Ikibazo
Mbese ubumana bwa Kristo bwemeza na Bibiliya?
Igisubizo
Nyuma yuko Yesu abahamiriza uwo ari we ku buryo bw'umwihariko, abigishwa Be nabo bemeye ubumana Bwe. Batangira guhamya ko Yesu yari afite ububasha bwo kubabarira ibyaha'ikintu gishobora gukorwa n'Imana yonyine'kuko Imana ari yo bacumuraho (Ibyakozwe n'Intumwa 5:31; Abakolosayi 3:13; Zaburi 130:4; Yeremiya 31:34). Ku byerekeye ibyo bimaze kuvugwa, bavuga kandi ko Yesu ari We 'uzaciraho iteka abazima n'abapfuye' (2 Timoteyo 4:1). Toma asubiza Yesu ati:'Mwami wanjye kandi Mana yanjye' (Yohana 20:28). Pawulo yita Yesu 'Imana ikomeye n'Umukiza' (Tito 2:13) kandi agashimangira ko Yesu yabanje kugira akamero k'Imana mbere yo kwisiga ubusa ngo yambare akamero k'imbata' (Abafilipi 2:5-8). Ku byerekeye Yesu, Imana Data yareruye iravuga iti: 'Intebe yawe Mana, ni iy'iteka ryose' (Abaheburayo 1:8). Yohana arahamya ko: 'Mbere na mbere hariho Jambo, Jambo uwo yahoranye n'Imana, kandi Jambo [Yesu] yari Imana' (Yohana 1:1). Ingero z'Ibyanditswe Byera zigisha ku bumana bwa Kristo ni nyinshi cyane (reba Ibyahishuwe 1:17, 2:8, 22:13; 1 Abakorinto 10:4; 1 Petero 2:6-8; Zaburi 18:2, 95:1; 1 Petero 5:4; Abaheburayo 13:20), nyamara urugero rumwe muri izi rurahagije kwerekana ko Kristo yafatwaga nk'Imana n'Abigishwa Be.
Yesu yahabwaga kandi amazina adasanzwe nk'UWITEKA (izina rya mbere ry'Imana) mu Isezerano rya Kera. Izina ryo mu Isezerano rya Kera 'UMUCUNGUZI' (Zaburi 130:7; Hoseya 13:14) rikoreshwa kuri Yesu no mu Isezerano Rishya (Tito 2:13; Ibyahishuwe 5:9). Yesu yitwa Imanweli''Imana irikumwe natwe''muri Matayo 1. Muri Zekariya 12:10, UWITEKA niwe uvuga ati: 'Bazitegereza njyewe uwo bacumise' Ariko Isezerano Rishya rikoresha iri jambo ku ibambwa rya Yesu (Yohana 19:37; Ibyahishuwe 1:7). Niba ari UWITEKA wacumiswe kandi akaba ari we bitegereza, bivuze ko Yesu ari we wacumiswe kandi niwe bitegereza, kubera izo mpamvu Yesu ni We UWITEKA. Pawulo asobanura ko ibyanditswe muri Yesaya 45:22-23 bikoreshwa kuri Yesu mu Abafilipi 2:10-11. Ikindi ni uko izina rya Yesu rikoreshwa hamwe n'iry'Imana mu masengesho 'Ubuntu bube muri mwe n'amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo' (Abagalatiya 1:3; Abefeso 1:2). Ibi byari kuba ari igitutsi iyo Kristo ataza kuba ari Imana. Izina rya Yesu rigaragara iruhande rw'izina ry'Imana mu mabwiriza Yesu yahaye abigishwa ababwira ngo: mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose mubabatiza 'mu izina [mu buke] rya Data wa twese n'Umwana n'Umwuka Wera' (Matayo 28:19; reba no mu 2 Abakorinto 13:14).
Ibikorwa bishobora gukorwa n'Imana yonyine byitirirwa Yesu. Ntabwo Yesu yarazutse gusa (Yohana 5:21, 11:38-44) aahubwo ababarira n'ibyaha (Ibyakozwe n'Intumwa 5:31, 13:38), ndetse yaremye kandi anashyigikira isanzure (Yohana 1:2; Abakolosayi 1:16-17). Ibi birushaho gusobanuka iyo tubona UWITEKA yaravuze ati: ''Ni jyewe jyenyine waremye bose'' (Yesaya 44:24). Hakiyongeraho ko Kristo arangwa n'indangagaciro zigirwa gusa n'Imana yonyine, ari zo: kubaho ubuziraherezo (Yohana 8:58), kubera ahantu hose icyariwe kandi iteka ryose (Matayo 18:20, 28:20), kumenya byose (Matayo 16:21), no gushobora byose (Yohana 11:38-44).
