Ikibazo
Ni ukubera iki Imana yo mu Isezerano Rishya itandukanye cyane n'uko tuyibona mu Isezerano rya Kera?
Igisubizo
Muri iki kibazo hakubiyemo ikibazo gikomeye cyo kutumva neza, kubw'ikubitiro, icyo Isezerano rya Kera n'Irishya biduhishurira kuri kamere y'Imana. Abandi bibaza icyo kibazo bagira bati 'Imana yo mu Isezerano rya Kera ni Imana y'uburakari no guhora, ariko Imana tubona mu Isezerano Rishya ni Imana yuje urukundo'. Kuba Bibiliya ari inzira Imana yagiye yihishurira abantu gahoro gahoro binyuze mu mateka hamwe n'ubusabane bwayo n'abantu bishobora gutuma abantu batumva neza kamere y'Imana mu Isezerano rya Kera n'Irishya. Ariko rero, iyo umuntu asomye Isezerano rya Kera n'Irishya abona neza ko Imana idafite kamere zitandukanye nkuko bamwe babyibwira, ahubwo ko hose ihagaragariza uburakari bwayo bukongora, rugendana n'urukundo ruhebuje.
Urugero twafata, nuko mu Isezerano rya Kera Imana yivuga ko ari 'Uwiteka, Uwiteka, Imana y'ibambe n'imbabazi, itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi n'umurava mwinshi' (Kuva 34:6; Kubara 14:18; Gutegeka kwa Kabiri 4:31; Nehemiya 9:17; Zaburi 86:5, 15; 108:4; 145:8; Yoweli 2:13). Wanareba mu Isezerano Rishya, ukabona ko urukundo n'ibambe byayo bigaragarira mu buryo 'Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho' (Yohana 3:16). Mu Isezerano rya Kera, tubona Imana ihana Abisirayeli nk'uko umubyeyi ahana abana akunda. Iyo bacumuraga, ku bushake bakayoboka ibigirwamana, Imana yarabahanaga. Ariko nanone, bakwihana gusenga ibyo bigirwamana, nayo igaca inkoni izamba. Nta cyahindutse, ni nabwo buryo Imana igenza abakristo mu Isezerano Rishya. Urugero, Abaheburayo 12:6 hatubwira ko 'Kuko uwo Uwiteka akunze ari we ahana, kandi akubita ibiboko abo yemera bose ko ari abana be'.
Nanone, mu Isezerano rya Kera, tubona ubutabera n'uburakari bw'Imana byisuka ku banyabyaha. No mu Isezerano Rishya tubona 'Umujinya w'Imana uhishurwa uva mu ijuru, ubyukirijwe ubugome no gukiranirwa by'abantu byose, bashikamiza ukuri gukiranirwa kwabo' (Abaroma 1:18). Nuko rero, biragaragara neza ko Imana itahinduye kamere mu Isezerano Rishya, ko ari nako yahoze mu Isezerano rya Kera. Mu by'ukuri, kamere y'Imana ntishobora guhinduka. Nubwo hari ubwo tubona igice kimwe cy'iyo kamere aricyo kibandwaho mu bice bimwe bya Bibiliya, Imana yo ubwayo ntiba yahindutse kandi kamere yayo ihora ari imwe.
Uko tugenda dusoma Bibiliya yose, niko tugenda tubona ko Imana ari imwe mu Isezerano rya Kera n'Irishya. Nubwo Bibiliya ari ibitabo 66 bitandukanye, byandikiwe ku migabane 2 (cyangwa 3) y'isi, mu ndimi eshatu, mu gihe kirenga imyaka 1500, byanditswe n'abarenga 40, nyuma y'ibyo byose iguma ari umuzingo umwe kuva itangira kugeza irangiye, ituvuguruza na gatoya. Iduhishurira Imana yuje urukundo, ibambe n'ubutabera, ari nako yuhanya n'abanyabaha mu buryo bwinshi butandukanye. Ni ukuri, Bibiliya ni ibaruwa y'urukundo Imana yandikiye abantu. Urukundo Imana ikunda ibyo yaremye, cyane cyane abantu, ruragaragara neza.
Muri Bibiliya tuhabona Imana, n'urukundo rwinshi, ihamagarira abantu kuyigarukira, atari kubera ko ibibagomba, ahubwo kubera ko ari Imana yuzuye urukundo n'ibambe, itinda kurakara kandi ifite umurava mwinshi. Tunabona Imana Yera kandi ikiranuka, icira imanza zitabera abatumvira ijambo ryayo kandi bakanga kuyiramya, bagahindukirira ibigirwamana bibumbiye (Abaroma 1).
Kubera gukiranuka no kwera kw'Imana, ibyaha byose (ibyahise, iby'ubu n'ibizakorwa) bigomba kuzacirwa urubanza. Ariko nanone, mu rukundo rwayo rutarondoreka, ubwayo yironkeye impongano n'uburyo bwo kwiyunga na buri muntu wese wabishaka. Uku kuri guhebuje tugusanga muri 1 Yohana 4:10: 'muri iki ni mo urukundo ruri: si uko twebwe twakunze Imana ahubwo ni uko Imana ari yo yadukunze, igatuma Umwana wayo kuba impongano y'ibyaha byacu'. Mu isezerano rya Kera, Imana yari yarashyizeho uburyo bwo gutanga ibitambo, bikaba impongano y'ibyaha. Umukiza wari washushanywaga gutyo mu Isezerano rya Kera yahishuriwe ku mugaragaro mu Isezerano Rishya. Ibyahanurwaga mu Isezerano rya Kera, ishusho nyakuri y'urukundo rw'Imana aribyo koherezwa kwa Yesu Kristo, byahishuwe mu ikuzo ryinshi mu Isezerano Rishya.
Isezerano Rishya n'irya Kera yombi yaduherewe ngo 'bitumenyeshe ubwenge bwo kutuzanira agakiza' (2 Timoteyo 3:15). Iyo dusomye ayo masezerano twitonze, bigaragara ko Imana 'itagira igicucu cyo guhinduka' (Yakobo 1:17).
English
Ni ukubera iki Imana yo mu Isezerano Rishya itandukanye cyane n'uko tuyibona mu Isezerano rya Kera?