settings icon
share icon
Ikibazo

Kuki ntagomba kwiyahura?

Igisubizo


Imitima yacu yerekeza ku bantu bafite ibitekerezo byo gushyira iherezo ku buzima bwabo biyahuye. Niba ari wowe nonaha, byaba bishaka kuvuga amarangamutima menshi, urugero: kwiburira icyizere no gutakaza ibyiringiro. Ushobora gucyeka ko uri mu rwobo rurerure cyane gusumba izindi nzobo, ikindi nta cyizere ufite yuko ibintu bizagenda neza. Nta muntu n'umwe ukwitayeho cyangwa witaye kumenya aho uturuka. Ubuzima ntacyo bumaze...cyangwa si byo?

Nushaka akanya gato ko kureka Imana ikaba Imana koko mu buzima bwawe nonaha, Izakwereka ukuntu ishobora byose mu by'ukuri, 'kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere' (Luka 1:37). Hari ubwo inkovu z'ibikomere bya kera, zaba zarakugizeho ingaruka zituma wumva umutima wawe ugutera kuyitera umugongo no kuyivaho. Ibi bidutera kumva twifitiye impuhwe, umujinya, ubusharire, ibitekerezo byo kwihorera, cyangwa ubwoba bw'uburwayi bwaduteje ibibazo muri bumwe mu busabane bukomeye bwacu.

Kuki utagomba kwiyahura? Nshuti, ntiwite ku bitagenda neza mu buzima bwawe, hari Imana y'urukundo igutegereje, kugira ngo uyireke ikuyobore mu rwobo urimo rwo gutakaza ibyiringiro no hanze yarwo mu mucyo utangaje. Ni Yo byiringiro byawe byizewe. Izina Ryayo ni Yesu.

Uwo Yesu, Umwana w'Imana utagira icyaha, yigize umuntu nkawe igihe wamwihakanaga ndetse ukamutesha n'agaciro ke. Umuhanuzi Yesaya yaramwanditseho muri Yesaya 53:2-6, amugaragaza nk'umuntu 'wasuzugurwaga ndetse akangwa' n'abantu bose. Ubuzima Bwe bwari bwuzuye intimba n'imibabaro. Nyamara ntabwo yikoreye intimba ze, ahubwo intimba zacu ni zo yishyizeho. Ibicumuro byacu byose ni byo yacumitiwe, yakomerekerejwe, ni nabyo yashenjaguriwe. Imibabaro Ye ni yo yatumye ubugingo bwacu bushobora gucungurwa kandi bukagirwa ikintu kimwe.

Nshuti, Yesu Kristo yababarijwe ibyo byose, kugira ngo ushobore kubabarirwa ibyaha byawe byose. Utitaye ku muzigo w'ibicumuro wikoreye, menya ko Azakubabarira ni wicisha bugufi ukakira Yesu Kristo nk'Umucunguzi wawe. '...Kandi unyambaze ku munsi w'amakuba n'ibyago; Nzagukiza'' (Zaburi 50:15). Nta kintu kibi kiruta ibindi wigeze gukora, Yesu adashobora kubabarira. Bamwe mu bakozi Be yatoranije kurusha abandi, bakoze ibyaha ndengakamere, nk'umwicanyi (Mose), umwicanyi n'umusambanyi (Umwami Dawidi), guhohotera Abakristo ku mubiri no mu bwonko (Intumwa Pawulo). Nyamara barababariwe ndetse bahabwa n'ubugingo bushya bwuzuye mu Mwami. 'Ni cyo gituma, umuntu wese iyo ari muri Kristo aba abaye icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize, hakaza ibishya!' (2 Abakorinto 5:17).

Kuki utagomba kwiyahura? Nshuti, Imana yiteguye gusana 'ibyononekaye', cyane cyane, ubuzima ufite ubu, ubuzima ushaka gushyiraho iherezo wiyahuye. Muri Yesaya 61:1-3, umuhanuzi yanditse ibi: 'Kuko Uwiteka yansize amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza. Yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe no kuzivana mu mwijima, kumenyesha abantu umwaka w'imbabazi z'Uwiteka'guhoza abarira bose, no guhoza abafite intimba bose 'kubaha ikamba ry'ubwiza mu cyimbo cy'ivu, amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy'ubwirabure, n'umwambaro w'ibyishimo mu cyimbo cy'umutima wihebye'.

Ngwino usange Yesu, kandi umureke agusubize umunezero n'agaciro byawe, kubera ko wizera ko Agiye gutangira igikorwa gishya mu buzima bwawe. Yagusezeranije kugusubiza umunezero wawe, wari waratakaje no ku guha umutima mushya wo kugukomeza. Umutima wawe washenjaguritse arawukeneye cyane: 'Ibitambo Imana ishima ni imitima imenetse; imitima imenetse ishenjaguritse, Mana, ntuzayisuzugura' (Zaburi 51:12, 15-17).

Mbese wemera ko Uwiteka akubera Umucunguzi n'Umushumba? Azayobora ibitekerezo n'intambwe zawe' kera umunsi umwe'biciye mu Ijambo Ryayo, Bibiliya,Imana yaravuze iti: 'Nzakwigisha nkwereke inzira unyura; Nzakugira inama, kandi ijisho ryanjye rizaguhoraho' (Zaburi 32:8). 'Mu bihe byawe hazabaho gukomera n'agakiza gasaze n'ubwenge no kujijuka; kubaha Uwiteka ni rwo rufunguzo rw'ubutunzi' (Yesaya 33:6). Muri Kristo, uzakomeza kurwana intambara nyinshi, ariko icyo gihe uzaba ufite ibyiringiro. Ni 'inshuti ikuba hafi ikurutira umuvandimwe' (Imigani 18:24). Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu bubane na mwe ku isaha yanyu yo gufata icyemezo.

Niba wifuza kwizera Yesu Kristo nk'Umucunguzi wawe, subiramo aya magambo mu mutima wawe ubwira Imana: 'Mana, ndagukeneye mu buzima bwanjye. Ndakwinginze umbabarire ibyo nakoze byose. Nizeye Yesu Kristo kandi ndemera ko Ari Umucunguzi. Wanjye. Mbabarira unyeze, unkize, kandi unsubize umunezero mu buzima bwanjye. Urakoze k'ubw'urukundo umfitiye no k'ubw'urupfu rwa Yesu mu cyimbo cyanje'.

Mbese wafashe icyemezo cyo kwiyegurira Kristo ubikuye ku byo umaze kwisomera hano? Niba ari uko, nyaboneka kanda ahakurikira handitse ngo "None nemeye Kristo"

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Kuki ntagomba kwiyahura?
© Copyright Got Questions Ministries