Ikibazo
Ese Umwuka Wera aracyatanga impano zo gukora ibitangaza?
Igisubizo
Mbere na mbere, tubanze twerure ko iki kibazo kitabaza niba Imana igikora ibitangaza mu bihe byacu. Byaba ari ubupfapfa buhabanye na Bibiliya kwemeza ko Imana itagikiza indwara, itakivugisha abantu, cyangwa ko itagikora ibitangaza n'ibimenyetso muri iki gihe. Ikibazo ni ukumenya niba impano z'Umwuka Wera zo gukora ibitangaza zigaragara mu 1 Abakorinto 12-14 zikiboneka mu Itorero muri iyi myaka yacu. Nanone, twongere dushimangire ko tutari kwibaza niba Umwuka Wera ashobora guha umuntu impano yo gukora ibitangaza. Twemera cyane rwose ko Umwuka Wera abishatse yaha uwari we wese impano (1 Abakorinto 12:7-11).
Mu gitabo cy'Ibyakozwe n'Intumwa kimwe no mu zindi nzandiko z'intumwa, ibitangaza byinshi bikorwa n'intumwa ndetse n'abafasha bazo. Pawulo adusobanurira impamvu 'ni ukuri nakoze ibimenyetso byerekana ko ndi intumwa, mbikorera hagati yanyu nihangana cyane, ari byo bimenyetso n'ibitangaza n'imirimo ikomeye' (1 Abakorinto 12:12). Niba buri mukristo yari afite impano zo gukora ibimenyetso n'ibitangaza, ubwo rero ibimenyetso n'ibitangaza ntabwo byaba ari umwihariko werekana Intumwa. Ibyakozwe 2:22 hatubwira ko Yesu 'yitiriwe' ibyo bitangaza n'ibimenyetso. Ikindi kandi, ibimenyetso byaranganga intumwa nk'abatumwe n'Imana b'ukuri byari ibitangaza bakoraga. Ibyakozwe 14:3 havuga ko ubutumwa bwiza 'bwahamwaga' n'ibitangaza Pawulo na Barinaba bakoraga.
Ibice 12-14 bya 1 Abakorinto byibanda ku mpano z'Umwuka Wera. Bisa naho abakristo 'basanzwe' hari ubwo bahabwaga ubushobozi bwo gukora ibitangaza (12:8-10, 28-30). Ariko ntitubwirwa niba byari akamenyero. Duhereye kubyo twize haruguru, ikimenyetso cyerekanaga abigishwa cyari ibitangaza n'ibimenyetso bakoraga, bishoboka ko impano z'ibitangaza zahabwaga abakristo 'basanzwe' byari imbonekarimwe, bitari akamenyero. Uretse intumwa n'abafasha bazo, nta hantu na hamwe Isezerano Rishya ritubwira abantu basanzwe bakora ibitangaza mu mbaraga z'Umwuka Wera.
Ni ngombwa kandi kwibuka ko Itorero ry'icyo gihe ritari rifite iyi Bibiliya yuzuye dufite ubu (2 Timoteyo 3:16-17). Nuko rero, impano z'ubuhanuzi, ubumenyi, ubwenge, n'izindi nyinshi zari zikenewe ngo abakristo b'icyo gihe bamenye ubushake bw'Imana. Impano y'ubuhanuzi yabashishaga abakristo guhererekanya ukuri n'ihishurirwa bishya batari bafite. Ariko ubungubu ubwo ihishurirwa ry'Imana ryujujwe muri Bibiliya, nta mpano 'zihishura ibishya' zigikenewe mu buryo zari mu gihe cy'intumwa.
Ariko buri munsi, Imana ikiza indwara. Imana iracyatuvugisha, haba mw'ijwi riranguruye, haba mu mitima yacu, haba mu byiyumviro. Imana iracyakora ibitangaza n'ibimenyetso, kandi hari ubwo inabikorera inyuze mu bakristo. Ariko ni ngombwa kutabyitiranya n'impano zo gukora ibitangaza intumwa zari zifite. Impamvu ya mbere y'ibyo bitangaza yari ukwerekana ko Ubutumwa bwiza ari ubwo kwizerwa kandi ko intumwa koko zoherejwe n'Imana. Bibiliya ntabwo yerura ngo ivuge ko izo mpano zahagaze, ariko idutegura ko hari ubwo ibyo bitangaza bitakomeza mu buremere byabonekagamo mu gihe cy'Intumwa.
English
Ese Umwuka Wera aracyatanga impano zo gukora ibitangaza?