settings icon
share icon
Ikibazo

Bibiliya ivuga iki ku badayimoni?

Igisubizo


Abadayimoni bahoze ari abamalayika, nyuma baza gucumura nkuko Ibyahishuwe 12:9 habyerekana: 'cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. Nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo'. Ukwirukanwa mw'ijuru kwa Satani gushushanywa muri Yesaya 14:12-15 no muri Ezekiya 28:12-15. Amaze gucumura, Satani yirukananywe na bamwe mu bamalayika ' kimwe cya gatatu (1/3) cy'abamalayika bose, dukurikije Ibyahishuwe 12:4. Yuda 6 naho havuga ko hari abamalayika bacumuye. Nuko rero, Bibiliya iduhishurira yuko abadayimoni bahoze ari abamalayika bakaza gucumura kimwe na Satani, ubwo bivumburaga ku Mana.

Bamwe muri abo badayimoni ubu baboheye 'mu minyururu idashira no mu mwijima w'icuraburindi' (Yuda 1:6) kubera ibyaha byabo. Abandi ubu bakemerewe kuzerera Bibiliya ibita 'abatware n'abafite ubushobozi n'abategeka iyi si y'umwijima, n'imyuka mibi y'ahantu ho mu ijuru' muri Abefeso 6:12 (soma n'Abanyakolosi 2:15). Abadayimoni baracyumvira Satani nk'umukuru wabo, kandi bahora bahanganye n'abamalayika batacumuye, ngo babe bakwica imigambi y'Imana ndetse banayobye abantu b'Imana (Daniyeli 10:13).

Abadayimoni, nk'imyuka yose, bashobora gutura mu mubiri. Umuntu yuzura amadayimoni iyo ibitekerezo n'ibikorwa bye biba biyobowe byimazeyo n'ayo madayimoni. Ibyo ariko ntibyashoboka ku mwana w'Imana, kuko Mwuka Wera niwe wenyine utura mu mitima y'abizera Kristo (1 Yohana 4:4).

Mu gihe cye kw'isi, Yesu yagiye ahura n'amadayimoni menshi. Ariko nta na rimwe ryahangaraga imbaraga yari afite: 'bamuzanira abantu benshi batewe n'abadayimoni, yirukanisha abadayimoni itegeko gusa, akiza abari barwaye bose' (Matayo 8:16). Imbaraga Yesu yari afite ku badayimoni ni kimwe mu bihamya ko ari umwana w'Imana (Luka 11:20). Abadayimoni bahuraga na Yesu baramumenyaga, ndetse bagahinda umushyitsi: 'Duhuriye he, Mwana w'Imana? Mbese uje hano kutwica urupfu n'agashinyaguro, igihe cyacu kitaragera?' (Matayo 8:29). Byerekana ko amadayimoni ubwayo aziko hari igihe kizagera, akazirikwa iteka ryose.

Ubu gahunda nyamukuru Satani n'abadayimoni be bafite ni ugusenya umurimo w'Imana no kuyobya uwari we wese (1 Petero 5:8, 2 Abakorinto 11:14-15). Andi mazina y'abadayimoni ni imyuka mibi (Matayo 10:1), abamalayika ba Satani (Ibyahishuwe 12:9). Satani n'abadayimoni bayobya isi (2 Abakorinto 4:4), bacengeza inyigisho zitari zo (1 Timoteyo 4:1), bagaba ibitero ku bakristo (2 Abakorinto 12:7, 1 Petero 5:8), kandi bakomeza no kurwanya abamalayika b'Imana (Ibyahishuwe 12:4-9).

Abadayimoni cyangwa abamalayika bacumuye ni abanzi b'Imana, ariko ni abanzi barangije gutsindwa. Yesu 'yanyaze abatware n'abafite ubushobozi, abahemura ku mugaragaro, abīvuga hejuru ku bw'umusaraba' (Abanyekolosi 2:15). Iyo twiyegiruye Imana, kandi tukanangirira Satani, ntacyari gikwiye kudutera ubwoba. 'Uri muri mwe aruta uri mu b'isi' (1 Yohana 4:4).

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Bibiliya ivuga iki ku badayimoni?
© Copyright Got Questions Ministries