Muri iki gihe kwiyita Imana ni ikintu kimwe cyangwa kubeshya umuntu ngo yemere ko ibyo uvuga ko ari ukuri, no kwemeza ko ibyo ari ko bimeze, nabyo n'ikindi kintu. Kristo yakoze ibitangaza byinshi bihamya ko ari Imana. Bicye muri ibyo bitangaza Yesu yakoze, harimo guhindura amazi divayi (Yohana 2:7), kugenda hejuru y'amazi (Matayo 14:25), gutubura ibintu ku buryo bufatika (Yohana 6:11), gukiza impumyi (Yohana 9:7), ibirema (Mariko 2:3), n'abarwayi (Matayo 9:35; Mariko 1:40-42), ndetse no kuzura abapfuye (Yohana 11:43-44; Luka 7:11-15; Mariko 5:35). Ikirenzeho, ni uko Kristo Ubwe yazutse mu bapfuye. Mu mwanya w'icyiswe urupfu n'izuka ry'ibigirwamana byo mu mateka y'abapagani, nta kindi kintu gisa no kuzuka cyemezwa ku mugaragaro n'andi madini, cyangwa ubundi buhamya bwo kuzuka, bufite ibimenyetso bingana n'ibivugwa muri Bibiliya.
Ibi bikorwa byo mu mateka bigera cumi na bibiri, byerekeye Yesu, abahanga mu gusesengura amateka, batari n'Akristo bashobora kuzemeza ko byabayeho:
1. Yesu yapfuye abambe ku musaraba.
2. Yarahambwe.
3. Urupfu rwe rwatumye abigishwa be bahungabana, kandi batakaza kwizwera.
4. Igituro cya Yesu cyaragaragajwe (cyangwa kizagaragazwa) ko cyarimo ubusa, nyuma y'iminsi micye.
5. Abigishwa be bemeza ko Yesu yababonekeye nyuma yo kuzuka kwe.
6. Nyuma y'ibi, abigishwa be barahindutse bareka gushidikanya bashira ubwoba barizera.
7. Ubu butumwa nibwo bwabaye insanganyamatsiko y'ivugabutumwa mu Itorero rya mbere.
8. Ubu butumwa bwigishijwe i Yerusalemu.
9. Ibyavuye muri iri vugabutumwa, ni uko Itorero ryavutse kandi rikaguka cyane.
10. Umunsi wo kuzuka kwa Yesu, ku Cyumweru, wasimbuye Isabato (ku wa Gatandatu) yari umunsi wo guhimbaza Imana nkuko byari bimeze mbere.
11. Yakobo, utarizeraga, yakijijwe umunsi yemeyeho ko yiboneye n'amaso ye Yesu amaze kuzuka.
12. Pawulo, watotezaga Abakristo, nawe yakijijwe kubera igikorwa yemera cyo kubonekerwa na Yesu amaze kuzuka.
N'iyo haba hari umuntu uhakana urwo rutonde rw'ingero zihariye, nyamara nkeya muri zo nizo zikenewe gusa, cyane cyane guhamya kuzuka no kuvuga ubutumwa: urupfu rwa Yesu, guhambwa, kuzuka no kubonekera abigishwa be (1 Abakorinto 15:1-5). Mu gihe hari inyigisho zimwe na zimwe zisobanura imwe cyangwa ebyiri muri izo ngero tumaze kuvuga hejuru, kuzuka kwonyine niko gusobanura kandi kugahagararira izindi ngero zose. Abahanga mu byo kugenzura amateka, bemera ko abigishwa bahamije ko babonye Yesu amaze kuzuka. Byaba ibinyoma cyanwa inzozi z'uwavangiwe ntizishobora kuvuguruza ibyo abantu bazi, ku byerekeye uko kuzuka kwa Yesu kwagenze. Icya mbere, bari kuba bungutse iki? Ubukristo bwari butaramamara kandi mu by'ukuri nta mafaranga bwabazaniraga. Icya kabiri, mu batekamutwe ntihajya havamo abahorwa Imana beza. Urebye ukuntu abigishwa bemeye gupfa imfu z'agashinyaguro kubera kwizera, Nta bisobanuro birenze kuzuka kwa Yesu. Yego, hari abantu benshi bapfa kubera ko bafata ibinyoma byabo nk'ukuri, ariko hari n'abandi batajya bapfa bazize ko ibyo bazi ari ukuri.
Umwanzuro, Kristo yahamije ko ari We UWITEKA, ko yari Imana (ko atari 'ikigirwamana' ahubwe yari Imana imwe nyamana); Abigishwa Be (Abayuda bigeze guterwa ubwoba no gusenga ibigirwamana) baramwizeye ndetse bamufata nk'Imana. Kristo yahamije rero ubumana Bwe akora ibitangaza, muri byo harimo no kuzuka kwe kwahinduye isi. Nta zindi ngingo abashakashatsi bafite zishobora gusobanura ibi bikorwa. Ukuri n'uko ubumana bwa Kristo bwemezwa na Bibiliya.
English
Mbese ubumana bwa Kristo bwemeza na Bibiliya?