settings icon
share icon
Ikibazo

Bigenda bite nyuma yo gupfa?

Igisubizo


Mu myizerere ya Gikristo, harimo gucanganyikirwa kwinshi cyane, ku byerekeye ikintu gikurikiraho iyo umuntu amaze gupfa. Bamwe bashyigikira ko nyuma yo gupfa, buri muntu 'asinzira' kugeza ku munsi wa nyuma w'urubanza, kandi ko nyuma y'ibyo umuntu yoherezwa mu ijuru cyangwa mu ihaniro ry'iteka. Abandi bemera ko ku munsi w'urupfu, abantu bahita bacirwa urubanza ako kanya, maze bakwoherezwa aho bagomba kuba ubuziraherezo. Ndetse hari n'abandi bahamya ko iyo umuntu apfuye, umwuka we woherezwa 'by'agateganyo' mu ijuru cyangwa mu ihaniro ry'iteka, ugategereza umuzuko wa nyuma, urubanza rwa nyuma, n'iherezo ry'aho ugomba kuba ubuziraherezo. Nyuma y'ibyo, Bibiliya yo ivuga ko bigenda bite nyuma yo gupfa?

Icya mbere, ku muntu wizera Yesu Kristo, Bibiliya itubwira ko nyuma yo gupfa umwuka w'abizera ujyanwa mu ijuru, kuko baba bababariwe ibyaha byabo, nyuma yo kwakira Kristo nk'Umucunguzi wabo (Yohana 3:16, 18, 36). Ku bizera, urupfu ni 'ukwitandukanya n'umubiri no kubana n'Umwami wacu' (2 Abakorinto 5:6-8; Abafilipi 1:23). Nyamara, mu bice byo mu 1 Abakorinto 15:50-54 no mu 1 Abatesalonike 4:13-17 havuga ko abizera ari abazuwe kandi bakambikwa imibiri ifite ubwiza bwa Kristo. Niba abizera bagomba guhita bajya kubana na Kristo ako kanya nyuma yo gupfa, uyu muzuko waba umazi iki? Biragaragara ko niba umwuka w'abizera uhita ako kanya ujya kubana na Kristo nyuma y'urupfu, umubiri twambaye usigara mu mva 'usinziriye.' Mu gihe cy'umuzuko w'abizera, umubiri twambaye urazurwa, ugahabwa ubwiza bwa Kristo, ndetse ukongera guhuzwa n'umwuka. Uyu mubiri wambitswe ubwiza ukanahuzwa n'umwuka, uzaba ubugingo buhoraho bw'abizera iteka ryose mu ijuru no mu isi nshya (Ibyahishuwe 21-22).

Icya kabiri, ku bantu batarakira Yesu Kristo nk'Umucunguzi, urupfu rusobanura igihano gihoraho iteka ryose. Ariko, nkuko bigenda ku iherezo ry'abizera, abatizera nabo basa n'aho bemera ko bahita bajya ahantu bazaba by'agateganyo, bategereje umuzuko wa nyuma, urubanza, ndestse n'iherezo ry'iteka ryose. Muri Luka 16:22-23 hatumenyesha ko umutunzi yababajwe cyane, akimara gupfa. Ibyahishuwe 20:11-15 hagaragaza kandi ko abatizera bose bazazurwa, bacirwe urubanza imbere y'intebe y'ubwami nini yera, nyuma bajugunywe mu nyanja yaka umuriro. Abatizera, ntibazahita bajugunywa mu ihaniro ry'iteka (inyanja yaka umuriro) bakimara gupfa, ahubwo bazaba by'agateganyo imbere y'intebe y'urubanza kandi bacirweho iteka. Ariko kandi, n'ubwo abatizera badahita bajugunywa ako kanya mu nyanja yaka umuriro, ikibategereje bakimara gupfa, ntabwo ari ikintu gishimishije na busa. Nkuko umutunzi yatatse cyane ati: 'Ndimo kubabazwa bikomeye n'uyu muriro' (Luka 16:24).

Ni cyo gituma, nyuma y'urupfu, umuntu azatura 'by'agateganyo' mu ijuru cyangwa mu ihaniro ry'iteka. Nyuma y'ubwo buturo bw'agateganyo, igihe cy'umuzuko wa nyuma nikigera, ibidutegereje ntibizahinduka. 'Ahantu' nyaho tuzaba tugidutegereje iherezo ryacu ubwa nyuma ni ho hazahinduka. Abizera bazakingurirwa imiryango y'ijuru n'isi bishya (Ibyahishuwe 21:1). Abatizera bajugunywe mu nyanja yaka umuriro (Ibyahishuwe 20:11-15). Ubwo ni bwo buturo bw'abantu bose bwa nyuma, kandi butazagira iherezo'bushingiye burundu k'uburyo abantu bazaba barakiriye Yesu Kristo wenyine nk'Umucunguzi cyangwa baranze kumwakira (Matayo 25:46; Yohana 3:36).

English



Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda

Bigenda bite nyuma yo gupfa?
© Copyright Got Questions Ministries