settings icon
share icon
Ikibazo

Mbese Imana ibaho? Haba hari ikimenyetso gihamya ko Imana ibaho?

Igisubizo


Ikibazo: Mbese Imana ibaho? Haba hari ikimenyetso gihamya ko Imana ibaho?

Igisubizo:
Kubaho ku Imana ni ikintu umuntu adashobora guhamya cyangwa kunyomoza. Bibiliya itubwira ko tugomba kugendera k'ukwemera kwacu y'uko Imana ibaho:' Nuko rero ntawe ushobora kunyura Imana adafite ukwemera, kuko uwegera Imana wese agomba kwemera ko ibaho kandi igahemba abayishakashaka' (Abahebureyi 11:6). Twitegereje ukuntu Imana yifuzwa na bose, ubwayo byari biyoroheye kujya ahirengeye ikiyereka amahanga yose ko Ibaho. Ariko kandi Iyo Iramuka Ibigenje ityo, ukwemera tugomba kugira nta kamaro kwaba kugifite.' Nuko Yesu aramubwira ati, 'Wemejwe n'uko umbonye; hahirwa abemera batabanje kwirebera'' (Johani 20:29).

Ibyo nyamara sibyo bisobanura ko habuze ibimenyetso bigaragara byemeza ko Imana Ibaho. Bibiliya igira iti, ' Ijuru ryamamaza ikuzo ry'Imana; n'ikirere kikagaragaza ibyiza yakoze. Umunsi ubwira undi munsi inkuru yabyo, ijoro rikabibwira irindi joro. Na none, nta nkuru nta n'amagambo, kuko ijwi ryabyo ritumvikana, ariko ku isi hose urusobe rwabyo rurigaragaza, n'imvugo yabyo ikagera ku mpera z'isi' (Zaburi 19:1-4).

Witegereje inyenyeri, ugatekereza ingano y'ikirere, ukareba ibitangaza haba mu bimera n'inyamaswa, ukarangamira ubwiza bw'izuba rirenga-ibyo byose ni ibyahanzwe n'Imana Rurema. Niba ibyo byose bidahagije ngo tunyurwe, hari ikindi kimenyetso cy'Imana mu mutima wacu wa muntu. Umubwiriza 3:11 ati, '... Yahaye abantu kumenya ibyahise n'ibizaza.' Muri twe habamo gihamya y'uko nyuma y'ubu buzima dufite hari ubundi kandi tukemera ko iyi si hari uyigenga. Dushobora guhakana ibyo byose twifashishije ubumenyi twize, ariko kandi kumva ko Imana iturimo ikaba iduhora iruhande ntibigombera ibimenyetso. Uretse n'ibyo, Bibiliya ihora ituburira ko iteka hatazabura abahakana Imana:' Abapfayongo bihaye kuvuga ngo'Nta Mana Ibaho'' (Zaburi 14:1). Kuva kera mu mateka, abantu benshi, b'imico inyuranye, mu bisekuruza byose, mu migabane yose y'isi bemera ko habaho umugenga Imana, hagomba rero kuba hari ikintu (cyangwa umuntu) ubatera kugira icyo bemera.

Icyiyongera ku mpamvu Bibiliya itanga yemeza ko Imana Ibaho, hari impamvu zijyanye n'ibyo twemera iyo dushyize mu kuri. Icya mbere ni impamvu ihereye ku nyigisho y'ibirebana no kubaho kw'Imana abantu bakunze kwibandaho ihera ku kuntu twumva Imana mu gusobanura ko koko Imana ibaho. Bahera ku gisobanuro bafata Imana ko' ariyo nkuru cyane ku buryo umuntu atayiyumvisha akoresheje ubwenge bwe.' Bakongera bati kubaho kwayo ubwabyo bisumbye cyane kutabaho kwayo kandi na mbere hose kuba ari yo nkuru nyir'ububasha ku buryo twabasha kubyiyumvisha ni uko yaba nabwo iriho. Niba rero Imana itabagaho, ntabwo yari kuba Nkuru Nyiri ububasha ku buryo ubwenge bwacu buyiyumvisha ibyo bikaba bivuguruza igisobanuro nyir'izina duha Imana.

Indi mpamvu ya kabiri ni iy'abanononsoye bakiga ibijyanye na Rurema. Abo bize bakanononsora ibijyanye na Rurema bavuga ko kuva isi n'ikirere byafata ishusho tureba bitikoze, hagomba kuba hari uwayihaye iryo shusho. Dufate nk'urugero, niba isi dutuye yari iri bugufi y'izuba cyangwa se ikaba kure cyane yaryo ntiyari kubasha guturwaho n'ibinyabuzima nk'uko bimeze ubu.

