settings icon
share icon
Ikibazo

Natunganira nte Imana?

Igisubizo


Kugira ngo 'dutunganire' Imana, mbere na mbere tugomba gusobanukirwa icyo ijambo 'ikibi' risobanura. Igisubizo ni icyaha. 'Ntawe ukora ibyiza n'umwe' (Zaburi 14:3). Twigometse ku mategeko y'Imana; 'twese twayobye nk'intama zizimiye' (Yesaya 53:6).

Inkuru mbi n'uko igihano cy'icyaha ari urupfu. 'Ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa' (Ezekiyeli 18:4). Inkuru nziza n'uko Imana y'urukundo idukurikiranira hafi kugira ngo iduhe agakiza. Yesu yavuzeko icyamuzanye ari 'gushaka no gukiza icyari cyazimiye' (Luka 19:10), yongeraho ko icyari cyamuzanye kirangiye, igihe yabambwaga ku musaraba, aravuga ati: 'Birarangiye!' (Yohana 19:30).

Kugirana ubusabane n'Imana bitangirana no kwemera icyaha cyawe. Igikurikiraho n'ukwicisha bugufi ukicuza icyaha cyawe ku Mana (Yesaya 57:15) no kwiyemeza kureka kukireka. 'Kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa' (Abaroma 10:10).

Uko kwihana kugomba guherekezwa no kwizera ' cyane cyane kwizera ko urupfu Yesu yagupfiriye n'ibitangaza by'izuka rye, bimuhesha ububasha bwo kukubera Umukiza. 'Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye, uzakizwa' (Abaroma 10:9). Hari n'ibindi byanditswe byinshi bivuga ko kwizera ari ikintu gikenewe cyane, urugero: Yohana 20:27; Ibyakozwe n'Intumwa 16:31; Abagalatiya 2:16; 3:11, 26; n'Abefeso 2:8.

Gukiranukira Imana n'uburyo bwo kubona igisubizo ku byo Imana yagukoreye. Yakoherereje Umukiza, Yagutangiye igitambo cyo gukizwa ibyaha byawe (Yohana 1:29), kandi aguhaye n'isezerano: 'Kandi umuntu wese uzambaza izina ry'Uwiteka azakizwa' (Ibyakozwe n'Intumwa 2:21).

Urugero rwiza cyane rusobanura kwicuza no kubabarirwa ibyaha ni umugani w'umwana w'ikirara (Luka 15:11-32). Umuhererezi yayisha ubugoryi bwe umugabane se yari yamuhaye (umurongo wa 13). Amaze kwicuza ikosa rye, afata icyemezo cyo gusubira mu rugo (umurongo wa 18). Yatekerezaga ko atazongera kwitwa umwana mu rugo (umurongo wa 19), Ariko yaribeshyaga. Ahubwe se yakundaga uwo mwana w'ikirara kuruta uko yigeze kumukunda (umurongo wa 20). Byose yarabibabariwe, maze hakurikiraho ibirori (umurongo wa 24). Imana ni nziza kuko isohoza amasezerano, harimo n'isezerano ryo kubabarirwa. 'Uwiteka aba hafi y'abafite imitima imenetse kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe' (Zaburi 34:18).

Niba ushaka gutunganira Imana, ngiri isengesho ry'icyitegererezo. Wibuke ko kuvuga iri sengesho cyangwa irindi iryo ari ryo ryose, atari ryo rizaguhesha agakiza. Kwizera Kristo nibyo byonyine bizakubatura mu byaha. Iri sengesho rero ni uburyo bworoshye bwo kumenyesha Imana ko uyizera kandi ko uyishimira ko yaguhaye agakiza. "Mana, nzi ko nagucumuyeho kandi ko nkwiriye guhanirwa ibyo nakoze. Ariko kubera ko Yesu Kristo ari we wahawe igihano nari nkwiriye guhabwa, niyo mpamvu mwizeye kugira ngo nshobore kubabarirwa ibyaha byanjye. Ndakwizeye umpe agakiza. Urakoze k'ubw'ubuntu n'imbabazi zawe- impano y'ubugingo buhoraho iteka ryose! Amina!"

Mbese wafashe icyemezo cyo kwiyegurira Kristo ubikuye ku byo umaze kwisomera hano? Niba ari uko, nyaboneka kanda ahakurikira handitse ngo "None nemeye Kristo"

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Natunganira nte Imana?
© Copyright Got Questions Ministries