Ikibazo
Icyaha ni iki?
Igisubizo
Bibiliya ivuga ko icyaha ari ukwica amategeko y'Imana (1 Yohana 3:4) no kwivumbura ku Mana (Gutegeka 9:7, Yosuwa 1:18). Lusifero, ushobora kuba yariwe Malayika mwiza kandi ukomeye kurusha abandi, niwe wadukanye icyaha. Mu kutishimira umwanya we, yashatse kwiterura ngo asumbe Imana, bikaba byaramuviriyemo kugwa, icyaha gitangira ubwo (Yesaya 14:12-15). Yahise ahabwa irindi zina, Satani, ari nako azanira icyaha abantu mu busitani bwa Edeni, aho yagerageresheje Adamu na Eva ibyari byamukozeho nawe, ababwira ngo 'muzamera nk'Imana'. Itangiriro 3 hatubwira uko Adamu na Eva bigomoye ku Mana n'itegeko ryayo. Kuva icyo gihe, icyaha cyakomeje kuba umurage uhererekanywa mu bantu. Abaroma 5:12 hatubwira ko nkuko icyaha cyanyuze muri Adamu cyinjira mu isi, urupfu narwo rwakurikiyeho kuko 'ibihembo by'ibyaha ari urupfu' (Abaroma 6:23).
Binyuze muri Adamu, abantu batangiye guhererekanya kamere y'icyaha, kuva cyakwokama abantu. Ubwo Adamu yacumuraga, kamere ye yahise yanduzwa n'uko kwigomeka kwe, maze uko gupfa mu mwuka abiraga abamukomotseho. Ntabwo tuba abanyabyaha kuko dukora ibyaha; ahubwo dukora ibyaha kuko turi abanyabyaha. Ibi nibyo bita icyaha cy'inkomoko. Nkuko tuvuka dusa n'ababyeyi bacu ni nako tuvukana kamere y'icyaha dukomora kuri Adamu. Ibi byababazaga Umwami Dawidi cyane, agera aho ataka muri Zaburi 51:7 'Dore naremanywe gukiranirwa, mu byaha ni mo mama yambyariye'.
Ubundi bwoko bw'icyaha ni 'icyaha cy'igitsindirano'. Gutsindira ubundi bivuga 'gufata ikintu cya runaka ukakigereka ku wundi'. Mbere yuko amategeko ahabwa Mose, ntabwo icyaha cya Adamu cyari cyakagerekwa ku bantu, nubwo bari abanyabyaha kubera karande yabo. Nyuma yuko amategeko y'Imana atangiwe, batangiye kubarwaho ibyaha byabo (Abaroma 5:13). Na mbere yuko abantu batangira kubarwaho ibyaha byabo, bakomezaga kubiryozwa, binyuze mu gihano cy'icyaha arirwo rupfu (Abaroma 5:14). Abantu bose, uhereye kuri Adamu na Mose, ntibanyuraga mu rupfu kubera kwica amategeko ya Mose (kuko bari batarayahabwa), ahubwo kubera kamere bakomora kuri karande yabo. Nyuma y'amategeko ya Mose, urupfu rwagumyeho kubera kamere y'icyaha abantu bavukana no kubera kwica ayo mategeko.
Ariko rero Imana yaje gukoresha ku neza yacu iryo hame ryo gutwerera icyaha undi muntu ubwo yatsindiraga ibyaha byacu Yesu Kristu, maze arabihanirwa (urupfu) ku musaraba. Mu gutsindirirwa ibyaha byacu, Imana yamubazeho ko ari umunyabyaha (nubwo atari we), maze yemera guhabwa igihano cyacu twese (1 Yohana 2:2). Ni ngombwa kumva ko Yesu yatsindiriwe icyaha, ariko ko atakomoye kamere mbi kuri Adamu. Yahawe igihano cy'abanyabyaha, nubwo atigeze aba we. Kamere ye izira inenge ntiyigeze na rimwe yanduzwa n'icyaha. Yafashwe nk'aho yakoze ibyaha byose uko byakabaye, nubwo nta na kimwe yigeze akora. Ni muri ubwo buryo rero Imana yatsindiriye gukiranuka kwa Kristu abamwizera bose, itubaraho ubukiranutsi, kimwe nuko yamutsindiriye ibyaha byacu (2 Abakorinto 5:21).
Icyaha cya 3 ni icyaha gatozi, twese dukora buri munsi. Kuko twavukanye kamere y'icyaha dukomora kuri Adamu, buri munsi turacumura, byaba ari ibyaha twita bito kugeza ku binini nko guhotora. Abatarizeye Yesu Kristo bagomba kuzaryozwa ibyo byaha byabo, kimwe n'icyaha cya gakondo n'icy'ikigitsindirano. Ariko abizera twe twarangije kurokoka igihano cy'ibyaha aribyo urupfu rwo mu Mwuka n'umuriro utazima, kandi ubu twahawe imbaraga zo kunangirira icyaha. Ubu dufite gutoranyamo gucumura cyangwa gukiranuka, kuko dufite imbaraga zirwanya icyaha binyuze muri Mwuka Wera uturimo, we uhora atweza kandi akanaducyaha iyo ducumuye (Abaroma 8:9-11). Iyo twaturiye Imana ibyaha byacu kandi tukanabisabira imbabazi, dusubizwa mu busabane n'ubumwe nayo. 'Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose' (1 Yohana 1:9).
Turiho urubanza rw'uburyo butatu: kamere y'icyaha twarazwe, icyaha twatsindiriwe, ndetse n'ibyaha byacu bya gatozi. Kandi igihano gihabwa abanyabyaha ni urupfu (Abaroma 6:23); urupfu rw'iteka ryose (Ibyahishuwe 20:11-15). Ariko ku bw'impuhwe nyinshi, ibyo byaha uko ari 3 byabambwe ku musaraba wa Yesu, none ubu binyuze muri Yesu Kristo dufite 'gucungurwa ku bw'amaraso ye, ari ko kubabarirwa ibicumuro byacu nk'uko ubutunzi bw'ubuntu bwayo buri' (Abefeso 1:7).
English
Icyaha ni iki?