settings icon
share icon
Ikibazo

Kujyanwa kw'itorero ni iki?

Igisubizo


Ijambo kujyanwa (rapture) ntaho rigaragara muri Bibiliya. Ariko nubwo Bibiliya itabyerura, izimiza ko hari umunsi itorero rizazamurwa.

Kujyanwa kw'itorero bizaba umunsi Imana izakura abizera bose kw'isi, kugira ngo ibone kumena igikombe cyayo cy'uburakari mu gihe cy'umubabaro cyangwa gutotezwa kuzaba mu minsi y'imperuka. Ibyanditswe by'ingenzi bivuga ku kujyanwa kw'itorero ni 1 Abatesalonike 4:13-18 na 1 Abakorinto 15:50-54. Hari umunsi Imana izazura abapfiriye mu kwizera, ibahe imibiri mishya, maze ibazamurane n'abizera bazaba bakiriho, nabo bazaba bahawe imibiri mishya. 'Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n'ijwi rya marayika ukomeye n'impanda y'Imana, nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka, maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe na bo, tuzamuwe mu bicu gusanganirira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n'Umwami iteka ryose' (1 Abatesalonike 4:16-17).

Mu kujyanwa kw'itorero, abizera tuzahabwa imibiri mishya y'ikuzo, tuzamarana iteka ryose. 'Bakundwa, ubu turi abana b'Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari' (1 Yohana 3:2). Kujyanwa kw'itorero ariko gutandukanye no kugaruka kwa 2 kwa Kristo. Mu kujyanwa kw'itorero, Umwami azadusanganira mu 'kirere' (1 Abatesalonika 4:17), ariko ku munsi wo kugaruka kwe kwa 2, Umwami azamanuka ahagararare ku isi, ku musozi wa Elayoni, bikazatera umutingito ukomeye ukurikiwe no gutsindwa kw'ingabo z'abanzi b'Imana bazaba bahagurukiye Yerusalemu (Zakariya 14:3-4).

Uko kujyanwa kw'itorero ntabwo abo mu Isezerano rya Kera bari bakuzi, akaba ari nabyo Pawulo yita 'iyobera' cyangwa 'ibanga' ubu ryahishuwe: 'Dore mbamenere ibanga: ntituzasinzira twese, ahubwo twese tuzahindurwa mu kanya gato, ndetse mu kanya nk'ako guhumbya, ubwo impanda y'imperuka izavuga. Impanda izavuga koko, abapfuye bazurwe ubutazongera kubora natwe duhindurwe' (1 Abakorinto 15:51-52).

Kujyanwa kw'itorero ni umunsi mwiza cyane twese twari dukwiye gutegereza. Uwo munsi tuzabohorwa icyaha. Tuzaba mu bwiza bw'Imana burundu. Hari impaka nyinshi kuri uko kujyanwa kw'itorero, bamwe babuhakana abandi batabuha agaciro kabukwiye. Ariko ibyo sibyo Imana yifuza. Kujyanwa kw'itorero kwari gukwiye kuba inyigisho itanga icyizere; Imana ishaka yuko 'tumarashana imibabaro tubwirana ayo magambo' (1 Abatesalonika 4:18).

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Kujyanwa kw'itorero ni iki?
© Copyright Got Questions Ministries