settings icon
share icon
Ikibazo

Abavuga ngo Bibiliya yarahumetswe bivuga iki?

Igisubizo


Iyo abantu bavuze ngo Bibiliya yarahumetswe, baba bashaka kuvuga ko Imana ubwayo yayoboye abantu banditse Bibiliya mu buryo ibyo banditse ari ijambo ritavangiye ry'Imana. Guhumekwa kwa Bibiliya bivuga ko koko ari Ijambo ry'Imana kandi bigatandukanya Bibiliya n'ibindi bitabo.

Nubwo guhumekwa kwa Bibiliya bitavugwaho rumwe, ntawashidikanya ko Bibiliya ubwayo yemeza ko buri jambo riyanditsemo ryavuye mu kanwa k'Imana (1 Abakorinto 2:12-13; 2 Timoteyo 3:16-17). Kubibona gutyo bishatse kuvuga yuko amagambo ubwayo yanditse muri Bibiliya ari Imana yayavuze, kandi ko uko guhumekwa kurebana na Bibiliya yose n'ibigendanye nayo byose. Hari bamwe bemeza ko ibice bimwe byo muri Bibiliya aribyo byahumetswe gusa cyangwa ko ibitekerezo birimo bigendanye n'umwuka aribyo byahumetswe, ariko amagambo yo ubwayo akaba ari ay'abanditsi bayo. Ariko kubibona gutya bihabanye n'uko Bibiliya ubwayo ibyivugira. Kwemera ko Bibiliya yose uko yakabaye n'ibirimo byose byahumetswe ni ingenzi cyane ku buremere bw'Ijambo ry'Imana.

Uburemere bw'uko guhumekwa tukubona muri 2 Timoteyo 3:16: 'ibyanditswe byera byose byahumetswe n'Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka'. Iki cyanditswe kitubwira ko Imana yahumetse ibyanditswe byose, kandi ko bidufitiye umumaro. Ntabwo ari ibice bya Bibiliya bivuga ku by'Umwuka byahumetswe gusa, ahubwo ni buri jambo rigaragara kuva mu Itangiriro kugeza ku Byahishuriwe Yohana. Kubera ko byahumetswe n'Imana, ibyanditswe nibyo bifite ijambo mu kumenya umurongo ngenderwaho w'itorero (doctrine), kandi birahagije mu kwigisha umuntu uburyo asabana n'Imana. Bibiliya ntabwo gusa ivuga ko yahumetswe n'Imana, ahubwo yemeza ko ifite imbaraga zidasanzwe zo kuduhindura, ikatugira ibyaremwe 'byuzuye'. Ni iki kindi se cyakenerwa?

Ikindi cyanditswe kivuga ku guhumekwa kw'ibyanditswe ni 2 Perero 1:21. Iki cyanditswe gisobanura ko nubwo Imana yakoresheje abantu bakandika mu nganzo zabo, Imana ariyo ubwayo yabahaga amagambo bakoresheje. Ibi Yesu kristo ubwe yabyemeje ubwo yagiraga ati:' 'mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza. Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n'isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira.' (Matayo 5:17-18). Aha Yesu arashimangira ubuziranenge bw'ibyanditswe kugeza ku nyuguti cyangwa agace kazoo gatoya, kuko ari Ijambo ry'Imana ubwayo.

Kubera ko ibyanditswe ari Ijambo ryahumetswe n'Imana, birumvikana ko nta makosa arimo kandi ko rifite imbaraga. Gufata Imana uko iri bituma tunaha agaciro Ijambo ryayo. Kubera ko Imana ari inyembaraga, imenya byose, kandi ikiranuka, n'Ijambo riyiturutse mu kanwa riba rifite izo kamere. Imirongo ihishura ko ibyanditswe byahumetswe inavuga ko bitibeshya kandi ko bifite ijambo. Nta gushidikanya, Bibiliya iri icyo ivuga ko iricyo: Ijambo ridashidikanwa, rifite uburemere Imana yandikiye Muntu.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Abavuga ngo Bibiliya yarahumetswe bivuga iki?
© Copyright Got Questions Ministries