settings icon
share icon
Ikibazo

Bibiliya iracyagendanye n'ibihe?

Igisubizo


Abaheburayo 4:12 haravuga ngo: 'kuko ijambo ry'Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw'inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n'umwuka, rikagabanya ingingo n'umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira'. Nubwo Bibiliya imaze imyaka 1900 irangije kwandikwa, kurasa ku ntego kwayo ku ntigusaza. Bibiliya nibwo bubiko bwonyine bwo guhishurwa kose Imana yahaye abantu, aho ibabwira umugambi yabaremanye.

Bibiliya yuzuye ubuhanga kuri kamere y'isi n'ibiyirimo, ku buryo byagiye bitangaza abahanga n'abashakashatsi. Bimwe muri ibyo biri nko muri ibi nyanditswe: Abalewi 17:11; Umubwiriza 1:6-7; Yobu 36:27-29; Zaburi 102:25-27 n'Abanyekolosi 1:16-17. Uko Bibiliya igenda ihishura umugambi w'Imana wo gucungura abantu, iryo hishurwa rinyura mu nkuru zirebana n'abantu basanzwe. Kwitegereza abo bantu dusoma muri Bibiliya tuhamenyera byinshi ku myitwarire ya muntu n'ibyo ararikira. Twebwe ubwacu twakwemeza ko iyo myitwarire y'abo bantu ari kimwe n'iyacu muri iki gihe, kurusha uko abahanga b'ubu bagerageza gusobanura imyitwarire. Uretse n'ibyo, amateka avugwa na Bibiliya yagiye ahamwa n'ibyo abahanga bavumbuye mu bushakashatsi bwabo. Ahubwo ubushakashatsi mu mateka bwerekana guhuza neza cyane na Bibiliya.

Ariko nanone, Bibiliya si igitabo cy'amateka, si igitabo cy'ubuhanga mu mibanire, nta nubwo ari ikinyamakuru cy'ubushakashatsi. Bibiliya ni ihishurwa Imana yaduhaye kuri kamere yayo, ndetse no ku mugambi ifitiye muntu. Iryo hishurwa rizingiye ku gutandukana kwa muntu n'Imana kubera icyaha, kwakurikiwe n'inzira yashyizweho n'Imana ngo yiyunge n'abantu, ariyo urupfu rw'Umwana wayo, Yesu Kristo ku musaraba. Ari twe cyangwa ababayeho kera cyane, twese dukeneye umucunguzi. Uko rero ni nako ubushake bw'Imana bwo kwiyegereza muntu buhora ari bumwe.

Bibiliya yuzuyemo ubutumwa bwinshi butibeshya kandi bukomeye. Ubwo butumwa (gucungurwa) ntibuhinduka, buhora ari bumwe ku bantu b'ibihe byose. Ijambo ry'Imana ntirizigera risaza, rita imbaraga cyangwa rikosorwa. Imico iriyuburura, amategeko asubirwamo, imbyaro z'abantu zirahita, ariko ijambo ry'Imana riracyagendanye n'ibi bihe nkuko ryari rigendanye n'ibyari biriho ubwo yandikwaga. Wenda ntabwo ibyanditswe byose byandikiwe ab'iki gihe, ariko byose birimo ukuri kudasaza kugendanye n'ibi bihe.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Bibiliya iracyagendanye n'ibihe?
© Copyright Got Questions Ministries