settings icon
share icon
Ikibazo

Imbanziriza-kinyagihumbi ni iki?

Igisubizo


Imbanziriza-kinyagihumbi (premillennialism) ni imyumvire ivuga yuko kugaruka kwa 2 kwa Kristo kuzabanziriza ingoma ye y'imyaka igihumbi, kandi ko iyo ngoma izamara imyaka 1000 koko. Mbere yo kubanza kumva no gusobanura ibyanditswe bihanura iminsi y'imperuka, hari ibintu bibiri bigomba kubanza kwitonderwa: uburyo bukwiriye bwo kumva ibyo byanditswe ndetse no kumenya itandukaniro hagati ya Isirayeli (Abayahudi) n'Itorero (abizera Yesu Kristo bose).

Icya mbere, Bibiliya ikwiriye kumvwa bigendeye ku ngingo nyamukuru iba iri kuvugwaho (context). Ni ukuvuga ko buri cyanditswe kigomba kumvwa bijyanye n'abo cyandikiwe, abo cyanditseho, uwacyanditse, n'ibindi nk'ibyo. Ni ingenzi cyane kumenya umwanditsi uwariwe, uwo yandikiraga, ndetse n'amateka yandikiragamo. Ni ngombwa kandi kwibuka ko buri cyanditswe gisobanura kandi kikanasobanurwa n'ibindi byanditswe. Ni ukuvuga ko kenshi usanga hari imirongo iri kuvuga ku ngingo zaganiriweho ahandi muri Bibiliya. Ni ngombwa rero kumva buri murongo mu buryo bwuzuzanya n'indi ivuga kuri iyo ngingo.

Icya kabiri kandi cy'ingenzi cyane, buri murongo ugomba guhabwa ubusobanuro bwawo busanzwe, uwo uri gutanga, keretse wenda uwo murongo bigaragara ko uri kuzimiza, nibwo wahabwa ubusobanuro butandukanye cyane n'icyo umurongo usa n'aho uvuga. Gusoma Bibiliya uko yanditse ntibivuga ko idafitemo kuzimiza n'ubundi busizi bugoye kumva. Gusa ni ukwirinda gushaka kuvumbura ubusobanuro 'buhishe, bufite irindi hishurirwa', urenze ku busonanuro bugaragara uwo murongo ufite. Gushaka gushyira buri murongo mu mwuka ni ibyo kwitonderwa cyane kuko bishobora gukura icyanditswe mu busobanuro busanzwe, bikakijyana mu mutwe w'ugishyira mu mwuka. Bigenze gutyo, ubwo Bibiliya ntiyaba igifite ubusobanuro bumwe; buri wese yaba yiyumvira ibyo ashaka kumva. 2 Petero 1:20-21 hashimangira iyi ngingo: 'ariko mubanze kumenya yuko ari nta buhanuzi bwo mu byanditswe bubasha gusobanurwa uko umuntu wese yishakiye, kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n'ubushake bw'umuntu, ahubwo abantu b'Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe n'Umwuka Wera'.

Ibi tubyubahirije, biroroshye kubona ko Isirayeli (urubyaro rwakomotse kuri Aburahamu mu mubiri) n'itorero (abizera bo mu Isezerano Rishya) ari amatsinda 2 atandukanye. Ni ingenzi cyane kutitiranya cyangwa kutavanga Isirayeli n'Itorero kubera ko byatuviramo kwibeshya mu kumva ibyanditswe. Ibaynditswe bivuga ku masezerano yahawe Isirayeli (ayuzuye n'ataruzuye) nibyo bikunze gusobanurwa uko bitari, kubera iyi mpamvu twasobanuye. Aya masezerano si ay'Itorero, ntabwo akwiye rwose kuvugirwa ku bizera. Wibuke, ingingo nyamukuru ya buri cyanditswe iba irimo uwo cyandikiwe, kandi ikanatanga ubusobanuro nyabwo bwacyo.

