settings icon
share icon
Ikibazo

Ese Yesu yagiye i Kuzimu hagati yo gupfa no kuzuka kwe?

Igisubizo


Iki kibazo kivugisha benshi byinshi. Ahantu ha mbere iyi ngingo igaragara, ni mu ndangamyemerere y'Intumwa za mbere, aho bavuga ngo 'Yamanutse i Kuzimu'. Hari ibyanditswe byinshi bivuga ko Yesu yagiye 'i Kuzimu'. Mu gusobanukirwa iki kibazo, ni ngombwa kubanza kumva icyo Bibiliya ivuga ku isi y'abapfuye.

Mu isezerano rya Kera ryanditswe, ijambo ry'Igiheburayo rikoreshwa kuvuga aho abapfuye bari ni sheol (soma 'shewoli'). Bishatse kuvuga 'aho abapfuye bari', cyangwa 'ubuturo bw'abatuvuyemo'. Ibindi byanditswe byo mu Isezerano rishya bivuga ko Sheol (ubundi ikitwa Hades, byasomwa Hadesi) ari ahantu h'agatenganyo roho zijyanwa mu gihe zitegereje umuzuko n'urubanza rwa nyuma. Ibyahishuwe 20:11-15 hasobanura neza itandukanyirizo hagati y'umuriro w'iteka ryose, n'i Kuzimu. Umuriro w'Iteka (cyangwa inyanja yaka umuriro) niho abaciriweho iteka mu rubanza rw'imperuka bazababarizwa ubuziraherezo. Ariko i Kuzimu ho ni ahantu h'agateganyo. Nuko rero, Yesu ntabwo yaba yaragiye mu Muriro w'Iteka, kuko aho ntiharabaho; hazashyirwaho nyuma y'ibizabera imbere ya ya ntebe y'ubwami nini yera (Ibyahishuwe 20:11-15).

Hari ibice bibiri muri Sheol/Hades, cyangwa i Kuzimu: ah'umugisha no kuruhukiramo, hakaba n'ah'urubanza (Matayo 11:23; 16:18; Luka 10:15; 16:23; Ibyakozwe 2:27'31), cyangwa mu yandi magambo, ubuturo bw'abizera n'abatizera. Ubuturo bw'abizera bwitwa 'Igituza cya Abrahamu' muri Luka 16:22. Ubuturo bw'abatizera bwitwa i Kuzimu muri Luka 16:23. Ubwo buturo bwombi butandukanyijwe n'umworera (cyangwa imanga) munini cyane (Luka 16:26). Ubwo Yesu yapfaga, yajyanywe mu buturo bw'abizera, hanyuma ahakura abizera abajyana mu ijuru cyangwa Paradiso (Abefeso 4:8-10). Abari mu buturo bw'abategereje gucibwaho iteka ntacyo bamenye. Tugarutse ku kibazo cyacu, Yesu yaba yaramanutse i Kuzimu? Yego, ukurikije Abefeso 4:8-10 hamwe na 1 Petero 3:18-20.

Kutavuga rumwe kuri iyi ngingo kwatewe nuko hari bamwe bemeza yuko Yesu yagiye i Kuzimu, mu buturo bw'abategereje gucibwaho iteka ngo ahababarizwe ku bw'ibyaha byacu. Uko biri kose, ibi ntaho biri muri Bibiliya. Ukubabazwa n'urupfu rwa Yesu ku musaraba byari bihagije kandi nibyo byatubereye impongano z'ibyaha byacu. Ni amaraso yamennye atwoza de (1 Yohana 1:7-9). Ubwo yari abambwe ku musaraba, yahindutse ibyaha by'isi yose: 'kuko Utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw'Imana) (2 Abakorinto 5:21). Uku kwambara ibyaha byacu bidufasha kumva impamvu Yesu yaborogeye mu busitani bw'i Getsemani, ubwo yabonaga igikombe cy'icyaha cyari kigiye kumumenwaho ku musaraba.

Ubwo Yesu yatabazaga ku musaraba 'Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?' (Matayo 27:46), nibwo yari agitandukana na Mana Data kubera icyaha yari amaze kwambara. Ubwo yaheraga umwuka, yaravuze ngo 'Data, mu maboko yawe ni ho nshyize ubugingo bwanjye' (Luka 23:46). Ubwo kubabazwa mu cyimbo cyacu byari birangiye. Umwuka we wahise ujyanwa mu Gituza cya Abrahamu (cyangwa i Kuzimu ahari abapfuye bizera). Ntabwo Yesu yagiye mu muriro utazima cyangwa i Kuzimu mu buturo burimo abapfuye batizera; yajyanywe mu Gituza cya Abrahamu. Ukubabazwa kwa Yesu kwarangiranye no gutanga kwe ku Musaraba. Impongano y'urupfu yari yuzuye kandi yemewe n'Imana. Hanyuma yahise ategereza kuzuka k'umubiri we ngo agaruke ku isi, kugeza ubwo yazamukanye icyubahiro asubira mu Ijuru.

Yesu yaba yaragiye i Kuzimu, mu buturo bw'abatizera ngo ahababarizwe? Oya. Yesu se yagiye muri Sheol, mu Gituza cya Abrahamu? Yego.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ese Yesu yagiye i Kuzimu hagati yo gupfa no kuzuka kwe?
© Copyright Got Questions Ministries