settings icon
share icon
Ikibazo

Kuki kubyarwa n'isugi ari ingenzi cyane?

Igisubizo


Ingingo yo kubyarwa n'isugi ni iy'ingenzi cyane (Yesaya 7:14; Matayo 1:23; Luka 1:27, 34). Reka tubanze turebe uburyo ibyanditswe bibisobanura. Mu gusubiza ikibazo cya Mariya, 'Ibyo bizabaho bite ko ntararyamana n'umugabo?' (Luka 1:34), Malayika Gaburiyeli yagize ati 'Umwuka Wera azakuzaho, n'imbaraga z'Isumbabyose zizagukingiriza' (Luka 1:35). Malayika abwira Yozefu kudatinya kurongora umugeni we Mariya 'kuko imbuto imurimo ari iy'Umwuka Wera.' (Matayo 1:20). Matayo atubwira ko iyo sugi 'ifite inda y'Umwuka Wera' (Matayo 1:18). Abagalatiya 4:4 naho hashimangira iyo ngingo yo kubyarwa n'isugi: 'Imana yohereza Umwana wayo wabyawe n'umugore.'

Ibyo byanditswe bishimangira ko kuvuka kwa Yesu ari imbuto y'Umwuka Wera mu nda ya Mariya. Utagaragara (Mwuka Wera) yakoreye mu nda ya Mariya igaragara. Birumvikana ko Mariya atashoboraga kwitera inda, nuko rero muri ubwo buryo yari 'urwabya'. Imana niyo yonyine yashoboraga gukora igitangaza cyo kwambara umubiri w'umuntu.

Nanone, guhakana ko Yesu atari mu nda ya Mariya bisa muri make no kwemeza ko Yesu atari afite umubiri w'umuntu. Ijambo ry'Imana ryerura ko Yesu yari umuntu wuzuye, ufite umubiri ufatika nk'uwa buri wese. Uyu mubiri yawukuye kuri Mariya. Ariko nanone, ntitwibagirwe yuko Yesu yari Imana yuzuye, afite kamere Ihoraho kandi idacumura (Yohana 1:14, 1 Timoteyo 3:16, Abaheburayo 2:14-17).

Yesu ntiyasamwe mu cyaha; ni ukuvuga ko atari afite kamere y'icyaha (Abaheburayo 7:26). Bigaragara yuko kamere y'icyaha ihererekanywa ku bantu bose bayikomora ku babyeyi (Abaroma 5:12, 17, 19). Kubyarwa kw'isugi byakuyeho iryo hererekanya rya kamere y'icyaha, bituma Imana Ihoraho ibasha kuba umuntu muziranenge.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Kuki kubyarwa n'isugi ari ingenzi cyane?
© Copyright Got Questions Ministries