settings icon
share icon
Ikibazo

Ubwami bw'imyaka 1000 ni ubuhe, ese buzabaho koko?

Igisubizo


Ubwami bw'imyaka 1000 ni igihe Bibiliya ivuga ko Yesu Kristo azamara ategeka kw'isi. Hari bamwe babona iyo myaka igihumbi nkaho ari umugani. Abandi bayibona nk'ishusho 'y'igihe kirekire' aho kuba ubwami nyakuri buzamara imyaka igihumbi nyakuri. Nyamara, ubwo bwami buvugwa ko buzamara imyaka 1000 inshuro 6 zose mu gitabo cy'Ibyahishuwe (20:2-7). Iyo Imana iba yarashakaga kutubwira 'igihe kirekire', yari kubivuga nta kuzimiza, aho kubisubiramo inshuro 6 idategwa.

Bibiliya itubwira ko ubwo Yesu azagaruka kw'isi azahita aba Umwami wa Yerusalemu, ku ngoma ya Dawidi (Luka 1:32-33). Amasezerano atandukanye Imana yagiye igirana n'abantu agana ku kugaruka mu mubiri kwa Kristo, akaba Umwami kw'isi. Mu isezerano Imana yahaye Aburahamu, harimo kugira ubutaka, urubyaro rwinshi n'umugisha wo mu Mwuka (Itangiriro 12:1-3). Isezerano Imana yahaye Mose ryarimo kubaha ubwo butaka bukaba ubwabo (Gutegeka 30:1-10). Isezerano Imana yahaye Dawidi ririmo ko Isirayeli izababarirwa - ari nabwo buryo bwonyine igihugu cyabona imbabazi (Yeremiya 31:31-34).

Kugaruka kwa Kristo kuzahita kuzuza aya masezerano yose (ubu ataruzura), kuko Isirayeli izakoranyirizwa mu mahanga yatatanyijwemo (Matayo 24:31), yihane ibyaha (Zakariya 12:10-14) hanyuma igarurwe mu gihugu cy'abasekuruza babo, aho hazaba ari mu gihe cy'Ubwami bwa Mesiya, Yesu Kristo. Bbiliya isobanura neza ko muri iyo myaka ubwo bwami buzamara hazaba hari amahoro, ubuzima bwiza kandi nta ntonganya mu Mwuka. Hazaba amahoro gusa (Mika 4:2-4, Yesaya 32:17-18), umunezero (Yesaya 61:7, 10), kudamarara (Yesaya 40:1-2); nta bukene cyangwa indwara (Amosi 9:13-15, Yoweli 2:28-29). Bibiliya kandi itubwira ko abizera ari bo bonyine bazinjira muri ubwo Bwami. Kubera ibyo, iyo myaka izaba ari iy'ubukiranutsi busesuye (Matayo 25:37, Zaburi 24:3-4), kumvira (Yeremiya 31:33), kwera (Yesaya 35:8), ukuri (Yesaya 65:16) no kuzura Mwuka Wera (Yoweli 2:28-29). Yesu azategeka nk'Umwami (Yesaya 9:3-7, 11:1-10), anyuze muri Dawidi uzaba ariwe utegeka (Yeremiya 33:15-21, Amosi 9:11). Yewe, hazabaho abandi bayobozi batandukanye, n'ab'intara (Yesaya 32:1, Matayo 19:28), kandi Yerusalemu noneho izaba ariwo murwa mukuru w'isi.

Ibyahishuwe 20:2-7 havuga igihe ubwo Bwami buzamara. Uretse n'ibyo byanditswe twavuze haruguru, hari n'ibindi byinshi bihanura iby'ubwo bwami buzabaho koko. Hari amasezerano menshi Imana yagiye itanga azuzuzwa gusa nuko habayeho ubwami nyakuri, buzabaho bwa Kristo kw'isi. Nta hantu na hamwe rero wahera uvuga ko ubwo Bwami ari ishusho cyangwa ari insigamigani ya Bibiliya; kandi buzamara imyaka 1000 yuzuye.

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Ubwami bw'imyaka 1000 ni ubuhe, ese buzabaho koko?
© Copyright Got Questions Ministries