Reka turebe ingero z'ibyanditswe zadufasha kumva ibi bintu, ibyanditswe bituma dufaya umwanzuro w'imbanziriza-kinyagihumbi. Intangiriro 12:1-3 'Uwiteka ategeka Aburamu ati 'Va mu gihugu cyanyu, usige umuryango wanyu n'inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka. Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha. Kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, kandi uzakuvuma nzamuvuma, kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.''

Aha Imana isezeranya Aburahamu ibintu 3: Aburahamu azakomokwaho n'ubwoko bukomeye, ubwo bwoko/igihugu buzahabwa igihugu kandi bugituremo, kandi urwo rubyaro (abayahudi) ruzahesha umugisha isi yose. Mu Intangiriro 15:9-17, Imana yashimangiye ayo masezerano. Uburyo Imana yashimangiye ayo masezerano byerekana ko ari inshingano z'Imana yonyine mu kuzuza ayo masezerano. Ni ukuvuga ko nta kintu na kimwe Aburahamu yashoboraga gukora cyangwa kunanirwa gukora cyari gutuma ayo masezerano aseswa. Muri icyo gice ni naho Aburahamu abwirwa imbibi z'icyo gihugu Abayahudi bazahabwa kandi bagaturamo. Izo mbibi ziranononsoye, ntawazibeshyaho (Gutegeka 34). Ibindi byanditswe bivuga ku isezerano ryo guhabwa igihugu ni Gutegeka 30:3-5 na Ezekiyeli 20:42-44.

Muri 2 Samweli 7:10-17 tuhasoma isezerano Imana yahaye umwami Dawidi. Imana yamusezeranyije urubyaro, kandi ko umwe mu bazamukomokaho azashyiraho ubwami bw'iteka ryose. Ibi birebana n'ubwami bwa Yesu mu gihe cy'imyaka 1000, ndetse n'iteka ryose. Ni ngombwa kwemera ko iri sezerano rigomba gufatwa gutya (aho kurishakira ubundi busobanuro), kandi ko ritaruzura. Hari abemeza ko ubwami bwa Salomoni bwujuje iri sezerano, ariko bahura n'ikibazo cy'ingutu batabasha gusobanura: imbibi z'ubwami bwa Salomoni ubu ntizikiri iza Isirayeli, kandi nta nubwo Salomoni akiganje muri Isirayeli ubungubu. Wibuke ko Imana yasezeranyije Aburahamu ko abazamukomokaho bazagira igihugu cyabo iteka ryose. Kandi no muri 2 Samweli 7 hakavuga ko Imana izashyiraho umwami uzaganza iteka ryose. Salomoni rero ntabwo yakuzuza iryo sezerano ryahawe ise Dawidi. Nuko rero, iryo sezerano ntiriruzura kugeza magingo aya.

Reka turebe ibivugwa n'Ibyahishuwe 20:1-7. Imyaka 1000 ikomeza kuvugwamo ni imyaka 1000 koko Yesu azabamo umwami ku isi. Wibuke ko isezerano ryahawe Dawidi ko hari uzamukomokaho uzaganza iteka ryose ritaruzura. Abemera imbanziriza-kinyagihumbi rero bavuga yuko aha mu Ibyahishuwe havuga uburyo iryo sezerano rizuzura. Imana yakoranye amasezerano atazigamye na Aburahamu na Dawidi, kandi yombi ntaruzura kugeza ubu. Kuba Yesu yaza akaga umwami uganje utuye ku isi nibwo buryo bwonyine ibyo Imana yirahiriye kuzakora byakuzura.

Kwemera ko Bibiliya ivuga ibyo ishaka kuvuga (aho kuvugira mu migani cyangwa ngo ishushanye ibindi) bituma twumva neza ubuhanuzi itanga. Ubuhanuzi bwose bwo mu Isezerano rya Kera bwo kuza kwa mbere kwa Yesu bwaruzuye, uko bwari bwatanzwe. Imbanziriza-kinyagihumbi nibwo busobanuro bwonyine bwemeranya no gusoma Bibiliya uko yanditse, cyane cyane aho itubwira ku masezerano Imana yatanze ndetse n'ubuhanuzi itanga ku minsi y'imperuka.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Imbanziriza-kinyagihumbi ni iki?
© Copyright Got Questions Ministries