settings icon
share icon
Ikibazo

Ubuzima bufite iyihe ntego?

Igisubizo


Ubuzima bufite iyihe ntego? Nshobora nte kumenya intego, gusohoza indoto, no kunyurwa n'ubuzima? Mbese nzagira ubushobozi bwo gukora ikintu kirambye cy'agaciro? Kubera ibyo bibazo bikomeye, abantu benshi ntibasiba kubitekerezaho. Bajya basubiza amaso inyuma mu myaka yashize, maze bakibaza impamvu ubusabane bwabo nta gaciro bugira, n'impamvu bumva bameze nk'ibikoresho birimo ubusa, kabone n'iyo baba barageze ku ntego y'ibyo bifuzaga gukora. Umukinnyi umwe ''baseball'' wawukiniye mu nzu y'uwitwa ''Fame'', bamubajije icyo yagombye kuba yarabwiwe n'umuntu, agitangira gukina uwo mukino ku nshuro ya mbere, yabashubije atya: "Nifuza ko uwo muntu yagombye kuba yarambwiye ati: nugera mu bushorishori, uzasanga nta kintu kiriyo." Intego nyinshi rero zerekana ko ntacyo zigeraho, nyuma yo kuzitakazaho igihe mu myaka itabarika.

Muri iyi si yacu tubamo, usanga abantu bafite imigambi nyinshi cyane, kandi batekereza ko babonamo ibisobanuro. Imwe muri iyi migambi, harimo kwamamara mu bucuruzi, ubutunzi, imibano myiza, imibonano mpuzabitsina, ibinezeza, no gufasha abatishoboye. Abantu bamaze gutanga ubuhamya ko mu gihe bumvaga bageze ku ntego zabo, ubutunzi, kubana n'abandi neza, no kwishimisha, basanze mu mitima yabo hakirimo urwobo runini rurimo ubusa, igitekerezo cyo kumva ko ntacyo bari cyo, kidashobora kugira ikintu na kimwe cyo kugisibanganya.

Umwanditsi w'igitabo cy'Umubwiriza muri Bibiliya, arashimangira iki gitekerezo iyo avuga ati: ''Ubusa gusa! Nta kamaro! Byose ni ubusa" (Umubwiriza 1:2). Umwami Salomo, Umwanditsi w'igitabo cy'Umubwiriza, yari afite ubutunzi butagira akagero, ubwenge buruta ubw'abantu bo muri icyo gihe cyangwa ubwacu, abagore amagana, ingoro n'ubusitani byari bwarahogoje abami bo mu mahanga, amafunguro na divayi biryoshye cyane, n'imikino y'ubwoko bwose yo kwinezeza. Rimwe aravugati: icyo umutima wanjye washakaga, naragihigaga kugeza nkibonye. Nyamara, yabivuze muri make ati: "ubuzima munsi y'izuba"'ubuzima mbamo nk'aho byose bibereyeho ubuzima, n'ibyo dushobora kubonesha amaso yacu n'ubunararibonye bw'ingingo zacu'ni ubusa gusa! Mbese n'ukubera iki hari urwo rwobo? Kubera ko Imana yaturemye hari impamvu iri hejuru y'ibyo dushobora gukora hano-kandi- muri aka kanya. Salomo yavuze ku Mana ati: "Kandi yashyize ibitekerezo by'igihe cy'iteka mu mitima yabo'." (Umubwiriza 3:11). Mu mitima yacu, tuzi neza ko "hano-kandi-muri aka kanya" ntabwo ari byo birimo.

Mu Itangiriro, igitabo cya mbere cya Bibiliya, tubonamo ko Imana yaremye umuntu mw'ishusho yayo (Itangiriro 1:26). Ibi bisobanuye ko dusa n'Imana kurusha uko dusa n'ikindi kintu icyo ari cyo cyose (ibinyabuzima ibyo ari byo byose). Dusanze kandi ko mbere y'uko icyaha n'umuvumo biza ku isi, ibintu bikurikira byari byoi: (1) Imana yagize umuntu ikiremwa gisabana nayo n'ibindi biremwa byose (Itangiriro 2:18-25); (2) Imana yahaye umuntu akazi (Itangiriro 2:15); (3) Imana yari ifitanye ubucuti n'umuntu (Itangiriro 3:8); na (4) Imana yahaye umuntu ubutware bwo gutegeka isi n'ibirimo (Itangiriro 1:26). Ibi bintu bishatse kuvuga iki? Imana yateganije ko buri kintu muri ibi kiziyongera ku byo tumaze kugeraho mu buzima, ariko ibi byose (cyane cyane ubusabane bw'umuntu n'Imana) byagizweho ingaruka mbi no kugwa mu cyaha kw'umuntu n'ingaruka zikomoka ku muvumo isi yavumwe (Itangiriro 3).

