settings icon
share icon
Ikibazo

Imana irangwa n'iki? Imana iteye ite?

Igisubizo


Inkuru nziza, nkuko tugiye kugerageza gusubiza iki kibazo, ni uko hari ibintu byinshi bishobora kugaragazwa ku Mana! Abantu basuzuma ibi bisobanuro, bashobora gusanga byaba ingirakamaro kubanza kubisoma byose uko byakabaye; hanyuma bagasubira inyuma, bagasoma imirongo ya bibiliya yatoranijwe, kugira ngo barusheho gusobanukirwa. Kwifashisha imirongo ya bibiliya ni ikintu cy'ingenzi cyane, kuko hatarimo ubutware bw'Ijambo ry'Imana; iri kusanya ry'amagambo ntiryarusha agaciro igitekerezo cy'umuntu. Ariko ntibisobanuye ko akenshi ibi biba ari ukuri, ku byerekeye gusobanukirwa Imana (Yobu 42:7). Kuvuga ko ibyo ari ingenzi kuri twe, kugira ngo tugerageze gusobanukirwa uko Imana iteye, ni nko gushyenga! Kudashobora kubikora bishobora gutuma twiremera ibigirwamana, twirukanka inyuma yabyo cyangwa kubiramya, bikaba binyuranye n'ubushake bw'Imana (Kuva 20:3-5).

Gusa, icyo Imana yahiseyemo ngo gihishurwe, ni ukumenyekana kwayo. Kimwe mu biranga Imana cyangwa imico Yayo ni "umucyo", bisobanuye ko Imana yiyerekana ubwayo kandi ikimenyekanisha (Yesaya 60:19, Yakobo 1:17). Ukuri guhamya y'uko Imana yagaragaje ubwenge Bwayo, ntikugomba gufatwa nk'ikinyoma, kugira ngo hatagira umwe muri twe uhomba kwinjira mu buruhukiro Bwayo (Abaheburayo 4:1). Iremwa, Bibiliya, na Jambo wagizwe umubiri (Yesu Kristo) bizadufasha gusobanukirwa uko Imana iteye.

Reka dutangirane no gusobanukirwa ko Imana ari yo Muremyi wacu kandi ko turi bimwe mu biremwa Byayo (Itangiriro 1:1, Zaburi 24:1). Imana yavuze ko umuntu yaremwe mu ishusho Yayo. Umuntu aruta ibindi biremwa byose kandi yahawe ubutware kuri byo (Itangiriro 1:26-28). Iremwa ryaranzwe no 'kugwa mu cyaha' ariko riracyagaragaza urutonde rw'imirimo Yayo (Itangiriro 3:17-18; Abaroma 1:19-20). Twitegereje ubunini, amayobera, ubwiza, n'uburyo iremwa ryakozwe, nibwo dushobora kugira igitekerezo ku bushobozi bw'Imana.

Gusoma amwe mu mazina y'Imana nabyo bishobora kudufasha mu bushakashatsi ku miterere y'Imana. Ayo mazina ni aya:

Elohim ' Imana y'Inyembaraga, Itangaje (Itangiriro 1:1)
Adonai - Mwami, rigaragaza isano iri hagati ya Shebuja n'umugaragu (Kuva 4:10,13)
El Elyon ' Imana Isumbabyose, Imana y'Inyembaraga (Itangiriro 14:20)
El Roi 'Imana Ireba (Itangiriro 16:13)
El Shaddai ' Imana Ishoborabyose (Itangiriro 17:1)
El Olam ' Imana Ihoraho (Yesaya 40:28)
Yahweh ' UWITEKA "NDIHO", NDI UWO NDI WE, risobanuye ko Imana ihoraho ku bushake bwayo (Kuva 3:13,14).

Tugiye rero gukomeza dusuzuma n'indi miterere y'Imana; Imana Ihoraho bisobanuye ko Itagira itangiriro kandi no kubaho kwayo ntikugira iherezo habe na rimwe. Ni Imana idahanguka, Umwami nyir'ibihe byose (Gutegekwa kwa Kabiri 33:27; Zaburi 90:2; 1 Timoteyo 1:17). Imana ntihinduka, bisobanuye ko Iri uko yahoze; ibi birashaka kuvuga ko Imana ari iyo kwizerwa kandi ko itajya yikicuza cyangwa ngo ibeshye (Malaki 3:6; Kubara 23:19; Zaburi 102:26, 27). Imana ntigereranywa, bisobanuye ko ntawe uhwanye Nayo mu bikorwa cyangwa mu kubaho kwayo; Ni Imana itagereranywa kandi irakiranuka (2 Samweli 7:22; Zaburi 86:8; Yesaya 40:25; Matayo 5:48). Ntawe umenya ibyo Imana itekereza, nabyo bisobanuye ko imigambi yayo idahishurika, ndetse n'inzira zayo ntizirondoreka, kabone n'iyo waba ushaka kuyisobanukirwa mu buryo bwimbitse (Yesaya 40:28; Zaburi 145:3; Abaroma 11:33, 34).

