaremwe byose (Itangiriro 1:2; Yobu 26:13; Zaburi 104:30); Ibyahishuwe n'Imana (Yohana 16:12-15; Abefeso 3:5; 2 Petero 1:21); agakiza (Yohana 3:6; Tito 3:5; 1 Petero 1:2); ndetse n'imirimo ya Yesu (Yesaya 61:1; Ibyakozwe n'Intumwa 10:38). Nuko rero, Data akora ibi byose kubera imbaraga z'Umwuka Wera.

Habayeho kandi kugerageza gutanga ingero zisobanura Ubutatu Bwera. Ariko muri rusange, nta na rumwe usanga rwerekana ukuri. Urugero rw'igi (cyangwa urubuto rwa pome) rwaratsinzwe, kubera ko igishishwa, umweru n'umuhondo w'igi byose ni ibice bigize iryo gi, si igi ubwa ryo, kimwe n'uko igishishwa, umubiri, n'imbuto za pome ari ibice by'iyo pome, bitari pome ubwa yo. Data, Umwana, n'Umwuka Wera ntabwo ari ibice by'Imana; umwe muri bo ni Imana. Urugero rw'amazi ni rwo rushaka kuba rwakwumvikana kurushaho, ariko na rwo ntirushobora gusobanura uko bikwiye Ubutatu Bwera. Amazi aseseka, umwuka, n'urubura nabyo ni ibice bigize amazi. Data, Umwana, n'Umwuka Wera ntabwo ari ibice by'Imana, umwe muri bo ni Imana. Kubera izo mpamvu rero, n'ubwo izi ngero zishobora kuduha ifoto y'Ubutatu Bwera, iyo foto ntabwo ifite ibisobanuro byuzuye. Imana itagira akagero ntishobora gusobanurwa ijana ku ijana n'urugero rufite aho rugarukira.

Ihame ry'Ubutatu Bwera, ryakunze kugaragara nk'ikibazo kitavugwaho rumwe mu mateka yose y'Itorero rya Gikristo. N'ubwo ibintu by'ibanze biranga ubwo Butatu byagaragajwe n'Ijambo ry'mana, haracyari ibibazo bimwe na bimwe bishamikiyeho, bitarasobanurwa neza. Data ni Imana, Umwana ni Imana, n'Umwuka Wera ni Imana'kandi hariho Imana imwe. Iryo ni ryo hame rya Bibiliya ry'Ubutatu Bwera. Hejuru y'ibyo, ibyo bibazo bikunze kuganirwaho mu buryo bumwe kandi atari ngombwa rwose. Ahubwo, aho kugira ngo tugerageze gusobanura ijana ku ijana Ubutatu Bwera mu bwenge bucye bwacu nk'abana b'abantu, twagombye kwerekeza ibitekerezo byacu ku bugari bw'Imana no ku miterere yayo bitagira akagero. 'Mbega uburyo ubutunzi n'ubwenge n'ubumenyi by'Imana bitagira akagero! Imigambi yayo ntihishurika, n'inzira zayo ntizirondoreka! Ni nde wamenya ibyo Uwiteka atekereza? Cyangwa ni nde ushobora kuba umujyanama We?' (Abaroma 11:33-34).

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Bibiliya itwigisha iki ku byerekeye Ubutatu Bwera?
© Copyright Got Questions Ministries