Ikibazo
Ni akahe gaciro duha umubatizo wa Gikristo?
Igisubizo
Umubatizo wa Gikristo, nkuko bivugwa muri Bibiliya, ni ubuhamya bugaragara inyuma ku mpinduka zabaye mu mibereho y'umwizera. Umubatizo wa Gikristo ushushanya uko umwizera aba ahagaze ku bireba urupfu rwa Kristo, uko Yahambwe, n'uko Yazutse. Bibiliya iravuga iti: 'Ntimuzi yuko twese ababatijwe muri Kristo Yesu, twabatirijwe no mu rupfu rwe? Nuko rero, ku bw'umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo nk'uko Kristo yazuwe n'ubwiza bwa Data wa twese, abe ari na ko natwe tugendera mu bugingo bushya' (Abaroma 6:3-4). Mu mubatizo wa Gikristo, igikorwa cyo kwibira mu mazi, gishushanya gupfa no guhambanwa na Kristo. Naho gusohoka mu mazi byo bishushanya kuzukana na Kristo.
Mu mubatizo wa Gikristo, hari ibintu bibiri bisabwa mbere y'uko umuntu abatizwa: 1) umuntu ushaka kubatizwa agomba kubanza kwizera Yesu Kristo nk'Umukiza, kandi 2) uwo muntu agomba no kubanza gusobanukirwa icyo umubatizo usobanura. Iyo umuntu yatuje akanwa ke y'uko Umwami Yesu ari Umukiza, agasobanukirwa ko umubatizo wa Gikristo ari intambwe yo kubasha gutangaza mu ruhame ko yizera Kristo, kandi akagaragaza ko yifuza kubatizwa, icyo gihe nta mpamvu n'imwe ibuza umwizera kubatizwa. Dushingiye ku bivugwa muri Bibiliya, umubatizo wa Gikristo ufite agaciro kanini cyane, kubera ko uba ubaye intambwe yo kubasha gutangaza - mu ruhame ko yizera kandi ko yiyeguriye Kristo ' ni ikimenyetso cyo kugaragaza ko yanyuze mu rupfu, mw'ihambwa no mw'izuka rwa Kristo.
English
Ni akahe gaciro duha umubatizo wa Gikristo?