settings icon
share icon
Ikibazo

Bibiliya ivuga iki ku gushyingiranwa kw'abantu badahuje ubwoko?

Igisubizo


Itegeko ryo mu Isezerano rya Kera ritegeka Abisirayeli kudashyingirana n'abantu badahuje ubwoko (Gutegekwa kwa kabiri 7:3-4). Ariko, mbere ya byose si ukubera impamvu y'ivanguramoko nkuko bibaho. Ahubwo ni ukubera impamvu zo kudahuza imyemerere. Impamvu Imana yanze uko gushyingiranwa kw'abantu badahuje ubwoko, n'uko abantu bo mu yandi moko basengaga kandi bakaramya ibigirwamana Abisirayeli bashoboraga kureka Imana yabo, mu gihe bashyingiranwe n'abasenga ibigirwamana, abapagani, cyangwa izindi mana. Irindi hame rimeze nk'iryo, riteganijwe mu Isezerano Rishya, ariko ku rwego rutandukanye cyane: 'Ntimwifatanye n'abatizera. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n'umwijima byabana bite?' (2 Abakorinto 6:14). Nkuko Abisirayeli (abizera Imana imwe y'ukuri) basabwa kudashyingiranwa n'abasenga ibigirwamana, niyo mpamvu Abakristo (abizera Imana imwe y'ukuri) basabwa kudashyingiranwa n'abatizera. N'uko rero, igisubizo cy'iki kibazo, ku buryo bw'umwihariko, ni oya, ariko Bibiliya ntivuga ko gushyingiranwa kw'abantu badahuje ubwoko ari ikosa.

Nkuko Martin Luther King yabyanditse, umuntu agomba gucirwa urubanza kubera imyitwarire ye, ntabwo agomba kuzira uko uruhu rwe rusa. Ntabwo rero umukristo agomba kurangwa, mu buzima bwe, no kurobanura ku butoni bishingiye ku bwoko (Yakobo 2:1-10). Mu guhitamo umufasha, Umukristo agomba, buri gihe kandi mbere yo gutera intambwe, kubanza kumenya neza niba uwo yifuza ko amubera umufasha, yaba yarakiriye agakiza muri Yesu Kristo (Yohana 3:3-5). Kwizera Kristo, bitari ibara ry'uruhu, ni ihame ry'ibanze rya Bibiliya mu guhitamo umufasha. Gushyingiranwa kw'abantu badahuje ubwoko ntabwo ari ikibazo cy'uburenganzira cyangwa ikibazo cyo kwibeshya, ahubwo n'ikibazo cy'ubushishozi, ububasha bwo guhitamo no gusenga.

Impamvu imwe yonyine, ituma gushyingiranwa kw'abantu badahuje ubwoko bigomba gusuzumanwa ubushishozi bwinshi, ni ingorane iyo miryango ishobora guhura nazo, bitewe n'uko hari abandi bantu bakira iyo miryango bigoranye cyane. Imiryango myinshi igizwe n'abadahuje ubwoko, ijya ihura n'ibibazo by'irondamoko kandi igitangaje, bigakorwa rimwe na rimwe n'abo mu miryango abo bashakanye bakomokamo. Hari n'indi miryango igizwe n'abo badahuje ubwoko, bahura n'ingorane, iyo abana babo bafite amabara ry'uruhu atandukanye, bakomora ku babyeyi babo cyangwa se iyo bamwe muri abo bana badasa n'abo bavukana. Imiryango nk'iyi ikeneye kubanza gutekereza kuri ibi bibazo no kubyitegura, mbere yo gufata umwanzuro wo kubana. Na none, inzitizi iri muri Bibiliya, yerekeye umuntu Umukristo ashobora gushakana nawe, kandi agomba nawe kuba umuntu umwe mu bagize Itorero rya Kristo.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Bibiliya ivuga iki ku gushyingiranwa kw'abantu badahuje ubwoko?
© Copyright Got Questions Ministries