settings icon
share icon
Ikibazo

Kuki tugomba gusenga?

Igisubizo


Ku mukristo, gusenga ni kimwe no guhumeka; biramworohera cyane, ikimugora ni ukutabikora. Dusengera ibintu byinshi cyane. Ubundi ariko gusenga ni uburyo bwo gukorera Imana (Luka 2:36-38) no kuyubaha. Turasenga kuko Imana yabidutegetse (Abafilipi 4:6-7). Gusenga tubirebera kuri Kristo ubwe ndetse n'itorero ryo mu ikubitiro (Mark 1:35; Acts 1:14; 2:42; 3:1; 4:23-31; 6:4; 13:1-3). Niba Yesu yarabonaga ari ngombwa gusenga, natwe tugomba kubyubaha. Niba yaragombaga gusenga ngo ntave mu bushake bwa Se, twebweho ntitwarushaho?

Indi mpamvu yo gusenga ni uko Imana yashyizeho isengesho nk'umuyoboro idutababariramo mu bintu bitandukanye. Dusenga mbere yo gufata ibyemezo bitandukanye (Luka 6:12-13); turwana n'imbaraga z'abadayimoni (Matayo 17:14-21); dusaba abandi basaruzi benshi mu murima wa Data (Luka 10:2); dusaba imbaraga zo kutagwa mu bigeragezo (Matayo 26:41); no kubona umugisha wo gukomeza abandi mu Mwuka (Abefeso 6:18-19).

Twegera Imana dufite ibyo dusaba runaka, kandi Imana idusezeranya ko amasengesho yacu yose atari impfabusa, nubwo tutahabwa ibyo twasabye (Matayo 6:6, Abaroma 8:26-27). Yadusezeranyije ko nidusaba ibiri mu bushake bwayo izabiduha (1 Yohana 5:14-15). Akenshi ariko hari ubwo itinda gusubiza, ku bw'inyungu zacu n'ubushishozi bwayo. Iyo bigenze gutya (tutabonye ibyo twasabye), tugomba gukomeza kuyinginga (Matayo 7:7, Luka 18:1-8). Isengesho si uburyo bwo gusunika Imana ngo ikore ubushake bwacu ku isi, ahubwo ni ukuyisaba gukora ubushake bwayo ku isi. Ubushishozi n'ubwenge by'Imana bisumbye cyane ibyacu.

Iyo tutazi ubushake bw'Imana ku kintu runaka, dusengera dusaba guhishurirwa ubwo bushake. Iyo wa mugirikizazi wari ufite umukobwa watewe n'abadoyimoni ataza gusaba Kristo, ntabwo umukobwa we aba yarakize (Mariko 7:26-30). Iyo ya mpumyi y'i Yeriko itaza guhamagara Kristo, yari kuguma ari impumyi (Luka 18:35-43). Imana itubwira ko akenshi tuyiburana ibyo dukeneye kuko tutabisaba (Yakobo 4:2). Muri make, gusenga ni kimwe no kubwiriza abandi: tumenya utwumva iyo dutangiye kubuvuga. Ni muri ubwo buryo tudashobora kubona ibisubizo tutasabye (gusenga).

Kudasenga bigaragaraza kutizera no kutiringira ibyo ijambo ry'Imana rivuga. Gusenga ni ikimenyetso cyo kwizera Imana, ko tudashidikanya ko izakora ibyo yasezeranyije mu ijambo ryayo, ikaduha umugisha urenze uwo twasabye cyangwa twari dutegereje (Abefeso 3:20). Gusenga kandi ni uburyo bwo gusaba ko Imana ikora mu buzima bw'abandi. Kuko ari uburyo 'twicomeka' mu mbaraga z'Imana, ni uburyo bwo kunesha Satani n'ingabo ze, tutabasha guhangara ku bwacu.

Ku bw'ibyo, tujye duhora imbere y'intebe y'Imana, kuko dufite umutambyi mukuru mu ijuru wumva kandi uzi neza ibyo ducamo (Abaheburayo 4:15-16). Dufite isezerano rye ko isengesho ry'umukiranutsi rifite imbaraga nyinshi (Yakobo 5:16-18).

Imana ikomeze yiheje icyubahiro mu buzima bwacu ubwo dukomeza kuyegera dusengana ukwizera.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Kuki tugomba gusenga?
© Copyright Got Questions Ministries