settings icon
share icon
Ikibazo

Mbese Abakristo bagomba kubahiriza itegeko ryo mu Isezerano rya Kera?

Igisubizo


Urufunguzo rwo gusobanukirwa iki kibazo, ni ukumenya ko itegeko ryo mu Isezerano rya Kera, ryashyiriweho Abisirayeli, ntabwo ryashyiriweho Abakristo. Zimwe mu ngingo z'iryo tegeko zari zigenewe kumenyasha Abisirayeli uburyo bagomba kubaha no kunezeza Imana (urugero: Amategeko icumi). Izindi ngingo z'itegeko zari zigenewe kwereka Abisirayeli uburyo bwo guhimbaza Imana no gutanga ibitambo byo kubabarirwa icyaha (uburyo bwo gutamba ibitambo). Hari n'izindi ngingo z'itegeko zari zigamije gutandukanya Abisirayeli n'abanyamahanga (amategeko agenga imirire n'imyambarire). Nta tegeko na rimwe ryo mu Isezerano rya Kera umukristo w'iki gihe agomba kwizirikaho. Igihe Yesu yabambwaga ku musaraba, Yashyize iherezo ku itegeko ryo mu Isezerano rya Kera (Abaroma 10:4; Abagalatiya 3:23'25; Abefeso 2:15).

Mu mwanya w'itegeko ryo mu Isezerano rya Kera, turi munsi y'itegeko rya Kristo (Abagalatiya 6:2), ari ryo: 'Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n'ubugingo bwawe bwose n'ubwenge bwawe bwose'kandi ukunde mugenzi wawe nkuko wikunda' (Matayo 22:37-39). Nitwumvira aya mategeko yombi, tuzaba dushohoje ibyo Kristo adusaba byose: 'Muri ayo mategeko yombi, amategeko yose n'Abahanuzi niyo buririraho' (Matayo 22:40). Muri iki gihe, ibi ntibivuze ko itegeko ryo mu Isezerano rya Kera ritakitureba. Ingingo nyinshi zo mu itegeko ryo mu Isezerano rya Kera ziri mu byiciro bibiri, icyo 'gukunda Imana' n'icyo 'gukunda mugenzi wawe'. Itegeko ryo mu Isezerano rya Kera rishobora kutubera amabwiriza yo kutumenyesha uburyo bwo kumenya uko tugomba gukunda Imana n'uko tugomba kumenya gukunda bagenzi bacu. Na none, kuvuga ko itegeko ryo mu Isezerano rya Kera rireba Abakristo bo muri iki gihe ni ukwibeshya. Ingingo z'iri tegeko zibumbiye hamwe zikaba itegeko rimwe (Yakobo 2:10). Ingingo zose zigomba kubahirizwa, cyangwa se ntihagire n'imwe yubahirizwa. Niba Kristo yarubahirije imwe mu ngingo z'iri tegeko, nk'iyerekeye gutanga igitambo, ni ukuvuga ko Yubahirije ingingo zose zaryo.

'Kuko gukunda Imana ari uku: kwitondera amategeko yayo. Kandi amategeko yayo ntarushya' (1 Yohana 5:3). Mu by'ukuri, Amategeko Icumi yari incamake y'Itegeko ryose ryo mu Isezerano rya Kera. Icyenda muri ayo Mategeko Icumi, yaje gushyira no mu Isezerano Rishya (yose uretse itegeko rimwe ryerekeye kubaha umunsi w'Isabato). Niba dukunda Imana koko, ntabwo tugomba gusenga ibigirwamana cyangwa gupfukamira ibishushanyo. Niba dukunda bagenzi bacu, ntitugomba kubica, kubabeshya, gusambana nabo, cyangwa kurarikira ibyo batunze. Intego y'itegeko ryo mu Isezerano rya Kera, ni ukutumenyesha ubushobozi buke bwacu bwo kubahiriza itegeko no kutwumvisha ko dukeneye kwakira Yesu Kristo nk'Umukiza wacu (Abaroma 7:7-9; Abagalatiya 3:24). Ntabwo Imana yigeze na rimwe igira igitekerezo cyo kugira Itegeko ryo mu Isezerano rya Kera itegeko mpuzamahanga rigenga abantu bose mu bihe byose. Tugomba gukunda Imana no gukunda bagenzi bacu. Ni twitondera aya mategeko yombi nta buryarya, tuzaba twubahirije ibyo Imana idusaba byose.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Mbese Abakristo bagomba kubahiriza itegeko ryo mu Isezerano rya Kera?
© Copyright Got Questions Ministries