settings icon
share icon
Ikibazo

Isengesho rya 'Dawe uri mu ijuru' ni iki, ese tugomba kurikoresha dusenga?

Igisubizo


'Dawe uri mu ijuru' ni isengesho Yesu yigishije intumwa ze, dusoma muri Matayo 6:9-13 na Luka 11:2-4. Aho muri Matayo havuga hatya:

'Nuko musenge mutya muti
'Data wa twese uri mu ijuru,
Izina ryawe ryubahwe,
Ubwami bwawe buze,
Ibyo ushaka bibeho mu isi,
Nk'uko biba mu ijuru.
Uduhe none ibyokurya byacu by'uyu munsi,
Uduharire imyenda yacu,
Nk'uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu,
Ntuduhāne mu bitwoshya,
Ahubwo udukize Umubi,
Kuko ubwami n'ubushobozi n'icyubahiro ari ibyawe,
None n'iteka ryose. Amen.''

Abantu benshi bibeshya ko iryo ari isengesho tugomba gufata mu mutwe tugahora turisuburiramo Imana. Hari abazi ko iryo sengesho rifite imbaraga zidasanzwe cyangwa rinyeganyeza Imana kurushaho.

Ibyo ntaho bihuriye n'ukuri dusanga muri Bibiliya, kuko Imana yo yishakira ikiri mu ndiba z'imitima yacu kurusha amagambo twafashe mu mutwe. 'Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera. 'Namwe nimusenga, ntimukavuge amagambo muyasubiramo hato na hato nk'uko abapagani bagira, bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bituma bumvirwa' ' (Matayo 6:6-7). Iyo dusenga, tugomba gufungurira Imana imitima yacu (Abafilipi 4:6-7), aho kuyisubiriramo amagambo twafashe mu mutwe.

'Dawe uri mu ijuru' ikwiye gufatwa nk'urugero cyangwa ikitegererezo cy'uko tugomba gusenga. Riduhishurira ibigomba kuba bigize buri sengesho. Reka turicemo ibice. 'Data wa twese uri mu ijuru', bitwigisha uwo tugomba gusenga (Imana Data) kandi nuko tumuhamagara ' Dawe. 'Izina ryawe ryubahwe', bivuga ko tugomba kuramya Imana, kandi tukanayihimbariza uwo ari we. Kuvuga ngo 'Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk'uko biba mu ijuru' ni ukutwibutsa ko tugomba gusaba ko umugambi w'Imana wuzura mu buzima bwacu ndetse no mu isi; mu masengesho yacu, tugomba gusaba ubushake bw'Imana, aho gushyira imbere ubwacu. Twibutswa kandi gusaba Imana ibyo dukeneye 'Uduhe none ibyokurya byacu by'uyu munsi'. 'Utubabarire ibyaha byacu, nk'uko natwe tubabarira abaducumuyeho', ni uburyo bwo kutwibutsa kwihana ibyaha byacu ku Mana, kandi tukanababarira abaducumuyeho nkuko Imana itubabarira. Umusozo waryo, 'ntuduhāne mu bitwoshya, ahubwo udukize Umubi', ni ugusaba Imana ko iduha intsinzi ku cyaha no kurindwa Satani.

Tubisuremo rero, ntabwo 'Dawe uri mu ijuru' ari isengesho ryo gufata mu mutwe kugira ngo duhore turisubiriramo Imana. Ni uburyo, urugero rw'uko dukwiye gusenga. None se byaba ari bibi gufata iryo sengesho mu mutwe? Oya, nta kibi kirimo! Byaba ari bibi gusubiriramo Imana iryo sengesho? Nta kibazo rwose, upfa kuba urikuye mu mutima kandi uha agaciro amagambo yaryo. Wibuke ko iyo dusenga, Imana iba yitaye cyane ku busabane bwacu nayo n'ibyuzuye imitima yacu, kurusha amagambo turi gukoresha. Abafilipi 4:6-7 haravuga ngo: 'ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n'Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y'Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n'ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.'

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Isengesho rya 'Dawe uri mu ijuru' ni iki, ese tugomba kurikoresha dusenga?
© Copyright Got Questions Ministries