settings icon
share icon
Ikibazo

Inzira y'agakiza y'Abaroma ni iki?

Igisubizo


Inzira y'agakiza y'Abaroma ni uburyo bwo gusobanura inkuru nziza y'agakiza, hakoreshejwe imirongo y'Igitabo cy'Abaroma. Ni uburyo bworoshye ariko bufite ingufu mu gusobanura impamvu dukeneye agakiza, kumenya ukuntu Imana yatanze agakiza, buryo ki twahabwa agakiza kandi tukamenya n'ibiva mu gakiza.

Umurongo wa mbere ku nzira y'agakiza y'Abaroma. Ni Abaroma 3:23, "Kuko bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw'Imana." Twese twakoze ibyaha. Twese twakoze ibintu bidashimisha Imana. Nta n'umwe muri twe utariho urubanza. Mu Abaroma 3:10-18 haduha igishushanyo mu magambo arambuye cy'ukuntu icyaha giteye mu buzima bwacu. Ibyanditswe Byera ku nzira y'agakiza y'Abaroma, ni mu Abaroma 6:23, hatwigisha ibyerekeye ingaruka z'ibyaha - "Kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu, ariko impano y'Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu." Igihano twahawe ku bw'ibyaha byacu ni urupfu. Kandi si urupfu rw'umubiri gusa, ahubwo ni urupfu rw'iteka ryose!

Umurongo wa gatatu ku nzira y'agakiza y'Abaroma. ukomereza aho Ibyanditswe mu Abaroma 6:23 byagarukiye: "Ariko impano y'Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu." Mu Abaroma 5:8 haravuga ngo: "Ariko Imana yerekanye urukundo Rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha." Yesu Kristo yaradupfiriye! Urupfu Rwe rwatwishyuriye ikiguzi cy'ibyaha byacu. Kandi kuzuka kwe kuduhamiriza ko Imana yakiriye urupfu rwa Yesu nk'indishyi y'ibyaha byacu.

Umurongo wa kane ku nzira y'agakiza y'Abaroma, ni Abaroma 10:9, "Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, kandi ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye mu bapfuye uzakizwa". Bitewe n'urupfu Yesu yapfuye mu mwanya wacu, icyo tugomba gukora ni ukumwizera, kwemera urupfu Rwe nk'indishyi y'ibyaha byacu ' kugira ngo tubone agakiza! Mu Abaroma 10:13 nabo babisubiramo bagira bati: "Kuko umuntu wese uzambaza izina ry'Umwami azakizwa." Yesu yapfuye kugira ngo yirengere igihano cy'ibyaha byacu no kudukiza urupfu rw'iteka ryose. Agakiza n'imbabazi z'ibyaha, bizahabwa buri muntu wese uzizera Yesu Kristo nk'Umwami n'Umikiza we.

Ingingo ya nyuma yerekeye inzira y'agakiza y'Abaroma ni ibisubizo bitangwa n'agakiza. Mu Abaroma 5:1 hari ubu butumwa butangaje: "Nuko rero ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana ku bw'Umwami Yesu Kristo." Ni muri Yesu Kristo dushobora kubonera ubusabane bw'amahoro n'Imana. Mu Abaroma 8:1 hatwigisha ibi: "Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho." Bitewe n'urupfu Yesu yapfuye mu kigwi cyacu, ntituzigera guhanirwa ibyaha byacu. Mu gusoza, dufite iri sezerano ry'agaciro kanini, Imana iduha mu Abaroma 8:38-39, "Kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abadayimoni, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw'igihagararo, cyangwa uburebure bw'ikuzimu, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n'urukundo rw'Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu."

Murifuza gukurikira inzira y'agakiza y'Abaroma? Niba mubyifuza, dore isengesho ryoroheje mushobora kubwira Imana. Kuvuga iri sengesho ni uburyo bwo kumenyesha Imana ko mukeneye Yesu Kristo kugira ngo mubone agakiza. Amagambo ubwayo nta gakiza azabazanira. Kwizera Yesu Kristo, nibyo byonyine bizabahesha agakiza! "Mana, nzi neza ko nagucumuyeho none nkwiriye kwirengera igihano. Ariko Yesu Kristo yemeye guhabwa igihano nari nkwiriye, kugira ngo nimwizera nshobore kubabarirwa. Hamwe n'inkunga yawe, ndakwizeye umpe agakiza. Urakoze k'ubw'Ubuntu n'imbabazi zawe bitangaje- impano y'ubugingo buhoraho iteka ryose! Amina!''

Mbese wafashe icyemezo cyo kwiyegurira Kristo ubikuye ku byo umaze kwisomera hano? Niba ari uko, nyaboneka kanda ahakurikira handitse ngo "None nemeye Kristo"

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Inzira y'agakiza y'Abaroma ni iki?
© Copyright Got Questions Ministries