settings icon
share icon
Ikibazo

Ubukristo ni iki kandi Abakristo bizera iki?

Igisubizo


Mu Abakorinto ba mbere 15:1-4 haravuga ngo: 'Bene Data, ndabamenyesha ubutumwa bwiza nababwirije, ubwo mwakiriye mukabukomereramo kandi mugakizwa na bwo, niba mubukomeza nk'uko nabubabwirije, keretse niba mwizereye ubusa. Muzi ko nabanje kubaha ibyo nanjye nahawe kumenya, yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk'uko byari byaranditswe, agahambwa akazuka ku munsi wa gatatu nk'uko byari byaranditswe na none'

Mu magambo make, ibi ni byo shingiro ry'imyizerere ya Gikristo. Nk'imyizerere itandukanye n'iyo mu yandi madini, Ubukristo ni ubusabane n'Imana kurusha indi mihango yose y'amadini. Aho kugira ngo bibe kubahiriza urutonde 'rw'ibyemewe gukorwa n'ibibujijwe gukorwa,' intego y'Umukristo ni ukugendana n'Imana Data begeranye cyane. Uwo mubano ushoboka kubera ibikorwa bya Yesu Kristo n'imirimo y'Umwuka Wera mu buzima bw'Umukristo.

Abakristo bemera ko Bibiliya yahumetswe n'Imana, ko ari Ijambo ry'Imana ritarimo ikosa na rimwe, ko n'inyigisho zaryo ari ubutware bwa nyuma (2 Timoteyo 3:16; 2 Petero 1:20-21). Abakristo bemera kandi ko hariho Imana Imwe mu butatu: Data, Umwana (Yesu Kristo) n'Umwuka Wera.

Abakristo bemera ko abantu baremewe kugira ngo basabane n'Imana, ariko icyaha cyabatandukanije nayo (Abaroma 3:23, 5:12). Ubukristo bwigisha ko Yesu Kristo yaje kuri iyi si afite akamero k'Imana, n'ishusho y'umuntu (Abafilipi 2:6-11), ndetse apfa n'urupfu rwo ku musaraba. Abakristo bemera ko nyuma y'urupfu Rwe ku musaraba, Kristo yahambwe, arazuka none yicaye iburyo bwa Data, asabira abizera ubutagira iherezo (Abaheburayo 7:25). Ubukristo bwemeza ko urupfu rwa Yesu ku musaraba, rwari ruhagije kwishyura burundu umwenda w'icyaha wari ufitwe n'abantu bose ni nacyo cyatumye ubusabane hagati y'Imana n'umuntu bwari bwarayoyotse, bugaruka (Abaheburayo 9:11-14, 10:10; Abaroma 5:8, 6:23).

Kugira ngo umuntu akizwe, ni ngombwa kwizera nta gushidikanya umurimo Kristo yakoreye ku musaraba. Iyo umuntu yemera ko Kristo yamupfiriye kandi ko yamwishyuriye ikiguzi cy'ibyaha bye, akaba yaranazutse, uwo muntu arakizwa. Nta kindi kintu ashobora gukora ngo abone agakiza. Ntawe ushobora kuba 'intungane bihagije' kugira ngo anezeze Imana ku giti cye, kuko twese twacumuye (Yesaya 53:6, 64:6-7). Icya kabiri, nta kirenzeho gishobora gukorwa, kuko imirimo yose Kristo yayikoze, igihe yabambwaga ku musaraba, Yesu yaravuze ati: 'Birarangiye' (Yohana 19:30).

Nkuko ntacyo umuntu ashobora gukora kugira ngo ahabwe agakiza, ni nako adashobora gutakaza agakiza ke, iyo yizeye imirimo Kristo yakoreye ku musaraba, kubera ko Kristo yayikoze kandi akanayirangiza! Nta kintu rero cyerekeye agakiza kigengwa n'uwakakiriye. Muri Yohana 10:27-29 haravuga ngo: 'Intama zanjye zumva ijwi ryanjye nanjye ndazizi kandi zirankurikira. Nziha ubugingo buhoraho kandi ntizizarimbuka nahato iteka ryose; ntawe uzazivuvunura mu kuboko kwanye. Data wazimpaye aruta bose; ntawubasha kuzivuvunura mu kuboko kwa Data'.

Hari ushobora kuvuga ati: 'Ni byiza cyane'iyo nakijijwe, nshobora gukora ibyo nishakiye byose kandi sintakaze agakiza kanjye' Ariko agakiza ntigasobanuye ko umuntu afite uburenganzira bwo gukora ibyo yishakiye. Agakiza ntigatanga umudendezo wo kwongera gukorera kamere y'icyaha ya kera n'uwo gukomeza kugirana umubano mwiza n'Imana. Kera twari imbata z'icyaha, ubu turi imbata za Kristo (Abaroma 6:15-22). Igihe cyose abizera bazaba bakiri kuri iyi si, mu mibiri yabo yakoze ibyaha, hazabaho intambara zihoraho zo guha ibyaha ingingo zabo. Ariko, Abakristo bashobora gutsinda intambara y'icyaha, biga kandi bashyira mu bikorwa Ijambo ry'Imana (Bibiliya) mu mibereho yabo, kandi bakemera kuyoborwa n'Umwuka Wera'bisobanuye kwemera kumvira Umwuka Wera no kuyoborwa na Wo mu bikorwa bya buri munsi no kuyoborwa n'imbaraga zawo, bubaha Ijambo ry'Imana.

Bityo, mu gihe imigenzo myinshi y'idini isaba ko umuntu akora ibintu bimwe na bimwe cyangwa ko areka kugira ibyo akora, Ubukristo bwo ni ukwizera ko Kristo yagupfiriye ku musaraba, ko yishyuye ikiguzi cy'ibyaha byawe kandi ko yazutse. Umwenda w'ibyaha byawe warishyuwe rero, none ubu ushobora kugirana ubusabane n'Imana. Ushobora no kunesha kamere yawe y'ibyaha, ukagendana n'Imana kandi ukayubaha. Ubwo ni bwo Bukristo nyakuri buvugwa na Bibiliya.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ubukristo ni iki kandi Abakristo bizera iki?
© Copyright Got Questions Ministries