Imana irakiranuka, bisobanuye ko itarobanura ku butoni (Gutegekwa kwa Kabiri 32:4; Zaburi 18:30). Imana ishoborabyose, bisobanuye ko ntakiyinanira; Ikora ikintu icyo ari cyo cyose kiyinezeza, ariko imirimo Yayo yubahiriza buri gihe kamere y'ubumana Bwayo (Ibyahishuwe 19:6; Yeremiya 32:17, 27). Imana ibera hose icyarimwe, bisobanuye ko iba hose, hafi na kure, imbere n'inyuma; ariko ntibisobanuye ko Imana ari byose (Zaburi 139:7-13; Yeremiya 23:23). Imana izi byose, bisobanuye ko izi ibyahise, iby'ubu, n'ibyo mu gihe kizaza, ndetse imenya n'ibyo dutekereza igihe icyo ari cyo cyose; kubera ko Izi byose, ica imanza zitabera (Zaburi 139:1-5; Imigani 5:21).

Imana ni imwe, bisobanuye ko nta yindi mana, uretse Yo yonyine, ishobora gukemura ibibazo byacu bikomeye cyane n'ibyifuzo biri mu mitima yacu, kandi ni Yo yonyine tugomba kuramya no guhimbaza (Gutegekwa kwa Kabiri 6:4). Imana irakiranuka, bisobanuye ko Imana idashobora kandi itazigera na rimwe ikora ikintu kibi; twababariwe ibyaha byacu kubera gukiranuka Kwayo no guca imanza zitabera, Yesu yaciriwe urunza n'Imana tumaze kumwikoreza ibyaha byacu (Kuva 9:27; Matayo 27:45-46; Abaroma 3:21-26).

Imana iri ku ngoma, bisobanuye ko Ikomeye; ibiremwa byayo byose iyo biteranye, haba ku bushake cyangwa atari ku bushake bwabyo, ntibishobora kubangamira imigambi Yayo (Zaburi 93:1; 95:3; Yeremiya 23:20). Imana ni umwuka, bisobanuye ko ari Imana itagaragara (Yohana 1:18; 4:24). Imana ni Ubutatu, bisobanye ko ari Imana imwe mu butatu, ubutatu bumeze kimwe mu miterere, burangana mu buhangange no mu cyubahiro. Icyitonderwa ni uko mu Byanditswe bibanza, hari igice bavugamo iryo 'zina' mu buke kandi iryo zina ari iry'Abantu batatu batandukanye-'Data, Umwana, Umwuka Wera' (Matayo 28:19; Mariko 1:9-11). Imana ni Ukuri, bisobanuye ko Yemera ibyo iri byo byose, Ihora ari iyo kwizerwa kandi ntijya ibeshya (Zaburi 117:2; 1 Samweli 15:29).

Imana irera, bisobanuye ko Yitandukanije n'ikibi cyose kandi irakirwanya. Ikibi cyose Imana ibonye, kirayirakaza; kandi ubusanzwe, mu Byanditswe bakunze kuvugamo umuriro no kwera. Imana bakayifata nk'umuriro ukongora (Yesaya 6:3; Habakuki 1:13; Kuva 3:2, 4, 5; Abaheburayo 12:29). Imana igira ibambe- iri jambo rikubiyemo ingeso nziza Zayo, kugira neza, ubuntu n'urukundo-akaba ari amagambo atanga ibisobanuro ku ngeso nziza Zayo. Iyo bitaza kuba kubera Ubuntu Bwayo, indi mico y'Imana yari ukugaragara nk'aho idutandukanya Nayo. Imana ishimwe rero kuko atari ko bimeze, ahubwo turabona Ikeneye kumenya neza buri muntu muri twe ku giti cye (Kuva 34:6; Zaburi 31:19; 1 Petero 1:3; Yohana 3:16; Yohana 17:3).

Ibi byabaye gusa nk'uburyo bworoheje bwo kugerageza gutanga igisubizo ku kibazo gihwanye n'imiterere y'Imana. Nyamuneka nimugire umwete mwinshi wo gukomeza gushaka Imana (Yeremiya 29:13).

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Imana irangwa n'iki? Imana iteye ite?
© Copyright Got Questions Ministries