Niba imiterere y' ikirere n'ibigituye byari binyuranye gato n'uko bimeze ubu ibinyabuzima byinshi cyangwa se byose bituye ku isi byashira. Urugero agace k' intugamubiri (proteyine) kugira ngo kabeho ni amahirwe ya rimwe ku bihumbi cumi na maganabiri mirongo ine na gatatu (ni ukuvuga icumi rikurikiwe n'amazero maganabiri mirongo ine n'atatu). Agace gatoya cyane kangana urwara usanga karemwe na za miliyoni utabara z'utundi duce tw'intungamubiri.

Indi mpamvu ya gatatu ishingirwa ho ukurikije imyumvire n'ubwenge busanzwe mu kwemeza ko Imana ibaho ni ihera ku miterere y'isi n'imibumbe iyikikije. Bavuga ko ikibaye cyose hagomba kuba hari impamvu zigiteye. Ku isi no mu kirere n'ibihatuye usanga ari ingaruka z'ibyahabaye. Hagomba iteka kuba hari igitera iki n'iki kubaho. Ni ukuvuga ko, hagomba kuba hari ikintu cyamyeho ku buryo buhoraho noneho ibindi bikaba ari cyo bikomora ho kubaho. Ni Imana kuko niyo itararemwe.

Impamvu ya kane ni iyo muri kamere n'umuco. Buri muco nk'uko byagiye bibaho mu mateka wagiye ugendera ku itegeko. buri wese akamenya ikiri icyiza n'ikibi. Kwica, kubeshya, kwiba n'ibiterasoni ku isi hose barabyamagana. None se wavuga ko iyi myumvire yo kumenya igikwiye gukorwa n'ikidakwiye ikomoka he handi niba atari ku Muziranenge Imana?

Nyamara hejuru y'ibi byose, Bibiliya itubwira ko abantu batazabura guhakana ubuhanga bugaragara kandi bw'ukuri bw'Imana ahubwo bakihitiramo kwemera ikinyoma. Abanyaroma 1:25 bati, ' Bo baguranye ukuri kw'Imana ikinyoma basenga ikiremwa baranagikorera, bahigika Rurema, Nyagusingizwa iteka ryose! Amen.'

Bibiliya ikongera iti nta mpuhwe bari bakwiriye kugirirwa iyo banga kwemera Imana:' Koko rero, kuva isi yaremwa, ubwenge buhera ku byaremwe, bugashyikira ibitagaragara by'Imana, ni ukuvuga ububasha bwayo buhoraho na kamere yayo bwite. Bityo rero ntibabona uko biregura' (Abanyaroma 1:20)

Abantu bashobora kuvuga ko banze kwemera ko Imana ibaho kuko bavuga ko' bitagaragazwa mu buryo bwagenzurwa kimwe n'ibindi byigwa' cyangwa' kuko nta gihamya idakuka' Impamvu nyayo ibitera ni uko mu gihe bazemera ko Imano Ibaho ni uko bagomba no kwemera ko Imana hari ibyo yababaza ku bikorwa byabo bakagomba gukenera kuyisaba imbabazi (Abanyaroma 3:23, 6:23). Niba Imana iriho, bivuga ko tugira icyo tuyigomba kijyanye n'imyitwarire yacu. Niba rero Imana itabaho, ni ukuvuga ko dushobora gukora ibyo twishakiye nta guhangayika ngo Imana izaducira urubanza. Niyo mpamvu benshi mu bahakana ko Imana ibaho bihambira ku nyigisho z'imihindagurikire y'imiterere y'umubiri w'umuntu kuva ku bunyamaswa kugera ku bumuntu-ibyo rero babisimbuza ukwemera bagombye kugirira Imana Rurema. Imana ibaho kandi amaherezo buri wese azi ko Ibaho. Burya nyine impamvu bamwe bayihakana bafite ubukana ko itabaho iyo mpamvu ubwayo yerekana ko ibaho koko.

Tuzi dute ko Imana Ibaho? Twebwe abakristu, tuzi ko Imana ibaho kuko tuvugana na yo buri munsi. Ntituyumva n'amatwi yacu ituvugisha, ariko twiyumvamo ko ihari, twumva uburyo Ituyobora, tuzi urukundo rwayo, tunyoterwa n'ingabire zayo. Hari ibintu byinshi byabaye mu buzima bwacu tutabonera ikindi gisobanuro gishoboka uretse kuvuga ko ari Imana yabikoze. Imana yaraturokoye ku buryo bw'igitangaza kandi ihindura ubuzima bwacu tukaba ntacyatubuza kuyemera no kuyisingiza kuko iriho. Nta n'imwe mu mpamvu twatanze yatuma uwo ari we wese uyihakana yisubira akemera akabona ukuri kwigaragaza. Dusoza, twumve ko kumenya ko Imana ibaho tugomba kubikesha ukwemera (Abahebureyi 11:6).

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Mbese Imana ibaho? Haba hari ikimenyetso gihamya ko Imana ibaho?
© Copyright Got Questions Ministries