settings icon
share icon
Ikibazo

Bibiliya ivuga iki ku binyamaswa binini cyane ("dinosaures")? Hari aho ibyo binyamaswa binini cyane ("dinosaures") bivugwa muri Bibiliya?

Igisubizo


Insanganya matsiko yerekeye ibinyamaswa binini cyane ("dinosaures") muri Bibiliya, ifite uruhare runini mu mpaka zigibwa mu muryango wa Gikristo, zerekeye imyaka isi imaze iremwe, uko basobanura igitabo cy'Itangiriro, n'uko basobanura ibimenyetso byose bifatika tubona mu bidukikije. Abemera ko isi imaze imyaka irenga iyo bayikekera, usanga bashaka kwemeza ko Bibiliya itavuga kuri ibyo binyamaswa binini cyane ("dinosaures"), kubera ko, iyo urebye ibyo bagenderaho, usanga ibyo binyamaswa binini cyane ("dinosaures"), byarapfuye hashize imyaka amamiliyoni n'amamiliyoni mbere y'uko umuntu wa mbere akandagira ku isi. Abantu banditse Bibiliya bashobora kuba batarigeze barebesha amaso yabo ibyo binyamaswa bikiri bizima.

Abemera ko isi imaze imyaka micye cyane, usanga bashaka kwemeza ko Bibiliya itavuga kuri ibyo binyamaswa binini cyane ("dinosaures"), kuko itigeze ikoresha na rimwe ijambo 'dinosaures.' Ahubwo, ikunda gukoresha ijambo ry'Igiheburayo 'tanniyn', basemura muri Bibiliya zacu z'Icyongereza inshuro nke cyane kandi mu buryo butandukanye. Rimwe na rimwe bavuga ko ari 'ikinyamaswa kinini cyo mu nyanja,' ubundi bakavuga ko ari 'ikiyoka.' Muri rusange barisemura 'nk'igikoko kinini cyane gikururuka hasi kandi gicira umuriro (dragon).' 'Tanniyn' igaragara nk'aho yari ubwoko bw'ikinyamaswa gikururuka hasi kinini cyane bitangaje. Ibi biremwa babivugwa mu Isezerano rya Kera inshuro zigera kuri mirongo itatu (30) kandi byabonekaga ku butaka no mu mazi.

Nyuma yo kuvugakuri ibi binyamaswa binini cyane bikururuka hasi, Bibiliya igaragaza ibiremwa bibiri, ku buryo abashakashatsi bamwe bemeza ko abanditsi ba Bibiliya, bashobora kuba barashakaga kuvuga 'dinosaures'. Bavuga na none ko behemoti yari ikiremwa kinini cyane kuruta ibindi biremwa byose byaremwe n'Imana, ikiremwa kinini cyane cyari gifite umurizo umeze nk'igiti cy'umwerezi (Yobu 40:15). Bamwe mu bashakashatsi nabo bagerageje kwemeza ko behemoti yasaga n'inzovu cyangwa se imvubu. Abandi bagashimangira ko nzovu n'imvubu zigira imirizo inanutse cyane, ku buryo idashobora kugereranywa n'igiti cy'umwerezi. Ku rundi ruhande 'Dinosaure' kimwe na 'brachiosaure' na 'diplodocus', ibikururuka bifite hafi metero mirongo itatu z'uburebure kandi zarishaga ubwatsi, byo byari bifite imirizo minini cyane, ishobora kugereranywa n'igiti cy'umwerezi.

Buri bwoko buvugwa mu mateka y'isi ya kera, bufite ibihangano by'ubugeni bitandukanye, byerekana ibishushanyo by'ibiremwa binini cyane bikururuka hasi. Ibihangano bishushanyije ku mabuye, ibikoresho gakondo byakozwe n'umuntu, ndetse n'ibihangano bito bito bibumbye mw'ibumba, byavumbuwe muri Amerika ya Ruguru, usanga bisa n'ibihangano byo muri iki gihe byerekana 'dinosaures'. Ibihangano bibajwe mu rutare biboneka muri Amerika y'Epfo, byo byerekana abantu bagendera ku biremwa bisa na 'diplodocus' kandi, igitangaje n'uko biriho n'amashusho tumenyereye y'ibiremwa bisa na 'dinosaure' ifite amahembe atatu (Tric'ratops), 'dinosaure' isa n'inyoni (Pt'rodactyle), na 'dinosaure' itungwa n'inyama (tyrannosaure). Ibihangano by'Abaroma bigizwe n'ibice bigiye bitandukanye, ibihangano bikozwe mw'ibumba by'Abamaya, n'inkike z'umujyi wa Babuloni, ibyo byose birahamya uruvange rw'imico y'abantu, n'ukuntu bari bafite inyota yo kumenya ibi biremwa, batitaye ku karere bakomokagamo. Kuvuga ibintu uko byagenze hatarimo gukabya nka Il Milione ya Marco Polo, byivanga n'inkuru zitangaje zerekeye inyamaswa zikusanya imitungo. Hejuru y'ibimenyetso byinshi by'amateka bifatika n'ibyerekana inkomoko y'umuntu, byerekeye uko umuntu yabanaga mu mahoro na 'dinosaures', hari ibimenyetso bifatika, nk'amashusho y'ibirenge by'abantu n'ibya 'dinosaures', byavumbuwe biri kumwe ahantu hamwe muri Amerika ya Ruguru no muri Aziya yo mu Burengerazuba bwo Hagati.

Ubwo se, hari 'dinosaures' muri Bibiliya? Ikibazo ntikizabona igisubizo vuba. Ibyo bizaterwa n'uburyo muzasobanura ibimenyetso byagaragajwe n'uburyo mubona isi ibakikije. Iyo Bibiliya isobanuwe ijambo kw'ijambo, havamo ibisobanuro by'isi ikiri nshyashya, kandi igitekerezo cyerekeye guturana mu mahoro cya 'dinosaures' n'ibiremwa muntu, gishobora kwemerwa. Niba 'dinosaures' n'ibiremwa muntu byaraturanye mu mahoro, byagenze bite kuri 'dinosaure'? mu gihe Bibiliya itavuga kuri iki kibazo, za 'dinosaures' zishobora kuba zarapfuye nyuma gato y'imyuzure, yatewe n'uruhurirane rw'imihindukire idasobanutse y'ibidukikije n'uburyo umuntu yagerageje buri gihe kuyihagarika.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Bibiliya ivuga iki ku binyamaswa binini cyane ("dinosaures")? Hari aho ibyo binyamaswa binini cyane ("dinosaures") bivugwa muri Bibiliya?
© Copyright Got Questions Ministries