Mu Byahishuwe, igitabo cya nyuma cya Bibiliya, Imana ihishura ko izarimbura isi n'ijuru by'iki gihe, nkuko tubizi izafungura kandi inzira y'ubuzima buhoraho, ireme ijuru n'isi bishyashya. Icyo gihe, izongera kugarura ubusabane bwuzuye hagati yayo n'abantu bacunguwe, mu gihe abakiranirwa bo bazaba bacirwa urubanza rw'ibyo bakoze kandi bajugunywe no mu Nyanja y'umuriro (Ibyahishuwe 20:11-15). Umuvumo w'icyaha uzakurwaho; nta cyaha kizongera kubaho, agahinda, uburwayi, urupfu, gutaka, n'ibindi. (Ibyahishuwe 21:4), kandi abakiranutsi bazaragwa ibintu byose. Imana izabana nabo, ndetse bazaba n'abana Bayo (Ibyahishuwe 21:7). Nuko rero, tugarutse aho twatangiriye: Imana yaturemeye kugira ngo tugirane Nayo ubusabane, umuntu aracumura, yitesha ubwo busabane, none Imana irimo kugarura ubwo busabane bwose kandi mu buryo buzahoraho. Guca mu buzima bitumenyesha neza ko gupfa dutandukanye n'Imana ubuziraherezo, byatubera bibi cyane kurusha kubaho ntacyo tumaze! Nyamara Imana ntiyashyizeho uburyo bwo guhindura umunezero uzahoraho ubuziraherezo (Luka 23:43), ahubwo yatumye n'ubuzima ku isi, buhinduka ubwo kwishimira cyane ndetse bugira n'intego. Ni gute rero twabona uyu munezero uhoraho iteka ryose na "paradizo kuri iyi si''?

INTEGO Y'UBUZIMA BUTANGWA NA YESU KRISTO

Ibisobanuro nyakuri by'ubuzima, bwa none n'iteka ryose, biboneka iyo tuvuguruye ubusabane bwacu n'Imana, bwatakaye igihe Adamu na Eva bagwaga mu cyaha. Muri iki gihe, ubwo busabane n'Imana bushoboka gusa iyo tunyuze mu Mwana Wayo, Yesu Kristo (Ibyakozwe n'Intumwa 4:12; Yohana 14:6; Yohana 1:12). Duhabwa ubugingo buhoraho, iyo umuntu wese yihannye ibyaha bye (gushishikazwa no kutongera kubikora ukundi no gusaba Kristo kuduhindura no kutugira ibyaremwe bishya), no gutangira kwizera Yesu Kristo nk'Umukiza (Niba ushaka andi makuru y'inyongera kuri iki kibazo cyiza: reba ikibazo 'Gahunda y'agakiza ni iyihe?').

Intego nyayo y'ubuzima ntiboneka gusa ari uko twakiriye Yesu nk'Umukiza (n'ubwo ibyo ari byiza cyane). Ahubwo, intego nyayo y'ubuzima ni igihe buri wese atangiye gukurikira Kristo nk'umwigishwa We, kwiga Ibye, kumarana Nawe igihe wiga Ijambo Rye, Bibiliya, gusabana Nawe mu masengesho, no kugendana Nawe no gukurikiza amategeko Ye. Iyo utari umwizera (cyangwa se iyo wakiriye agakiza vuba) hari ubwo wibwira uti: "Ibyo ntibindeba cyangwa nta nyungu mbifitemo!" Ariko, nyamuneka jya usoma cyane kuko Yesu yatangaje ibi bikurikira:

'Mwese abarushye n'abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n'umutwaro wanjye utaremereye' (Matayo 11:28-30). 'Ariko Njyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi' (Yohana 10:10b). 'Umuntu nashaka kunkurira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire. Kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bungingo bwe ku bwanjye, azabubona' (Matayo 16:24-25). 'Kandi wishimire UWITEKA, Nawe azaguha ibyo umutima wawe usaba' (Zaburi 37:4).

Ibyo iyi mirongo yose ivuga, ni ukugira ngo dushobore guhitamo. Dushobora gukomeza gushakashaka kugira ngo dushobore kuyobora ubuzima bwacu, burangwa no kutagira intego, cyangwa dushobore guhitamo gukurikira Imana n'imigambi Yayo ku buzima bwacu n'umutima wacu wose, ari byo bizatuma tubona ubugingo bwinshi, guhaza ibyifuzo by'imitima yacu, kugira umunezero no kunyurwa. Ibi, ni ukubera ko Umuremyi wacu adukunda kandi akaba atwifuriza ibyiza biruta ibindi (atari ubuzima bworoshye cyane gusa, ahubwo bunashimishije cyane).

Niba rero uri umufana w'imikino itandukanye, kandi ukaba wifuza kureba umupira w'abakinnyi babigize umwuga, ushobora gutanga amadolari make, ukabona intebe bita "kuva imyuna", mu mirongo ya mbere ya sitade cyangwa se ukikura amadolari amagana kugira ngo wicare bugufi cyane nk'uri muri icyo gikorwa. No mu buzima bw' abakristo niko bimeze. Kwitegereza ibyo Imana ikora bishya, ntabwo ari iby'abakristo bo Cyumweru. Ntabwo bishyuye ikiguzi. Kwitegereza ibyo Imana ikora bishya, ni iby' abigishwa ba Kristo bitanga n'umutima wabo wose, kandi baretse koko kuyoborwa n'irari ryabo, kugira ngo bashobore gukurikira gahunda z'Imana. Abo bishyuye ikiguzi (Kwiyegurira Kristo n'imigambi Ye n'umutima wawe wose); basobanukiwe neza ubugingo bwinshi; kandi bashobora no gutinyuka kurebana mu maso ubwabo ntacyo bishisha, kurebana n'abo bahuje kwizera, ndetse n'Umuremyi wabo! Mwishyuye ikiguzi? Murabyiteguye? Niba ari uko bimeze, ntimuzasonza nyuma y'ibi bisobanuro n'intego zigamijwe.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ubuzima bufite iyihe ntego?
© Copyright Got Questions Ministries